Ni iki gitera abana kuvuka bafatanye? Ikiganiro n’umuganga wabashije kubatandukanya mu Rwanda

0
Dr Mutesa asobanura iby’abana bavuka bafatanye mu Rwanda (Ifoto/Interineti na Irakoze R.)

Umwana uheruka kuvukana imitwe ibiri mu bitaro bya Kirehe yatumye abantu batangira kwibaza niba mu Rwanda hari hasanzwe habaho ibyitwa ‘Dicephalic Parapagus’ ari byo kuvuka abana bafatanye ari babiri.

Ntibyari bimenyerewe mu Rwanda, ndetse abenshi ni ubwa mbere bari babibonye mu bitangazamakuru, na cyane ko ari ibintu biba gake.

Ariko si ubwa mbere mu Rwanda havuka abana bafatanye, nk’uko Dr Mutesa Leon, umuganga mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe no muri King Faysal akaba n’umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda yabitangarije Ikinyamakuru izubarirashe.rw.

Dr Mutesa Leon, umuganga w’inzobere mu ndwara zirebana n’uruhererekane (Ifoto/Irakoze R.)
Dr Mutesa Leon, umuganga w’inzobere mu ndwara zirebana n’uruhererekane (Ifoto/Irakoze R.)

Uyu Dr Mutesa usanzwe ari umuganga w’inzobere mu ndwara zirebana n’uruhererekane aratubwira no ku bana ubu bariho bavutse muri ubu buryo kandi babasha gutandukanywa, baba mu Rwanda.

Muri iyi nkuru, turanababwira ku mibereho n’ubuhamya bya Abigail na Brittany Hensel, Abanyamerikakazi bavutse bafatanye n’ubu bakaba babaho bafatanye.
Soma ikiganiro kirambuye twagiranye na Dr Leon Mutesa:

IR: Dicephalic Parapagus ni iki? Biterwa n’iki ?

Ni abana bavuka bafatanye, igihimba ari kimwe ariko imitwe ari ibiri. Ubundi ni ibintu bikunze kubaho ku Isi ku buryo kuba haboneka abana nk’abo mu Rwanda ntabwo ari igitangaza, kubera ko birasanzwe.

Ikibitera ni uko abo bana mbere y’uko bavuka ubundi baba ari impanga, mu Kinyarwanda tuzi ko abana bavutse basa baba ari impanga nyakuri (vrai jumeaux), intangangabo imwe ihura n’intangangore imwe bigakora igi.

Iryo gi rigatangira kwigabanyamo ibice, iyo ryigabanyijemo mu minsi itatu ibanza akenshi nibwo bitanga abana bahuje byose (vrai jumeaux). Baba bahurira mu nda ibyara imwe, bari no muri ya mazi umwana aba arimo mu nda amwe. Impanga nyazo rero nizo zivukamo abo bita ‘Dicephalic Parapagus’.

IR: Ese haba hari Abanyarwanda bahuye n’iki kibazo? Babayeho bafatanye?

Bijya bibaho. Nk’ibiherutse kuvaho n’ubwo ntabashije kubona abana babiri bavukiye Kirehe bakabajyana CHUK bakitaba Imana ariko hari n’abandi twigeze kugira mu 2010, twanabanditseho inkuru tuvuga uko bavutse n’uko bavuwe, kumva byabayeho mu Rwanda si igitangaza.

IR : Kuki ab’ejo bundi bo bapfuye ?

Akenshi abitaba Imana biba byatewe n’ibice bimwe by’umubiri bitakuze neza cyangwa se bafite ubusembwa (anomalie). Akenshi iyo bavutse baba bafite imitwe ibiri, ugansanga bafite igihimba kimwe, akenshi bakagira amaboko atatu abiri akenshi aba akuze neza aka gatatu gasa nk’aho ari agace ku buryo akenshi bagaca.

Mu bice by’imbere nko ku gihimba baba bahuje usanga bamwe baba bafite ibihaha bine, hari abagira bitatu, hari abagira imitima ibiri, hari n’abo twigeze kubona bafite umwe ariko akenshi buri wese aba asa nk’aho afite igice cyose cyigenga nubwo kiba gihuriye ku gihimba kimwe. Iyo urebye Urutirigongo usanga ari ebyiri, buri wese afite urwe, zifatanye. Ku gifu usanga bamwe bafite bibiri, ariko ku rura hari abagira rumwe.

Bitewe rero n’ibyo bice biba bigiye bitandukanye, nibyo akenshi bishobora gutera ikibazo ku buryo iyo bagize tuvuge nk’igihaha kimwe aho kugira bine usanga wenda nko mu buryo bwo guhumeka bishobora kubagora bamwe bakicwa n’uko badafite ubwo buryo bwo guhumeka bihagije cyangwa se abagize umutima umwe nabo bikabatera ikibazo.

Abenshi tuzi babayeho ni abari bafite ibice byose buri wese afite ibice byihariye nk’imitima bafite imitima ibiri buri wese afite uwe, ibihaha bine buri wese afite ibye bibiri, bafite ibifu bibiri, bafite wenda urura rumwe ariko aho rusohokera ari hamwe, abo nibo babayeho. Ariko abenshi badakunze kubaho ni uko ibyo bice biba bitakuze neza.

IR : Watubwira kuri abo bana bavutse bafatanye mukabatandukanya?

Ni abana babiri bavutse bafatanye, muri ubwo buryo, mu bitaro bya Kabutare mu 2010. Abo bo bari bafite nabo imitwe ibiri, bafite urutirigongo buri wese urwe, ariko bari bafite ikibazo cy’uko bari bafite imitima ibiri nibyo ariko bari bafite ikibazo cyo guhumeka nabi, bari bafite ibihaha bibiri ariko bidahagije kugira ngo bahumeke neza ku buryo rero bo bitabye Imana bitewe n’icyo kibazo cyo guhumeka nabi.

IR : Bari bameze nka bariya b’i Kirehe ?

Yego bari bameze nk’abo b’i Kirehe, ariko bigenda bitandukana. Gusa abo b’i Kirehe ntabwo ndabona amafoto yo mu cyuma (radiography) ibyo babakoreye, ngo ndebe n’ibice byabo n’amagufa yabo (ecography).

IR : Ese baba ari umuntu umwe cyangwa baba ari babiri ?

Baba ari abantu babiri ubundi. Nk’uko nabivuze bijya gutangira bitangira ari impanga bahuje ibice byose nk’uko impanga zihuza imimerere n’imiterere (genitic material) kuko biba bimeze kimwe. Aba nabo baba ari abantu babiri nubwo wenda hari uwababonamo nk’umuntu umwe kubera ziraya ngorane baba bagize, ariko baba ari abantu babiri.

IR : Uwababyaye aba akwiye gukora iki?

Icya mbere iyo ugize Imana ukababyarira kwa muganga ni uko ba muganga bamwitaho bakabanza kubasuzuma kuko nta nshuro isa n’indi, ni nkeya zikunze gusa. Ni ngombwa rero ko babanza kureba umwana, bagasuzuma ibyo bice bye, bakareba ko ibyo byose bikenewe bihari, cyane cyane ibice by’ingenzi bituma umuntu ashobora kubaho ni ukuvuga iyo imitwe ari ibiri buri gihe tuba tuzi ko ubwonko buri wese afite ubwe, tukareba ibihaha, tukareba imitima uko itera, tukareba igifu, tukareba n’ibindi biri mu myijima ni ngomba rero ko umubyeyi ukibabyara uwo mwana amupimisha ibyo byose bagahita babireba.

IR: Byashoboka ko bababaga se?

Akenshi ntabwo bikunze kubaho ko babagwa aba bana ngo babatandukanya, n’ababayeho babayeho gutyo bakura bombi bafatanye gutyo ku buryo ibice byombi bagera aho bakabyigisha ubwabo uko bikorera hamwe. Icyo gusa bakunze kubaga ni nk’akaboko ka gatatu badakeneye kaba karengaho, rero umubyeyi ubabyaye ni ngombwa ko yitabwaho vuba vuba n’abaganga babizobereye.

IR: Kubana bafatanye ntibigoye kurusha gutandukanywa?

Biterwa; abantu twese uko tubibona tubona ko bigoye ariko nabo barimenyereza muri ubwo buryo baba babayeho. Imitwe yombi iba igenda ihengamye nabo ubwabo bagenda biga kumenyera kugenda bameze batyo.

Ikindi kubaho bishobora kubagora mu gihe baba bafite ikibazo cyo guhumeka neza, ikibazo cy’igifu, ikibazo cy’uko umutima ukora neza n’izindi nyama zo munda zose zikenewe; ariko iyo ibyo bice bimeze neza barakura.

IR: Watubwira kuri Abby na Brittany Hansel bakuze batyo?

Abby na Brittany Hansel batsindiye rimwe ikizamini cyo gutwara imodoka (Ifoto/Interineti)

Abo ni abantu bavutse muri ubwo buryo n’ubu bakiriho, bitwa Abigail na Brittany Hensel, bavukiye muri Amerika, tariki 7 Werurwe mu 1990. Mu kubasuzuma abaganga basanze bafite:

Bo bavutse bavukana ya mitwe ibiri, bavukana igihimba kimwe n’anmaboko atatu ariko aka gatatu ari gato.

• Imitwe ibiri (2 heads)

• Amaboko abiri (2 arms) aka gatatu baragaciye kuko kari gato

• Buri wese afite uruti rw’umugongo rwe (2 spines)

• Ibihaha bine (4 lungs)

• Imitima ibiri (2 hearts)

• Ibifu bibiri (2 stomachs)

• Agahu kamwe gahuza ibihaha n’igifu gatuma bitivanga (1 diaphragm)

• Impago ebyiri (kidneys)

• Urura ruto n’urunini rumwe (intestine)

• Impyiko 3

• Amaguru abiri

• Ibice byose bijyanye n’ikibuno bimwe

Ugendeye ku bice bari bafite, abo bana byari byoroshye kubitaho, ntibari bafite ibibazo byo guhumeka, ntibari bafite ibibazo by’umutima cyangwa ikindi gice. Abo bana bari bameze nk’abandi bana bazima. Icyo abaganga babakoreye gusa babaze ka kaboko ka gatatu. Mu mikurire yabo umwe yagendaga ayobora igice kimwe undi akayobora ikindi; uwari iburyo ya Britanny uwari ibumoso yari Abby ku buryo nubu bitangaje kubona iyo bandika kuri mudasobwa bandika bimwe kandi bihuta. Bashobora kwndika ibaruwa imwe bagakoresha ibiganza bibiri.

Babyitaga amayobera ariko ni ibintu byumvikana. Kubera ko ni impanga ebyiri zihuje ibice byose by’umubiri n’ibitekerezo, iyo bagiye kugenda niba bari bubanze gutera ukuguru kw’ibumuso uri ibumuso niwe ukureba, uw’iburyo nawe akamenya ko ari we uri buhite ukurikizaho mbese nk’umuntu muzima.

IR: Ubwo se iyo bagiye kurya, umwe arabanza akarya cyangwa barira icyarimwe?

Ni nk’ibisanzwe nabyo, barira icyarimwe. Buri wese amenya ukuboko kwe acunga. Bafite ibifu bibiri, bombi bakenerera rimwe kurya. Aho bitandukanira ahubwo ni ku burebure, harimo umwe muremure kurusha undi ibyo byanaturutse igihe bari munda, akenshi ni nabyo dukunze kubona abana bavuka ari impanga usanga batareshya, ni uko nabo byabaye naho ibindi byose babikorera rimwe nk’umuntu umwe.

Reba HANO amashusho y’ubuzima bwa Abby na Brittany:

IR: Abby na Brittany birashoboka ko bazabyara?

Birashoboka kuko baba bafite ibice byose ariko kugeza ubu kuko nta we turabibonaho ngo abyare ntacyo nshobora kubivugaho. Ntekereza gusa ko kubera ko buri wese afite inda ibyara imwe, n’undi imwe bakuze bakagera igihe cyo kuba batwita nk’abagore birashoboka, ariko bageze igihe cyo kubyara byagorana, nibaza ko byaba ngombwa ko bababaga.

Abby na Brittany batwaye imodoka (Ifoto/Internet)
Abby na Brittany batwaye imodoka (Ifoto/Internet)

IR: Ko abo bariho se ubwo no mu Rwanda ntiwasanga hari abariho wenda tutabazi?

Birashoboka ko bashobora kuba bariho ariko tutabazi, njyewe abo navugaga twamenye abenshi barapfuye. Ariko hari izindi zitameze gutyo twanamenye vuba hadashize n’imyaka itanu; hari abana babiri bari bari CHUK bafatanye ku mutwe no ku kibuno, umwe areba iburyo undi areba ibumoso, ariko bafatanye ku buryo bw’uruhu gusa badafatanye ku buryo bwo ku magufa. Byari byoroshye kubatandukanya ubu ngubu bo banariho. Ariko ba bandi bameze nka bariya bafatanye ku gihimba n’amaguru bo ntabo nzi.

IR: Ese byakwirindwa, hari icyo se umuntu yakora mbere y’uko biba?

Oya, ntushobora kubyirinda kuko ntuba uzi igihe n’ukuntu bizaba. Ni intangangabo n’intangangore zihura, mu guhura rero zigatangira kwigabanya, iyo rero zigabanyije mbere y’iminsi itatu nibwo hakunze kuvuka abo bana. Ni kimwe n’abantu bajya babyara abana barenze babiri cyangwa batatu, nta cyo umuntu yabyirindaho.

Ukubyirinda gushobora kubaho gusa ni mu gihe umuntu asamye hifashishijwe guterwa intanga (invitro fertilisation), ubwo ni uburyo bugezweho bugendana n’ikoranabuhanga ushobora gufata intangangabo n’intangangore ukazihuriza muri Labo, ugashakamo umwana, iryo gi ukazarishyira mu mubyeyi agasama. Icyo gihe ushobora kubigenzura ugatanga koko umwana umwe ariko mu bisanzwe ntacyo umuntu byo yabikoraho.

Umubyeyi uherutse kubyara umwana w’imitwe ibiri (Ifoto/Irakoze R.)
Umubyeyi uherutse kubyara umwana w’imitwe ibiri (Ifoto/Ububiko)

Tanga igitekerezo