Impamvu umukino wo gusezera Sugira utabaye

    0
    Sugira Ernest (ibumoso)

    As Kigali yari yateguye umukino wo gusezera kuri Sugira Ernest ntiwaba kubera ko ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagomba kwerekezamo ntacyo iratangaza.

    Umukino wo gusezera kuri Sugira wagombaga kuba tariki ya 7 Kamena 2016 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ugahuza As Kigali akinira na Etincelles FC muri shampiyona, ariko ntihabaho kumusezera.

    Umutoza w’ikipe ya As Kigali, Eric Nshimiyimana yatangarije izubarirashe.rw ko bagombaga kuba barasezeye kuri Sugira, ariko ko baba batazi gahunda y’Imana, kuko ariyo itanga ubushobozi bwose.

    Umutoza Nshimiyimana yagize ati ” twari tuzi ko mu minsi itatu aba yagiye muri Congo, ariko kugeza ubu ntabwo bararangiza ibyo twari twavuganye uko bigomba kugenda”.

    As Kigali yagombaga gukina umukino wo gusezera kuri Sugira na Etincelles FC, ariko bikaba bagitegereje icyemezo cya Vita Club.

    Sugira yaguzwe na Vita Club ngo ayibere umukinnyi mu, ariko ntarajyayo.

    Uyu mukinnyi yagombaga kwerekeza muri iyo kipe tariki ya 10 Kamena 2016, ariko ntabwo biramenyekana igihe agomba kuyerekerezamo.

    Sugira ari ku mwanya wa 8 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi, kuko amaze gutsinda ibitego 8 naho AS Kigali akinira iri ku mwanya wa kane n’amanota 50 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

    Ntabwo ari AS Kigali gusa Sugira yakiniye kuko yakiniye na APR FC ndetse na AS Muhanga.

    Tanga igitekerezo