Uburyo wavura ukanarinda umwana impiswi, indwara ihitana abana

0

Impiswi ni indwara ikunze kwibasira abana cyane, ku buryo iyo itavuwe neza ishobora no guteza ibibazo byaganisha no ku rupfu.

Ubushize www.izubarirashe.rw cyabagejejeho uburyo umubyeyi yarinda akanavura umwana we ikazo cyo kunanirwa kwituma (constipation) hifashishijwe uburyo busanzwe.

Uyu munsi, tugiye kurebera hamwe uburyo umubyeyi yavura akanarinda umwana we impiswi, hatifashishijwe imiti yo kwa muganga nk’uko byagaragajwe na Dr Georges D.Pampona-Roger, mu gitabo Guides d’alimentation pour les meres, les enfants et les adolescents.

Kubera gutakaza amazi menshi n’imyunyu ngugu y’umubiri, umwana agira umwuma ushobora gutuma atakaza ubuzima.

Impiswi kandi ni imwe mu mpamvu zituma abana batari bake bagira ibimenyetso n’ingaruka z’imirire mibi.

Ibitera impiswi

Indwara yitwa “gastro-enterite aigue” ikomoka ku bwandu bwo mu gifu no mu mara ni yo nkomoko nyamukuru y’impiswi.

Udukoko two mu bwoko bwa virusi nka rotavirus, utwo mu bwoko bwa bacteries ndetse n’ibiryi nka amibe bikomoka mu biryo bitameze neza cyangwa se mu mazi yanduye, na byo ni inkomoko y’impiswi.

Ku bana, impiswi ishobora no guterwa n’uko umubiri utihanganira ibiryo runaka, guhungabana kw’ibinyabuzima karemano byo mu mara, cyangwa se kolera.

Uko wavura umwana warwaye impiswi

Mu mico yose, umwana wahuye n’impiswi atangira kuvurirwa mu rugo kugira ngo hirindwe ko yahitanwa na yo.

Ibikorwa bwa mbere biba bigamije gutuma adahura n’umwuma, ari na yo ngaruka ikomeye iterwa n’impiswi.

Gukoresha imyunyu yabugenewe

Ni uruvangitirane rw’imyunyungugu n’isukari, bishyirwa mu mazi meza bigashonga. Mu bihugu byinshi, imyunyu irinda umwuma iboneka mu bigo nderabuzima, mu mafarumasi n’ahandi.

Guhera muri 2005, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ku bufatanye na UNICEF, watanze inama ko hajya hakoreshwa uruvangitirane rurimo imyunyu n’isukari ku rugero rwo hasi.

Ubundi buri muryango ufite umwana ugirwa inama yo kugira iyi myunyungugu, kugira ngo mu gihe ahuye n’impiswi arindwe umwuma hakiri kare.

Uru ruvangitirane rw’imyunyungugu n’isukari ntiruvura diyare, ariko rubasha guhagarika ingaruka ziterwa na yo.

Mu gihe umwana yituma inshuro eshatu ku munsi cyangwa se zirenzeho, burya ngo umubyeyi yakagombye gutangira kumuha amazi arimo uru ruvangitirane.

Mu gihe umwana arwaye diyare uruvangitirane rw’imyunyu ngugu n’isukari rwabugenewe rudahari, hashobora kwifashishwa ibisanzwe bikoreshwa mu rugo.

Dore uko wakwikorera uru ruvangitirane: ufata litiro y’amazi meza atetse, ugashyiramo utuyiko duto dutandatu tw’isukari, hanyuma ugashyiramo n’igice cy’ikiyiko kinini cy’umunyu, ugategereza ko bishonga, ugatangira guha umwana buhoro buhoro.

Kuvura impiswi hifashishijwe ibiribwa

Iyo umuntu arwaye impiswi, ibyo arya bishobora kuyongera cyangwa se kuyigabanya. Dr Georges avuga ko mu gihe umuntu/umwana arwaye diyare, aba agomba kwirinda ibiribwa birimo isukari nk’umutobe w’imbuto, n’ibindi birimo isukari.

Nyuma yo kwifashisha imyunyu ngugu n’isukari mu kurinda umwana umwuma, ni ngombwa kumuha bimwe mu biribwa bikurikir: inombe y’ibirayi, ibitoki, umuceri, amazi y’umuceri utetse cyangwa ay’imyumbati n’umugati wokeje.

Uburyo warinda umwana impiswi

Ababyeyi basabwa gukaraba intoki neza mbere yo gutegura ifunguro ry’abana na mbere yo kubagaburira.

Ni ngombwa kandi gukarabya umwana intoki, kuko byanze bikunze akora mu biryo bye agatamira n’intoki.

Ni ngombwa kandi kugirira isuku ihagije ibikoresho byifashishwa mu gutegura ifunguro ry’abana. Buri cyose kigomba kozwa n’amazi meza ashyushye n’isabune.

Si byiza na none ko umuntu mukuru ashyira ikiyiko cy’umwana mu kanwa, kuko ashobora kumwanduza udukoko dutandukanye umuntu mukuru aba afite mu kanwa, dushobora gutuma umwana amererwa nabi.

Ni byiza kandi gutegura ibiryo bikaribwa ako kanya bigishya. Ngo kubika ibiryo bishyushye cyangwa se bikaguma hanze mbere yo kuribwa, bituma udukoko twiyongeramo.

Mu gihe ari ngombwa ko ibiryo bidahita biribwa ako kanya, ni ngombwa guhita bishyirwa muri frigo, hanyuma bikaza gushyushywa neza mbere yo kuribwa.

Naho ibiryo bisigaye ku isahani, bigomba kujugunywa kuko biba byahuye n’amacandwe y’umuntu.

Ni ryari biba ngombwa kujya kwa muganga w’abana kubera diyare?

Iyo umwana urwaye impiswi afite munsi y’ibiro 8, ni ngombwa kumujyana kwa muganga. Impinja zarwaye diyare zibasirwa cyane n’umwuma.

Mu gihe umwana arwaye impiswi akanaruka, akagira umuriro, cyangwa hakagaragara amaraso mu byo yituma ni ngombwa kumujyana kwa muganga.

Mu gihe kandi umwana yanga akagaragaza ibimenyetso by’umwuma nk’amaso yahenengeye, cyangwa se adashobora kwihagarika ni ngombwa kumwihutisha kwa muganga kabone n’iyo waba wakoze iby’ibanze byavuzwe haruguru.

Hari igihe impiswi zijyana no kugaragaza ibibazo byo mu mutwe ku mwana, cyangwa se agacika intege mu buryo budasanzwe. Icyo gihe na bwo aba agomba kugezwa kwa muganga byihutirwa.

Hari n’igihe umwana agira diyare asanzwe afite n’indi ndwara ikomeye. Icyo gihe ni ngombwa kumujyana kuvurirwa kwa muganga.

Tanga igitekerezo