Miss Umuhoza Sharifa arahakana ko ari guhoza amarira Olvis

1
Iyi niyo foto yashyizwe kuri instagram ya Olvis yavugishije abantu

Umuhoza Sharifa, igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda, arahakana amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ari mu rukundo na Olvis.

Ni nyuma yaho uyu musore wo mu itsinda riririmba rya ‘Active’, atandukanye na Miss Vanessa Uwase.

Intandaro yo gukwirakwira kw’amakuru y’urukundo rushya hagati ya Olvis na Miss Sharifa unafite ikamba ry’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), ni ifoto yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram na Olvis igaragaza abo bombi bari kumwe iherekejwe n’amagambo avuga ngo “Hamwe n’inshuti yanjye guhera mu mwaka wa 2013, Umuhoza Sharifa.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakibona iriya foto bayisamiye hejuru; bamwe bavuga ko ari ibintu byoroshye ariko abandi bagaragaza ko Miss Umuhoza Sharifa yaba ari guhoza Olvis amarira yasigiwe na Miss Vanessa wahamije Olvis kuba “Umwana” mbere y’uko batandukana.

Ukuri kuri he?

Miss sharifa
Miss sharifa

Ikinyamakuru izubarirashe.rw cyegereye Miss Sharifa na Olvis maze buri wese avuga ko ari ‘inshuti isanzwe’ na mugenzi we, bityo ko batari mu rukundo nk’uko bamwe bari kubyibwira.

Nka Miss Sharifa we yateruye avuga ko kuva itsinda rya Active ryatangira kuririmba yahise aba umufana ukomeye waryo aho ngo yarushijeho kurikunda ubwo ryamushyigikiraga mu rugendo yarimo rwo guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka.

Yagize ati “Reka reka! Oya jye ntabwo nkundana na we [Olvis], jye ndi umufana wa active muri rusange kuva batangira kuririmba (…) ntabwo ndi kumuhoza amarira nk’uko bari kubivuga, muri competition baranyamamazaga bose, nta kindi kidasanzwe gihari.”

Olvis we yabwiye iki kinyamakuru ko afata Miss Sharifa nka mushiki we…

Ati “Ni umushuti bisanzwe kuva mu mwaka wa 2013, ntabwo dukundana rwose! ni nka mushiki wanjye.”

Icyo bavuga ku ifoto ibagaragaza bombi

Olvis na Miss Sharifa bavuga ko ifoto ibagaragaza bari kumwe ‘nta gisobanuro gihambaye’ bayiha kitari ‘ubuvandimwe’ nk’uko buri umwe yabibwiye izubarirashe.rw mu kiganiro twagiranye.

Olvis yagize ati “Kuba umuntu yapostinga ari kumwe n’umukobwa nta bwo bisobanuye ko ari umugore wanjye.” ni mu gihe miss Sharifa we yavuze ko “Kuba ngaragara kuri iyo foto nta cyo bisobanuye gikomeye kuko hari n’andi mafoto ngaragaraho y’abahanzi, ubwo se na bo ubwo turakundana.”

Abajijwe uko ahagaze mu rukundo nyuma yo gutandukana na Miss Vanessa, Olvis uririmba muri Active yasubije ati “Ni ibanga; ndifuza ko bizaba private life(ubuzima bwite) yanjye, nubundi kugira ngo ibyanjye na we[Vanessa] bijye hanze ni we wabigizemo uruhare abishyira mu itangazamakuru.”

Miss Sharifa we atangaza ko ataratangira ‘kwinjira mu byo gukundana’ ku myaka 21 afite, akaba ashimangira ko ahubwo icyo ashyize imbere ari ukubanza kurangiza amasomo ye ya kaminuza no kugira aho ageza ishyirahamwe ‘Icyerekezo’ yatangije mu ntumbero yo kwita ku bangavu baterwa inda imburagihe.

‘Byaba bitwaye iki mukundanye?’

Mu gusubiza icyo kibazo, Miss Sharifa yagize ati “Nta cyo abaye [Olvis], gusa nta gahunda mfite yo kuba najya mu rukundo mu nsi y’imyaka itanu.” Olvis we yasubije ko “Ni nka mushiki wanjye!”.

Twitter: @Umurengezis

Igitekerezo kimwe

  1. Izuba rirashe ndabemera ntimujya mupfa gutangaza inkuru mudafitiye gihamya ngicyo icyo murusha ibindi bitangazamakuru bitari bike.
    Sharifa we nakomeze intego yiyemeje kdi inshuti, abavandimwe be ndetse n’abanyarwanda muri rusange turamushyigikiye kugeza yesheje umuhigo we

Tanga igitekerezo