Abatwara twegerane barashinja ubuyobozi bwabo kubagambanira kuri Polisi na RURA

0
Abatwara bene izo modoka ni bo bavuga ko bafite ibibazo byo guhanirwa kutagira ibyangombwa byo gutwara abantu kandi ngo baramaze kubyishyura (Ifoto/Umurengezi R)

Abatwara abantu n’ibyabo mu modoka zizwi nka ‘twegerane’ bibumbiye muri koperative ya RFTC, barinubira guhanirwa kutagira ibyangombwa byo gutwara abagenzi (authorization) kandi baramaze kubyishyura bakaba ahubwo ngo batabihabwa na koperative yabo.

Abagaragaza icyo kibazo, ni abashoferi bakorera mu bice (lignes) bitandukanye by’Amajyaruguru y’u Rwanda hiyongeyeho ibice by’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Burengerazuba.

Ni ikibazo bigaragazwa ko cyatangiranye n’intangiriro z’uku kwezi, cyane ko ibyangombwa byemerera bariya bashoferi gutwara abagenzi ari bwo byatakaje agaciro k’imyaka ibiri kagenwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imirimo Imwe n’Imwe Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA).

Ibintu byifashe nabi

Abashoferi baganyiye n’Izubarirashe.rw batangaza ko bishyuriye ku gihe amafaranga ibihumbi 46 umwe umwe abemerera kubona icyemezo cyo gutwara abagenzi, barangije bashyikiriza ubuyobozi bwa koperative yabo impapuro bishyuriyeho ngo bahabwe icyemezo cya RURA gusa ngo byarinze bigera ku itariki ntarengwa icyo cyangombwa bataragihabwa.

Ku bw’ibyo abo bashoferi bari kujya mu muhanda bagahanwa na Polisi na RURA, bagahanirwa icyaha cyo gutwara abantu n’ibintu nta burenganzira; ibintu bafata nk’ubugambanyi bakorewe n’ubuyobozi bwabo.

Umwe mu bashoferi wavuganye n’iki kinyamakuru ariko agasaba ko amazina ye adatangazwa, agira ati “Ni ubugambanyi; uri kujya mu muhanda umupolisi akakwandikira ngo nta otorizasiyo ufite, wamwereka urupapuro wishyuriyeho kuri banki ati ‘njye nkeneye icyangombwa cya RURA gusa! Ubundi twabaza ubuyobozi bwa koperative duti ‘turazira iki?’ bakatubwira bati ‘murarengana ariko mwihangane’ ubwo koko urumva ibyo atari ubugambanyi? Icyo urumva ari igisubizo?”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kamena 2016, abashoferi bahagurukira muri Gare ya Musanze bakoze igisa nk’imyigaragambyo hafi isaha, maze banga guhagurutsa imodoka bagira ngo ikibazo cyabo kibonerwe umuti. Gusa nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi bwabo bageze aho bakora akazi.

Undi mushoferi wasabye kudatangarizwa amazina ‘ku mpamvu z’umutekano’ we, yagize ati “Perezida yatubwiye ati ‘Reka da, ibyo byaba bisa nko kwigaragambya, kandi ntibyemewe’, twabonye bigiye kuba birebire kandi natwe dushaka ubuzima duhitamo kugenda.”

Uwo mushoferi akomeza agira ati “Ubwo nyine perezida yakomeje atubwira ngo ‘Mujye mu muhanda, uwo bandikira bamwandikire, uparika aparike ariko nta kindi gisubizo ubu twabaha’.”

Bariya bashoferi bacibwa amande (Contravention) y’ibihumbi icumi yiyongeraho ibindi bihumbi icumi iyo hashize iminsi itatu batayishuye.

Abagenzi bashobora kubigenderamo

Mu gihe bariya bashoferi bakomeje gutwara abagenzi nta byangombwa bibibemerera, hagize ugira ibyago agakora impanuka ntibyashoboka kuba hari icyo ubwishingizi bwakorera ababa bagiriye ibibazo muri iyo mpanuka.

Umushoferi umwe agira ati “Nk’ubu ubona dutwaye abantu cumi n’umunani ni nko kwizirikaho igisasu; habaye impanuka ntacyo assurance (ubwishingizi) yakora, ubu ninjye n’umuryango wanjye twakwishingira icyo kibazo.”

Rwamuhizi Innocent, Umuyobozi wa RFTC muri Zone y’Amajyaruguru, aganira n’Izubarirashe.rw yagaragaje ko ikibazo gihari kirenze ubushobozi bwe bityo ko ari RURA ikwiye kugisobanura.

Aya magambo, Rwamuhizi yayavuze ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 7 Kamena 2016, aho yagize ati “Ni byo koko abashoferi bari kwandikirwa, ni ikibazo kiremereye ariko ejo tuzajya kukiganiraho na RURA i Kigali, ibindi ndumva ari RURA yabisobanura.”

Dutunganya iyi nkuru twabwiwe na Katabarwa Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu mu RURA, ko amakuru ku kibazo kiri kuvugwa n’abashoferi twayabaza ‘DG’ we (Patrick Nyirishema), ariko ntiyabashije kutwitaba kuri telefoni.

Tanga igitekerezo