Umuhanzi Rusagara Daniellahh afite ayahe mateka?

0
Umuhanzi Daniellah ubwo yasuraga ikinyamakuru Izuba Rirashe aho gikorera (Ifoto/Kagiraneza.O)

Umuririmbyi akaba n’umunyabugeni, Daniellah, yari amaze igihe atigaragaza mu bikorwa by’ubuhanzi, aho agarukiye agahita ashyira hanze indirimbo yise “Akanyange”, ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kubagezaho bimwe mu byaranze ubuzima bwe.

Amazina ye nyakuri: Rusagara Umwali Daniellah

Aho yavukiye: Akarere ka Kayonza, mu Murenge wa Rukara

Igihe yavukiye: Tariki ya 21 Ukuboza1990

Icyo akunda: Kureba filimi

Icyo yanga: Umuntu uhemukikira undi

Icyamushimishije: Ivuka ry’umukobwa we

Ibiro apima: 48 kg

Uburebure: 1, 65cm

Indimi avuga: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa

Ubutumwa: Kwigirira icyizere mu byo ukora byose

Umuhanzi Rusagara Umwali Daniellah uzwi mu ndirimbo “Akanyange” yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe avuga ibijyanye n’ubuzima bwe ndetse n’ibyo ateganya kuzageraho muri muzika.

Izuba Rirashe (I R)

Rusagara Daniellah (R D)

I R: Bamwe iyo bumvise izina Rusagara bifuza kumenya uwo uri we ubusanwe uri muntu ki?

R D: Ndi umukobwa w’ingaragu, ariko wabyaye utari munini  w’imibiri yombi ukunda gusabana, amahoro,  gushushanya no kuririmba.

Izuba Rirashe (IR): Watangiye kuririmba ryari?

R D: Natangiye nk’iri umwana, ariko ntangiye kubigira umwuga mu ntangiriro za 2016 ari nabwo nasohoye indirimbo yanjye ya mbere.

I R: Kuki wahisemo gukoresha injyana ya Gakondo?

Rusagara: Nahisemo Gakondo kuko nifuza kuzahagararira u Rwanda mu mahanga.

I R: Ese ubikora nk’umwuga?

R D: Yego, ndifuza kubikora nk’umwuga nubwo aribwo ngitangira.

I R: Mu buzima busanzwe uhugira kuki?

R D: Mu kazi nkora ka buri munsi, ncuranga gitari, ariko n’iyo mbonye umwanya ndashushanya gusa binsaba umwanya munini.

I R: Ukunda kurya iki?

R D: Kawunga nibyo biryo byonyine narya simbirambirwe

I R: Ese waba ufite umukunzi?

R D: Oya, kandi   nta nubwo mushaka.

I R: Ukunda gusohokera he?

R D: Nta hantu navuga ko nkunda gusohekera , ahubwo biterwa n’abo turi kumwe.

I R: Ukunda kwambara gute?

R D: Iyo ndi mu kazi nkunda kwambara amapantalo, ariko iyo ndi gutembera nkunda amakanzu maremare .

I R: Ku bwawe umuntu wambaye neza aba yambaye ate?

R D: Umuntu wese wambaye imyenda ijyanye n’imiterere ye mbona aba yambaye neza.

I R: Ni iki cyagushimishije mu buzima?

R D: Kuvuka kw’imfura yanjye.

I R: Ni iki cyakubabaje?

Rusagara: Ikintu cyambabaje ni Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

IR: Ni iki uteganya kugeraho mu muhanzi bwawe?

R D: Kuzaba umuhanzi mpuzamahanga ku buryo mpagararira u Rwanda mu njyana ya Gakondo.

I R: Ubonye amahirwe yo kuba Minisitiri w’abari n’abategarugori w’u Rwanda wumva wahindura iki ubona kitagenda?

R D: Nateza imbere impano zabo nkanahindura imyumvire y’abavuga ko abakobwa nta kintu bashoboye.

I R: Niba, warize wigiye he?

R D: Amashuri abanza nayigiye aho bita “Remera Catholique”, ayi cyiciro rusange (Tronc Commun) nyakomereza mu Rwunge rw’amashuri rwa Saint Aloys i Rwamagana, nyararangiriza aho bita kuri Groupe scolaire de Gasogi. Nyuma nakomereje muri Kaminuza y’Ubukerarugendo ya RTUC, mpiga umwaka umwe mbivamo kuko nabonye atari impano yanjye.

I R: Ni ubuhe butumwa wageza ku Banyarwanda?

R D: Icyo nageza ku banyarwanda ni uko bakunda muzika yabo ntibahugire ku w’amahanga kandi bakatugira inama aho bitagenda bizatuma tugera kubyo twifuza.

I R: Urakoze

Rusagara:Murakoze namwe.

Tanga igitekerezo