Kuki Polisi iba ikeneye abakandida beza bashaka kuyinjiramo?

4
ACP Jimmy Hodari wari ushinzwe amahugurwa muri Polisi na we ari mu bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru

Kimwe mu bibazo inzego za Polisi zikunze guhura na byo cyane cyane muri iki gihe abaturage baba bazikeneye cyane kandi bazisaba byinshi, ni ubunyangamugayo no gukora kinyamwuga by’abazigize.

Ibi bivuze ko mu gushaka abayinjiramo, Polisi igomba gushyira ingufu mu gutoranya abakandida bujuje ibyangombwa bikenewe byose bijyanye n’ibyo abaturage bashinzwe gukorera babatezeho.

Umuntu wese ugira uruhare mu gutoranya abakandida binjira muri Polisi azakubwira ko kubatoranya biba bitoroshye, ariko na none ko bishoboka. Ikindi kandi umukandida washoboye gutsinda ibizamini byo kwinjira muri Polisi na we azakubwira ko ibizamini byaba ibyo kwandika (written) cyangwa kuvuga (oral) batanga bitaba bikomeye.

Ariko na none, ni ngombwa ko uretse ibyo bizamini bitangwa, byaba ibyo kwandika cyangwa kuvuga ndetse n’ibindi Polisi iba ikeneye, gutoranya abinjira muri Polisi bisaba abasore n’inkumi bashaka kuyinjiramo kuba bafite ubuhanga, ubunyangamugayo n’imico myiza.

Abakandida rero bagomba kuba bujuje ku buryo buhagije ibi byavuzwe haruguru kuko kugira kimwe gusa utabyujuje byose ntibyafasha Polisi. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda mu gutoranya abayinjiramo ibi byose ibiha agaciro. Ikibazo kiba gihari ni iki: Ese Polisi izabwirwa n’iki ko uwatoranyijwe yujuje ibi bisabwa?

Mbere na mbere, ushaka kwinjira muri Polisi agomba kuba afite ubushake bwo gukorera no kurinda abanyarwanda. Mu minsi ishize ubwo harimo igikorwa cyo gutoranya abinjira muri Polisi, umupolisi umwe wari uri muri iki gikorwa yavuze ko mu myaka yashize twari dufite abaturage bavugaga ngo “Turiho kugira ngo dukore, ariko aba bakaba barasimbuwe n’abagira bati ”Turakora kugira ngo tubeho”. Yanongeyeho ko biteye isoni kubona muri iyi minsi abashaka abakozi beza bashishikariza abantu kuza kubera ko mu kigo kibashaka hari umushahara mwiza, n’andi mahirwe umuntu abonera mu kazi.

Polisi na yo ifite amashami atandukanye kandi asaba ko abayakoramo baba bafite ubuhanga buhambaye. Nyamara ubu bigaragara ko abantu b’abahanga baba bifuza kujya gukora mu bigo no mu nzego zitanga imishahara itubutse.

Nyamara, Polisi na yo ikenerwa n’abaturage, bikaba bisaba ko amashami yayo na yo akorwamo n’abahanga, bagomba gutanga serivisi nziza. Ni ngombwa rero ko iyo Polisi itanze serivisi nziza, abaturage bazaba bafite umutekano usesuye, bigatuma gutahura no kurwanya ibyaha bikorwa neza, bityo iterambere ry’igihugu rikagerwaho mu buryo bwihuse.

Kubera ko abapolisi bafite ububasha bukomeye ku baturage, ni ngombwa ko bagira ubushishozi. Birazwi ko akenshi akazi ka Polisi gasaba cyane ibikorwa kurusha gukoresha ubwenge bwinshi bwo mu ishuri, nyamara Polisi mu guhitamo abazayinjiramo igomba gutoranya uzakora ako kazi ke neza, ibyo agiye gukora byose akabanza kubitekerezaho neza kandi akita ku mpamvu n’ingaruka zishobora kugera kuwo akorera.

Urugero rufatika ni aho umupolisi uri kubahiriza amategeko y’umuhanda azahagarika umuntu utwaye imodoka afite umuvuduko ukabije kandi nta n’uruhushya rwo gutwara imodoka afite, agasanga ni umubyeyi ujyanye umwana kwa muganga. Aha ni ho ubushishozi bw’umupolisi buzagaragarira. Ni we uzahitamo icyo gukora, niba azareka umubyeyi akihutira kujyana umwana kwa muganga akaza kumwandikira nyuma, cyangwa niba azamubwira ngo ntiyongere gutwara ku muvuduko ukabije akareka akajyana umwana kwa muganga.

Ariko na none mutekereze uwo mupolisi atari mu muhanda ngo ahagarike abantu nk’abo bihutira kujyana abana babo kwa muganga, aba bashoferi bazakora amakosa angana iki? Aha rero ni ho ubushishozi bw’umupolisi buzagaragarira.

Hari abantu bamwe bashobora kuvuga ngo gutoranya abinjira muri Polisi bishingirwe ku bunyangamugayo bw’umukandida ngo kuko ubumenyi bwo burigwa. Birashoboka.

Ariko twemeranye ko hari ibintu bimwe bikomeye kwigwa igihe umuntu atabivukanye. Ikindi ntibyoroshye kumenya ubunyangamugayo bw’umuntu igihe uri kumukoresha ikizamini cyanditse cyangwa mu kiganiro cy’iminota 10 mugirana. Aha rero ni ho bikomerera mu gutoranya abinjira muri Polisi kuko muri ibyo bizamini bitoroha guhita ubona uwujuje ibyavuzwe haruguru.

Igishimishije ariko, ni uko Polisi y’u Rwanda ifite abafatanyabikorwa bizewe mu kurwanya ibyaha ndetse bakagira n’uruhare mu gutoranya abinjira muri Polisi y’u Rwanda. Muri abo bafatanyabikorwa bayo twavugamo: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano, Komite zo kwicungira umutekano, ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda n’abandi. Aba bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu binyuze mu gutahura, gukumira no kurwanya ibyaha.

Ikindi gifasha Polisi y’u Rwanda kubona abapolisi bashoboye akazi kabo ni amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze rihuza ubumenyi bwa gipolisi n’ubumenyi buhambaye bwo mu ishuri. Ibi bikaba bishoboka kubera ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Muri iri shuri hajyamo ababifitiye ubushobozi bafite amashuri 6 yisumbuye bakigamo imyaka 4 bakarangiza bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza.

Gutoranya abinjira muri Polisi rero bikorwa hashingiwe ku guhitamo abakandida babishoboye, kandi abifuza kuyinjiramo bakaba ari babandi bumva gukorera Polisi ari umuhamagaro, atari abashaka akazi n’ubwo ibi bikiri imbogamizi.

Uruhare rw’abaturage rero mu gushaka abakandida nk’aba ntirwakwirengagizwa. Wenda Polisi y’u Rwanda yagawa kudashyiraho ingamba zihagije mu gukorana n’abaturage kuri iki cyo gutoranya abinjira muri Polisi, ariko ntiyagawa ko ibikora yonyine kuko izi ko aba bafatanyabikorwa ari ingenzi.

Iki ni igitekerezo cy’umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda.

4 Ibitekerezo

  1. nagirango nkubwire ko ibyo mutekereza ari ukuri kandi utanyuranyije n’umutwe w’inkuru. Gusa siko muripolisi imbere bimeze kuko umunyabwenge udakomoka aho ubuyobozi bukomoka muripolisi ntacyo yahakora. urugero rutari kure naguha no muminsi mike. cyane ishize ubwo uwo mugabo muri kwifoto yayoboraga PSO peace support Operations Department. abasore n’inkumi b’abasope b’abahanga ntawashoboraga gukandagira muri mission byoroshye ataravuye iyo. ahubwo wasangaga aba senior 2,3,4 ba za rwempasha aribo batangazwa ko batsinze ibizami bya civpol. ubwo se nubwo ntazi urwego rwawe RWA education hari who wabonye ikizami umu senior 2,3,4 atsinda A0 kikamunanira? ikindi nuko mu Rwanda utakoresha ubwenge ngo ufunge ukwiye gufungwa mugihe system ikimuhagazeho, cyangwa ngo ukoreshe ubwenge maze ufungure uwo system yitendetseho mugihe wowe mu nshingano zawe ubona ko atengana. aba OPJ Bose babanza kuba za ngo afande we uriya uregwa ibi akaba akurikiranwa na na runaka tumukorere iki?

    conclusion: ntago polisi ikeneye cyane abanyabwenge kuko abanyabwenge bakenerwa muri societe ikoresha ubwenge.

  2. Kabsa Police ibi ikeneye abantu b’abanyabwenge kuko kuyobora abaturage ntago bikora buri wese bisaba kuba mbere na mbere ujijutse ni nayo mpamvu igipolisi cyacu kigenda kigira ishusho nziza kubera ko abayobozi bayobora bajijutse.

Tanga igitekerezo