Umukobwa w’isugi niwe wantera ibuye- Miss Vanessa

0
Vanessa niwe wahisemo gutandukana na Olvis, aha ni kera urukundo rwabo rukiryoshye kuri St Valentin (Ifoto/Irakoze R.)

Miss Vanessa Uwase avuga ko ataciye inka amabere yambarira ukuri umuhanzi Olvis wo muri Active.

Ibi bije bikurikira amagambo Olvis aheruka gutangaza agaya Miss Vanessa amubwira ko atari akwiye kumwita umwana uwo yambariye ukuri.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na izubarirashe.rw, asubiriza bwa mbere mu itangazamakuru kuri aya magambo, Miss Vanessa yavuze ko nta muntu wakagombye kumuciraho iteka ngo amuvume, asobanura ko atari we mukobwa wenyine wambariye ukuri umuhungu.

Ubwo Iki Kinyamakuru cyamubazaga uko yakiriye amagambo Olvis aheruka gutangaza ko yamwambariye ukuri, Vanessa yagize ati “Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda.”

Miss Vanessa (hagati) yasohokanye na Teta n’izindi nshuti mu gitaramo cyaraye kibaye cya Kigali Fashion Week (Ifoto/Irakoze R.)
Miss Vanessa (hagati) yasohokanye na Teta n’izindi nshuti mu gitaramo cyaraye kibaye cya Kigali Fashion Week (Ifoto/Irakoze R.)

Uyu mukobwa asobanura ko kwambarira ukuri Olvis kwe byari bifite impamvu, n’igisobanuro cyihariye nk’abantu bakundanaga.

Yagize ati “Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese yari umusore w’inshuti yanjye dukundana (boyfriend).”

Yongeraho ati “Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugira ngo nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa na none ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere ku buryo abantu babigaya ngo bancireho iteka.”

Miss Vanessa avuga ko yemera ko yakoze ikosa atangaza ko Olvis ari umwana, kandi ko yabonye ko byamubabaje kugeza aho nawe ahitamo kumwihimuraho atangaza ku karubanda ibyabereye mu byumba by’ibanga.

Miss Vanessa avuga ko yatangaje ko Olvis ari umwana bitewe n’uburakari yari amufitiye.

Yagize ati “Byagaragaye nk’agasuzuguro kuri we, bigaragara ko mututse ariko mbabwije ukuri ni ibintu nanditse bitewe n’uburakari. Buriya abantu bakundana bagira ibihe byiza bacamo n’ibihe bibi bacamo; bitewe n’igihe nari ndimo muri iyo minsi kandi bitewe n’uburakari nagize ku cyo twari dupfuye muri icyo kibazo yari yitwaye nk’umwana. Nakoze amakosa ndahubuka, ariko namusabye imbabazi ko nashyize hanze ubuzima bwacu.”

Vanessa yambitswe ikamba ry’igisonga cya mbere cya nyampinga, mu marushanwa ya Miss Rwanda wa 2015.

Tanga igitekerezo