Fotora ubwiza bw’u Rwanda utsindire smart phone n’umunyenga wa kajugujugu

0

Mu myaka mike ishize, ikigo cya Tecno Mobile cyafashe iya mbere mu guteza imbere ireme no kwegereza abaturage telefoni zijyanye n’ubushobozi bwa buri wese ku isoko nyafurika no ku isi yose.

Nka kimwe mu bigo biyoboye mu kugeza ku isoko smart phone zifotora neza, Tecno Mobile iri gutegura irushanwa ryiswe Capture the beauty of Rwanda” rigamije guteza imbere no gushyigikira abakora umwuga wo gufotora, amatsinda yabo ndetse n’abakora filime bashaka kugaragaza inkuru z’ingenzi no kugira uruhare ku mitekerereze y’abaturage binyuze mu mashusho.

Iri rushanwa ariko rinagamije kugeragaza ubwiza bw’u Rwanda.

Abazatsinda bazahembwa telefoni za Tecno C9 zikigera ku isoko kandi zifite agaciro ko hejuru no gutembera u Rwanda muri kajugujugu mu rwego rwo kubafasha gufata amafoto meza agaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu aho ingagi zo mu misozi zishobora kugaragara ziri mu ishyamba. Iki gihugu cy’imisozi igihumbi giteye mu buryo bwiza ku buryo kibereye gusurwa mu gihe icyo ari cyo cyose cy’umwaka.

Abifuza kujya muri aya marushanwa bemerewe kwifashisha ibikoresho ibyo ari byo byose, cyangwa se ibya kinyamwuga, bagasabwa gusa gushyira ibyo bakoze mu byiciro bikurikira:

 Scenery; Amafoto agaragaza ahantu ku manywa
 Night Scene: Amafoto yafashwe nijoro
 Parent /Child: Amafoto agaragaza ababyeyi n’abana
 Face (Emotion): Amafoto agaragaza amarangamutima

Nyuma yo gushyira ibyakozwe mu byiciro, bizajya byoherezwa kuri tecnorw@gmail.com. Abarushanwa bazajya bagaragaza ibi bikurikira:

 Amazina
 Nomero za telefoni
 Icyiciro cy’ibyo bakoze (Scenery, Night Scene, Parent/Child, or Face)
 Ibikoresho byifashishijwe mu gufata amafoto/amashusho

Amafoto yose azatoranywa azandikwaho abayafashe ashyirwe hamwe, hanyuma azasohorwe ajye yifashishwa ku byapa bitandukanye bya Tecno hirya no hino mu gihugu

Niba ukeneye ayandi makuru kuri ubu bukangurambaga, wasura paji ya facebook y’ikigo cya Tecno Moblie mu Rwanda.

Techno Mobile - Izuba Rirashe

Scenery

Techno Mobile - Izuba Rirashe

Night Scene

Parent & Child
Parent & Child
 Expression
Expression

Tanga igitekerezo