Amataratara n’amaherena biri ku rugero rwo hejuru mu gukurura kanseri iterwa na telefoni

0
Umuntu uvugira kuri telefoni yambaye amataratara n'amagerena (Ifoto/Internet)

Telefoni zigendanwa ni ibikoresho byifashishwa na benshi cyane ku Isi kandi bakaba bagengwa na zo mu buryo batazi zikanagira ingaruka nyinshi ku buzima.

Urubuga Protection Ondes dukesha iyi nkuru rwatangaje ko ibikoresho by’ibyuma harimo amataratara ndetse n’amaherena byongera 25% ku ngaruka zo kwandura kanseri y’ubwonko kubakoresha telefoni zigendanwa babyambaye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Espagne bavuze ko ibyuma byiganjemo amataratara n’amaherena bikurura cyane mu gihe umuntu avugira kuri telefoni, bikaba bishobora gukururira kanseri y’ubwonko ukoresha telefoni zigendanwa.

Ikindi ngo ni uko abana na bo baba bafite ingaruka nyinshi zo kuba bakwandura iyi kanseri iterwa no kuvugira kuri telefoni umwanya munini kuko ubwonko bwabo buba butarakura neza bigatuma imikorere y’ubwonko bwabo itagenda neza ari nabyo bibaviramo ingaruka zo kwandura kanseri ku kigero cya 50% kurusha uko abantu bakuru bayandura.

Nkuko izi telefoni zitugirira akamaro kenshi mu buzima bwacu bwa buri munsi ni nako zitugirira ingaruka nyinshi .

Ubushakashatsi bwavuze ko ingamba zo kwirinda iyo kanseri ari uko uyikoresha yibuka gukuramo amataratara n’amaherena cyangwa ikindi cyuma cyegeranye n’umutwe.

Ikindi cyakongera gukorwa mu kwirinda iyo kanseri ni ukwirinda gukoresha telefoni igihe kirekire hagakoreshwa ubutumwa bugufi kurusha uko ikoreshwa ihamagara.

Tanga igitekerezo