Ntakiyimana w’ i Nyamasheke arashaka kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri siporo no mu by’ingendo z’indege

0
Ntakiyimana Emmanuel umukinnyi wiga ibyo gutwara indege muri Kenya

Ntakiyimana Emmanuel umukinnyi w’imikino ngororamubiri (athletics) ubarizwa mu ikipe ya APR wavukiye mu Karere ka Nyamasheke, ubu wiga muri Kenya ibijyanye n’ingendo z’indege, afite intego zo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri siporo ndetse no mu byo yiga.

Ntakiyimana akaba aherutse kwitabira shampiyona ya Uganda y’imikino ngororamubiri  akuraho umuhigo wari umaze imyaka 21  akoresheje amasegonda 47 n’ibice 8  mu kwiruka metero 400.

Aha Ntakiyimana Emmanuel yari kumwe n'abanyeshuli bigana aha ni kuri Kisumu Internatinal Airport
Aha Ntakiyimana Emmanuel yari kumwe n’abanyeshuli bigana aha ni kuri Kisumu Internatinal Airport

Ntakiyimana Emmanuel yakuyeho umuhigo wari umaze imyaka 21 wigeze kwegukanwa na Rubayiza Emmanuel tariki ya 14 Nzeli 1995 aho yakoresheje amasegonda 48 n’ibice 80 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA).

Inshamake y’amateka ya Ntakiyimana

Aho yavukiye: Mu Karere ka Nyamasheke,Akagali ka Ntendezi Umurenge Ruharambuga

Aho abarizwa: Kenya Eridoreti

Amasomo yiga: A flight dispatcher, Operational control

Ishuri yigamo amasomo y’iby’indege: Eridoret Aviation College

Abakinnyi bamufasha: Dr Jean Habarurema, Umunyarwanda ukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Musore Bienvenue ukinira muri Suède

Dr Jean Habarurema Umunyarwanda ukinira ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa ni umwe mu bafasha Ntakiyimana (Ifoto/Internet)
Dr Jean Habarurema Umunyarwanda ukinira ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’imikino ngororamubiri ni umwe mu bafasha Ntakiyimana (Ifoto/Internet)

Imirimo yabanje gukora: Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagali ka Ntendezi muri Nyamasheke.

Igihe yavukiye: Tariki ya 15 Kamena 1988

Igihe yatangiriye imikino ngororamubiri: Mu mwaka wa 2008

Icyo akunda: Kubana n’abantu neza

Icyo yanga: Umuntu umwinjirira mu buzima

Irangamimerere: Ingaragu

Intego afite: Kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri siporo no mu masomo yiga

Ibiro: 61kg

Icyamushimishije mu buzima: Kwiga

Ibyamubabaje: Ni byinshi (yanze kubirondora)

Uburebure: 1m, 80

Umukinnyi yemera: Disi Dieudonné (APR Athletics Club)

Umutoza yemera: Rwabuhihi (utoza APR Athletics Club)

Ubutumwa ku bakinnyi bakizamuka:  Gukora cyane bafite intego

Ubutumwa ku bakinnyi ba kera: Kudaca intege abakinnyi bakizamuka.

Ntakiyimana yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe

Izuba Rirashe (I R)

Ntakiyimana Emmanuel (N E)

Ntakiyimana ubwo yari ashinzwe imibereho myiza mu Kagali ka Ntendezi i Nyamasheke
Ntakiyimana ubwo yari ashinzwe imibereho myiza mu Kagali ka Ntendezi i Nyamasheke

I R: Watangiye kwigaragaza mu mikino ngororamubiri (athletisme) ryari?

N E: Natangiye muri Mata umwaka wa 2008 mu mikino yabereye ku Kicukiro ihuza amakipe (Interclub) yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiroi mu Rwanda (FRA) nubwo nari umunyeshuri muri EAV Ntendezi muri Nyamasheke, ariko naje nkinira ikipe y’Akarere ka Kamonyi mu kwiruka metero 400, mba uwa kabiri, mpita nza mu bakinnyi bitabiriye imikino ya shampiyona ya Afurika yabereye muri Ethiopia.

I R: Andi marushanwa yakurikiyeho wayitwayemo gute?

N E: Nyuma nakinnye imikino mpuzamashuri (interscolaire) mu kwiruka metero 400 nkoresha amasegonda 48 n’ibice 88, muri 2009 mu mikino ihuza amakipe (interclub) nasimbutse umurambararo nkinira Kamonyi nsimbuka 6m,58 mba uwa kabiri.

I R: Kuki utakomje ibyo gusimbuka umurambararo?

N E: Umutoza Ignace Abiyingoma yansabye gukomeza kwiruka metero 400

I R: Mu marushanwa yose witabiriye ayagushimishije ni ayahe?

N E: Nashimishijwe n’ayabereye ku Kicukiro kuko nabonye tike yo kwitabira Shampiyona ya Afurika yabaye tariki ya 19 Mata 2008, icyo gihe ni ubwa mbere naringeze i Kigali, ni ubwa mbere narinje mu marushanwa yo kwiruka metero 400 mpita mbona tike yo kujya hanze. Irindi rushanwa ryashimishije ni shampiyona ya Uganda nitabiriye muri iyu mwaka wa 2016 mu kwiruka metero 400 nkabona ibihe byiza aho nakoresheje amasegonda 47 n’ibice 8.

I R: Kuki wahisemo kwitabira shampiyona ya Uganda?

N E: Ni uko bafite “chrono electric”, bafite ibikoresho twe tutagira mu Rwanda, Uganda bafite ibikoresho iyo umukinnyi asoje isiganwa hari machine ihita ikwereka ibihe byawe.

I R: Muri iyo shampiyona ya Uganda kuvanaho umuhigo w’igihugu wari umaze imyaka 21 wabyakiriye gute?

N E: Byaranshimishije cyane kuko ni ubwa mbere narinzanye umudali nkukuye mu gihugu kitari icyanjye.

I R: Andi marushanwa yaba yaragushimishije ni ayahe?

N E: Ni ayabereye Nakulu muri Kenya, nagiyeyo ku giti cyanjye mu kwiruka metero 800 mba uwa 6 koresheje umunota umwe amasegonda 49 n’ibice 85.

Ntakiyimana (iburyo) ari kumwe n'umwe baterankunga be ku munsi wa Marato y'Amahoro
Ntakiyimana (iburyo) ari kumwe n’umwe baterankunga be ku munsi wa Marato y’Amahoro

I R: Kugira ngo ujye kwiga muri Kenya iby’ingege bivugwa ko waba warabifashijwemo n’umuryango w’abagore witwa “Soroptimist International”  usanzwe utera inkunga isiganwa rya Marato Mpuzamahanga ibiera mu Rwanda buri mwaka muri Gicurasi, muri make bakumenye gute?
N E: Mu mwaka wa 2014 Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (FRA) ryampaye akazi ko gutanga imyenda mu isiganwa rya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) twari kumwe n’abanyamuryango ba “Soroptimist International” turaganira bambaza icyo nifuza, mbabwira ko ikintu kimbamo ari ukwiga no gukora siporo, nibwo banyemereraga gushaka ishuri bakankorera ubuvugizi, ntibyatinze kuko kwiga nahise mbitangira muri uwo mwaka wa 2014.

I R: Kuki wahisemo kwigira muri Kenya kandi ugahitamo ibijyanye n’amasomo yo gukorana n’abatwara indege?

N E: Impamvu ya mbere ni uko muri Kenya ari ahantu heza ho kwitoreza niho hateye imbere mu mikino ngororamubiri (athletisme) no mu kwiruka metero 400 naho kuhigira iby’indege ni uko ariho namenye ko hari ishuri ryiza kandi aho hantu hakanyorohereza mu gukora imyitozo.

I R: Ubu waba ugeze mu mwaka wa kangahe? Usigaje igihe kingana iki kugira ngo urangize amashuri yawe makuru?

N E: Ubu ngeze mu mwaka wa kabiri, nsigaje umwaka umwe kugira ngo ndangize

Ntakiyimana mu myitozo ngororamubiri mu kigo cya Eridoreti muri Kenya
Ntakiyimana mu myitozo ngororamubiri mu kigo cya Eridoreti muri Kenya

I R: Mu bijyanye n’abakora akazi kajyanye n’ingendo zo mu ndege, uzarangiza ushobora gukora akahe kazi?

N E: Nzarangiza ndi “Flight Officer” ni ukuvuga umuntu utanga uburenganzira kugira ngo indege ihaguruke

I R: Nurangiza kwiga uzakora iki?

N E: Nzaba “Flight dispatcher” nyuma nzimenyereza (pratique) mu gihe cy’amezi atandatu nzabone uburenganzira bwo gutwara indege, ubu indege ndayizi mu buryo bw’inyandiko (théorie).

I R: Muri make kuki wakunze kwiga amasomo yo gukorana n’abatwara indege?

N E: Mu buzima nari nsanzwe mbikunda, nsanze muri Kenya hariyo ayo masomo ndushaho kubikunda.

I R: Ese waba ugira umukobwa mukundana (fiancé)?

N E: Arahari, ariko ntabwo navuga amazina ye

I R: Muri make mu byo ukora ufite iyihe ntego?

N E: Intego mfite ni ukumenyekanisha u Rwanda binyuze mu byo nkora nkagera kure hashoboka.

I R: Murakoze

N E: Namwe murakoze.

Ntakiyimana Emmanuel (ibumoso) na mugenzi we mu gihe cy'imyitozo Eridoreti muri Kenya
Ntakiyimana Emmanuel (ibumoso) na mugenzi we mu gihe cy’imyitozo Eridoreti muri Kenya

Tanga igitekerezo