Mafene arifuza guhura na Perezida w’u Rwanda!

0

Nongeye kubasuhuza basomyi nshuti zanjye! Muribuka ubwo nababwiraga mu ntangiriro z’uyu mwaka ukuntu nakiriwe na Perezida ndetse tukaganira ariko bikabera mu nzozi? Niba utarabisomye reka nguhe kopi, niba ubyibuka na bwo kandi twikomereze.

Ibibazo bya Mafene byatumye yinjira Perezidansi abonana na Perezida Kagame!

Ntabwo byari inzozi gusa, burya umutindi arota arya. Ku mugaragaro noneho Mafene uwampuza na Perezida nagira icyo mubwira nta babeshye Mafene ndifuza guhura na we. Uwampuza na Perezida nagira icyo musaba; muri make, Mafene ndifuza guhura na Perezida.

Ubwo nari umwana numvaga ko nzaba umuganga nkajya mvura abantu. Uyu munsi Mafene ndi komvayeri kuri Hiyasi. Si akazi kabi cyane ariko murumva ukuntu byari kuryoha iyo abantu baba bavuga ko bagiye kwa dogiteri Mafene nk’uko muvuga kwa Kanimba, kwa Nyirinkwaya n’ahandi hose…Ikinteye guhera aha ni uko mpuye na Perezida, icya mbere namusaba ni ugukaza uburezi n’uburere bw’abana b’u Rwanda. Ubu buzima ndimo aho mba nibaza uko nzigondera inzu yo kubamo ni uko ntize. N’amashuri abanza nize nayize uburyo ntazi. None se wowe umwalimu wize serayi yari kunyigisha nkaba dogiteri?

Buri munsi mwarimu Bucyukundi yinjiranaga agacuma nkeka ko kabaga karimo urwagwa. Iyo yatubwiraga ibyiza yavugaga ko twese dukwiye kwiga tukaba abafundi ndetse n’abacuruzi, ngo ni ko kazi gatanga amafaranga mu buryo bwihuse. Narakaniye ngo nzaba umucuruzi ariko aho byangeze ni jye uhazi. Ubu uwasubiza ibihe inyuma; Mafene nakwiga kuba umugabo ugira ibikorwa kandi wemerwa nka Perezida Kagame. Muti kandi urisumbukuruza Mafene! Oya da! Nurota ujye urota inzozi ziryoshye. Nanjye izi ni zo zindyoheye.

Mafene nawe…urarota ukarota no kubonana na Perezida w’u Rwanda? Ubwo uzamubona biciye he? Iki ni ikibazo umusore ukunda kumfasha kwandika ibi bitekerezo byanjye muri siberi kafe yambwiye ubwo yari abonye ntangiye kwandika. Yambwiye ko n’iyo Perezida yakwemera akantumira Mafene ntabona uko njyayo. Naratuje ndarumira, inyandiko nandikaga ndayisubika n’uko nisubirira muri Bazindyiki (soma baza ndya iki?). Ku batayizi, ni akazu k’abasore nkanjye rimwe na rimwe gafite umuryango umwe n’idirishya rimwe.

Nageze iwanjye ubwo nari naruhutse ndibaza, nibaza cyane ku cyifuzo cyanjye cyo kubonana na Perezida wacu watumye twandika amateka mu mahanga, perezida watumye Mafene nshobora kujya mu Bubiligi nkabirataho ko tubarusha isuku tukabarusha n’ikinyabupfura mu nzozi …mbega nako…ko tubarusha byinshi ni ubwo ari bo badukolonije. Gusa uko nibazaga ni ko n’ingero zazagamo…Ubundi uretse Mafene hari abandi basore Perezida ajya yakira mu biro bye? Hari abo ajya agira inama? Hari….? Ibibazo byabaye byinshi ubwo mbona ko aho nari nagejeje nandika nkwiye kwegura agakaye nandikamo ahubwo nkandika birenzeho.

Agapapuro ngahoza ku musego, ikaramu n’ubwo nayiriye igipfundikizo ntibiyibuza kwandika; ni uko ndatangira ndandika yewe! Perezida ahura n’abantu bakuze gusa! Ndavuga abanyarwanda…urubyiruko nka Mafene ngira ngo ruramutinya. Ntimwibuka ahura na wa Musaza wifuje gupfa abonanye nawe? Mafene nabisomye mu kinyamakuru ishyari riranyica ko viye nk’uriya wo mu cyaro antanze gusuhuza Kijana wacu nifuje guhura na we kera cyane! Kubera ko yivugiye barabonanye Mafene ndi aha kandi mbishaka. Narikarumye ndakomeza.

Mu makuru se, sinumvise ko yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’abaminisitiri mu nama zabo? Eh nari nibagiwe, Perezida aradusura mu biturage tukamubwira ibibazo kandi akabikemura. Si byo se? Arongera kandi agahura n’abavuga rikijyana! Mafene ntabwo mba muri aba ngo nzabonereho mpure na we cyangwa ngo ngire icyo mwibwirira Mafene ndikaruma nyine! Nagira nte ko nkiri ubwirwa rikijyana? Gusa ndi gukura kandi nzaba umugabo ubereye u Rwanda.

Navugaga abo ahura na bo nirengagiza ko ajya ahura n’urubyiruko. Mu minsi ishize nasomaga inkuru abakinnyi ba Ruhago biyogoshesheje imisatsi mbere yo guhura na we! Ubundi se baba bigira iki? Hari umuntu wahagarariye u Rwanda n’umusatsi nk’uwa wa mwana w’ingayi twigaga mu mashuri ya kera? Ngo n’abanyonzi yigeze guhura na bo rero kandi abaha amagari anyonga birenze.

Nyakubahwa Perezida rwose nkubwije ukuri Mafene ndagutinya…buriya umugabo atinyirwa ibikorwa bye nanjye iyo nsubije amaso inyuma nkareba urugamba warwanye numva ntatinyuka no kuvuga izina ryawe! Ariko n’ubwo ngutinya na bwo simbura kugufata nk’umubyeyi da! Nyakubahwa rwose nanjye Mafene ndashaka guhura nawe umpe ku mpanuro z’umubyeyi .

Buriya Mafene nahuye n’akabazo mbura ukansobanurira. Inshuro nyinshi numva abanyeshuri bava muri Amerika n’u Burayi kandi murabonana ukanabavungurira ku ibanga ryo kuba umugabo nyawe. Nyakubahwa Perezida, ese urubyiruko rwacu rwose ruragutinya ntirushaka guhura nawe? Ubu nyamara rero ufashe umunsi 1 mu kwezi nk’uko wawuhaye abanyamakuru natwe urubyiruko tukaganira wabiba imbuto nziza.

Numvise ko burya n’iyo mwagiye muri Amerika hari n’igihe ugera mu mashuri yaho ugaha abana ikiganiro uburyo u Rwanda rwongeye kuvuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. . Ibi si ibintu byiza se? N’urubyiruko rwawe turabishaka. Turashaka kumenya ukuntu umuntu yizirika umukanda ibyo akora byose agashyira imbere ko agomba kugira akamaro ku gihugu cye kurusha inyungu ze bwite. Wari uzi ko hari ikiganiro uri butange muri Kaminuza hano mu Rwanda? Mafene Hiyasi nayihagarika bashaka bakanyirukana ariko nkaza kumva ubu buhanga abanyamahanga baza kuvumba iwacu.

Tanga igitekerezo