Mukantambara Seraphine yabangamiwe no kwitwa iryo zina (ibisubizo ku byo umwibazaho)

0
Mukantambara Seraphine umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Beach Volley (ifoto/interineti)

Mukantambara Seraphine umukinnyi wa Rwanda Revenue Authority Volleyball Club (RRA VC)  ukinira n’ikipe y’igihugu ya Volleyball yo ku musenyi (Beach Volley) yiswe iryo zina kuko yavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko nyuma y’aho yabangamiwe n’iryo zina biba ngombwa ko abaza  umubyeyi we impamvu yarimwise.

Mukantambara Seraphine ni mwene Karemera Célestin na Julienne Mukankusi akaba avuka mu bana batanu, ni umuhurerezi mu bakobwa bane n’umuhungu umwe.

Yavutse tariki ya 7 Mata 1994 avukira mu Murenge wa Murambi,  mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mukantambara yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe

I R (Izuba Rirashe)

I R: Ese waba warabajije ababyeyi impamvu bakwise Mukantambara?

Seraphine: Izina rya Mukantambara ryarambangamiraga kugeza aho nigaga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza  nza kwicara mbaza mama ati “kubera iki mwanyise iri zina? Mama mukunsubiza agira ati “ Sogokuru ubyara papa yapfuye mu igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mbere yo gupfa kuko wari utaravuka, yavuze ko umwana uzavuka naba ari umuhungu tuzamwite Ntambara naba ari umukobwa tuzamwite Mukantambara”.

I R: Amashuri yawe wayigiye he?

Seraphine: Nize amashuri abanza ku kigo cya Nyamiyaga, amashuri yisumbuye nyiga muriSt Aloys i Rwamagana umwaka umwe, nyuma  nza kwerekeza muri APACE ari naho nasoreje  mu ishami ry’icungamutungo.

I R: Gukina Volleyball byakujemo gute?

Seraphine: Niga mu mwaka wa gatatu mu  mashuri abanza nibwo umuyobozi w’ishuri rya Nyamiyaga, Nzayisenga Gilbert  yaje akunda umukino wa Volleyball azana imipira ndetse  na File dutangira gutyo kujya dukina ariko tubikora nka siporo isanzwe.
Mu mwaka wa 2008  nibwo twatangiye kujya dukina amarushanwa y’imirenge twiga mu mashuri abanza nko mu mwaka wa gatanu turatsinda duhagararira Akarere ka Gatsibo amarushanwa akomereza i Kibungo  turakina turatsindwa ariko kuko hari abatoza batandukanye haza kuza umutoza wa St Aloys ambaza amazina aragenda nange nsubira ku ishuri.
Muri 2009    nibwo naringeze mu mwaka wa gatandatu mu mashuri abanza  mu marushanwa  twari twarakinnye mu mwaka wa 2008  Akarere ka Kayonza niko kari karabaye aka mbere ndetse gatozwa n’umutoza wari waranyanditse icyo gihe yatozaga na St Aloys, yarampamagaye ngo nze mu mwiherero n’abandi bakinnyi  naragiye nkora imyitozo irangiye nongera nsubira ku ishuri  kuko naniteguraga ikizamini gisoza amashuri abanza.

Nyuma ibizamini bya Leta bimaze gusoboka nsubira ku shuri ngiye kureba ibisubizo  maze umuyobozi w’ishuri nigagaho yaje kumbwira ko abayobozi b’ishuri rya St Aloys bamubwiye ko yokohereza Seraphine maze nsubira mu rugo mbwira mukuru wanjye amperekeza i Rwamagana ariko sinarinzi ko ngiye gutangira kwiga.

Nkigera muri St Aloys naragiye mbonana n’abayobozi b’ishuri bambwira ko  ndi mu batoranyijwe kwiga muri iri shuri sinigeze nsubira mu rugo ndetse n’ibikoresho babinsangishije ku ishuri.

Kuva icyo gihe nagiye nkora imyitozo na bagenzi banjye ariko igihe cyo gukina amarushanwa simbanze mu kibuga, igihe cyaje kugera ikipe yanjye ikina na RRA VC yari irimo abantu bakuze barimo umubyeyi witwa  Bucumu ndavuga ngo Imana izamfashe ngere ku rwego nk’urwo aba bakinnyi bakinaho, maze Bucumu aranyegera arambwira ati shyiramo imbaraga wowe uracyari muto kandi uri mure mure.

Mu mwaka wa 2010 umutoza w’ikipe y’igihugu Paul Bitok yaje kuza kudukoresha imyitozo y’umunsi umwe  mu kigo cya St Aloys  hategurwa abana bazajya mu marushanwa y’abanyeshuri bita FEASSA” yabereye muri Kenya ndetse n’ikipe y’abato yagombaga kujya mu marushanwa mu Misiri.

Icyo gihe umwiherero nawugiyemo ariko sinabasha gutoranwa mu bakinnyi bagombaga kwitabira amarushanwa ya FEASSA, nahise nsubira ku ishuri ariko nkomeza gukora cyane nyuma abagiye mu marushanwa ya FEASSA bagarutse hahise hatoranywa ikipe y’igihugu y’abato yogombaga kujya mu marushanwa muri Tunisia umutoza Paul Bitok yarampamagaye njya mu mwiherero nkora imyitozo igihe cyo guhitamo abeza kurusha abandi hatoranyijwe abakinnyi 12 basanzwe bagenda maze nyuma umutoza anyongeraho ndi uwa 13 asaba federasiyo ko ngenda kuko yambonagamo umukinnyi wejo hazaza ndetse anababwira ko nibatantegera we ubwo ari bundihire tike nuko nagiye  muri Tunisia.

Tukigera mu marushanwa jye sinigeze nkina  ahubwo umutoza Paul Bitok yampaye ikayi n’ikaramu ngo nkurikirane uko abakinnyi b bitwara nyuma nka muha raporo.

Nyuma twagarutse mu Rwanda ariko dukomeza umwiherero  i Butare twakoreshwaga n’umutoza Paul Bitok igihe kitari gito maze tuza kujya mu biruhuko ,nyuma ngiye mu mwaka wa kabiri federasiyo yaje gushyiraho gahunda y’uko abakinnyi bagerageza bashakirwa amashuri i Kigali kuko aribwo byanakoroha gukurikiranwa.

I R: Nta bakinnyi bagenzi bawe mwahamagariwe igihe kimwe?

Seraphine: Twatoranyijwe turi abakinnyi batatu muri St Aloys  nari ku mwe na:  Mutamba Olive na Uwikeza Delphine twese twahise dutangira kwiga muri APACE  ariko dushyirwa mu makipe atandukanye kuko bagenzi banjye bagiye muri APR jye nerekeza muri RRA VC.

Muri 2011, mu ikipe ya RRA nasanze yari yaratwaye shampiyona  aho yitegura kujya muri “Champion League” yabereye muri Kenya,  icyo gihe twazanye umwanya  wa 7.

Muri 2012  nibwo natangiye gukina mbanza mu kibuga  kugeza ubu.

IR: Ni ryari watangiye gukinira ikipe y’igihugu

Seraphine: Nahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu muri 2012 mu bato (junior) mu marushanwa yabereye mu Misiri aho twaje ku mwanya wa nyuma.

Muri 2013: Tujya mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’abato tuza kwitabira amarushanwa yo guhatanira itike ya Olempike yabereye muri Botswana  icyo gihe nari kapiteni  ndetse mba n’umukinnyi w’irushanwa kuko nabonye igihembo cya MVP ndetse n’ikipe yanjye tuza ku mwanya wa gatatu muri Afurika.

Kuva icyo gihe mu mwaka wa 2013  nibwo mperuka mu ikipe yigihugu.

I R: watangiye ryari gukina  Beach Volley

Seraphine: Natangiye gukina uyu mukino wo kumusenyi ubwo nahamagawe nabagenzi banjye ntibari basobanukiwe uyu mukino ariko twagombaga  kujya guhatana muri Nigeria  mu guhatanira itike ya Jeux Olympiques twazanye umwanya wa mbere.

Muri Kamena 2013  twerekeje muri Portugal  aho twari twitabiriye igikombe cy’isi ariko ntakipe n’imwe twabashije gutsinda.

Muri 2015  twagiye mu mwiherero  twitegura umarushanwa yagombaga kubera mu Misiri  aho twari dutangiye urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu mukino Olempike twaje ku mwanya wa kabiri.

Mukantambara Seraphine aha yahawe igihembo nk’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryo kwibuka (ifoto/SIkubwabo D)
Mukantambara Seraphine aha yahawe igihembo nk’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryo kwibuka (ifoto/SIkubwabo D)

I R : Nta kipe yo hanze y’u Rwanda wari wakinira ?

Seraphine: Niga mu mwaka wa Gatanu mu mashuri y’isumbuye hari umugabo waje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 asanzwe ashakira amakipe abakinnyi b’Abanyarwanda  icyo gihe twakinaga irushanwa ryo kwibuka maze arambona nyuma yiyo mikino aranyegera ndetse n’abayobozi b’ikipe yange ya RRA ababwira ko yakunze uko nkina ndetse ko yifuza ko yanshakira ikipe muri Turukiya.

Ubuyobozi bwanjye bwaje kumbwira ko nagenda ariko ngisha inama muri bagenzi bange bambwira ko nabanza nkinga bipfa gutyo  kuko ahanini uwabimfashagamo cyane n’umutoza Paul Bitok ariko we yari azi ko niga mu mwaka wa nyuma bimvamo gutyo.

Maze gusoza umwaka wa nyuma w’amashuri y’isumbuye umutoza Paul Bitok yambwiye ko ngomba kwitegura nkajya muri Turukiya maze igihe kiragera nsahaka ibyangombwa byose ubundi mpita ngenda  ngezeyo nasanze ikipe Elazig Il Ozel  nagombaga gukoramo igeragezwa  yari isigaje umukino umwe wa shampiyona  mu mikino ibanza byabaye ngombwa ko uwo mukino nkugaragaramo ariko birangora cyane kuko uko bahagarara mu kibuga bitandukanye nuko iwacu mu Rwanda tubigenza ariko byabaye ngombwa ko nabyo mbyiga  nakinnyeyo igihe kitari kinini dore ko na shampiyona yari irangiye mpita ngaruka.

Mu mwaka wa 2016  twerekeje muri Nigeria aho twari tugiye gukina icyiciro cya nyuma cyo gushaka itike yo kujya mu mukino Olempike twahuye n’amakipe atandukanye harimo Marocco twabashije gutsinda tuza gusezererwa na Misiri ku mukino wa nyuma.

Ngirango ni nayo marushanwa mpuzamahanga mperukamo ubu nkaba narakomeje kwikinira shamiyona mu makipe ya njye ya RRA VC.

I R: Ese wumva wifuza kugera ku ruhe rwego muri Volleyball?

Seraphine: Mfite gahunda yo gukina uyu mukino wa Volley ball kugeza aho nzaba umukinnyi mpuzamahanga.

I R:N’ibihe bihembo umaze kwegukana ?

Seraphine: Kuva natangira gukina maze kubona ibihembo bigera kuri bitandatu nko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza 2013  nabonye ibihembo by’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryo kwibuka ribera mu Rwanda buri mwaka ndetse nabaye umukinnyi mwiza muri Afurika hari mu irushanwa ryo guhatanira  itike ya Olempike yabereye muri Botswana.

Mu mwaka wa 2014 nongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza (MVP) mu irushanwa ribera muri Uganda dukunda kwitabira ryitwa KVC ndetse na 2015 mba umukinnyi wataka neza (best attack).

Muri uyu mwaka wa 2016 nabaye umukinnyi wataka neza (best attack) mu ishanwa ryo kwibuka abakinnyi ba Volleyball bishwe muri Jenoside.

Ikipe Mukantambara asanzwe abarizwamo ya RRA VC (Ifoto/Sikubwabo D)
Ikipe Mukantambara asanzwe abarizwamo ya RRA VC (Ifoto/Sikubwabo D)

Tanga igitekerezo