PGGSS6: Abahanzi barataramira i Huye

0
Bamwe mu bahanzi bahatanira umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super star ku nshuro ya gatandatu (Ifoto/Izuba Rirashe)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2016, abahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Super star ku nshuro ya gatanadatu (PGGSS6) barataramira mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Abo bahanzi ni: Allioni, itsinda rya TBB, Danny Vumbi, Christopher, itsinda rya Urban Boys, Dany Nanone, Umutare Gaby , Jules Sentore , Bruce Melody na Young Grace.

Itsinda rya Urban Boys ryiteguye gushimisha abakomoka muri aka karere byintangarugero.

Humble Gizzo, umwe basore babarizwa muri iri tsinda yabwiye izubarirashe.rw ko biteguye gukora iyo bwabaga kugira ngo bashimishe abatuye aka karere.

Yagize ati “mu by’ukuri twiteguye gushimisha abatuye mu Karere ka Huye nk’abantu twababaranye mu myaka ya 2008 mbere y’uko twerekeza mu Mujyi wa Kigali.”

Akomeza agira ati “Burya kuvuga nugutaruka,njyewe na bagenzi banjye turirimbana ndabizi ko dukumbuwe iwacu (mu Karere ka Huye) kuko duherukayo kera.”

Irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ritegurwa na East African Promoters ku nkunga y’uruganda rwa BRALIRWA binyuze mu kinyobwa cya Primus.

Intego nyamukuru muri aya marushanwa ni ugushimira umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda.

Tanga igitekerezo