Tanzaniya, u Burundi na Kenya byitabiriye Rwanda Cultural Fashion

0
Abakobwa nüfabahungu bamutse imideli baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika yüfi Burasirazuba (IfotoIrakoze R.)

Igitaramo cya mbere cyo kumurika imideli cya ‘Rwanda Cultural Fashion’ cyitabiriwe n’ibihugu bine byahagarariwe n’abahanzi b’imideli (Fashion Designers), abamurika imideli (models) banyuranye.

Mu bagaragaye harimo abo muri Tanzaniya, abo mu Burundi, muri Kenya bose bihurije hamwe n’Abanyarwanda muri iki gikorwa cyabereye kuri Goeth Institute mu Kiyovu, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016. Cyatangiye ahagana saa moya z’umugoroba (7 PM) kugeza saa tatu z’ijoro (9 PM).

Mu kumurika imyambaro, higanjemo ahanini abahanzi b’imideli b’Abanyarwanda bari batatu muri bane bitabiriye iri murikamideli.

Muri bo, hagaragaye imyambaro yitwa ‘Forget Me Not’ yahanzwe na Marie Paul (Umunyarwandakazi), herekanwa iyitwa Makeke Design yahanzwe na Makeke Jocktan (Umunyatanzaniya), hamurikwa indi yitwa ‘La Petite Yozeta’ ya Josette (Umunyarwandakazi) ndetse n’iyitwa ‘Jewelry’ ya Sandrine (w’Umunyarwandakazi).

Abamurika imideli basimburanwaga imbere y’abantu babereka imyambaro inyuranye yari yateguwe n’abahanzi b’imideli. Berekanye imyenda yiganjemo iyambarwa mu bihe byo gusohoka mu birori n’ibitaramo.

Uretse iyi, hanamuritswemo imyambaro bigagara ko ari iyo kwerekana gusa, ikozwe muri za shitingi n’ibiti n’impu z’inyamanswa.

Bari biganjemo abasore n’inkumi barebare, uretse ko kuri iyi nshuro hari hanarimo noneho n’abakobwa babyibushye (plus size) nk’umwihariko w’iki gikorwa. Ibi byakozwe hagamijwe gutinyura abakobwa bafite ibiro byinshi bacyitinya mu bijyanye no kumurika imideli, kandi nyamara na bo bakenera gukorerwa imyambaro yabo ibabereye.

Linda Simbauni, umwe mu bakobwa bamuritse imideli wo muri Kenya, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yaje kumurika imideli ahanini ngo atinyure abakobwa bagenzi be babyibushye, kuko we ari mu cyiciro cy’abamurika imideli ariko ari banini cyane.

Yavuze ko yishimiye gusanga mu Rwanda hari abakobwa benshi barebare bajijukiye ibijyanye no kumurika imideri, agira ati “Ugereranyije no muri Kenya, hano ubona ko haba ibirori byinshi bijyanye no kumurika imideli kandi harimo abakobwa ubona ko babishyizeho umutima, kandi babizobereye, barebare cyane, bananutse bashobora kuzavamo abanyamwuga beza baramutse bakomeje.”

Celestin Ntawirema umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion avuga imbogamizi bagihura na zo (Ifoto/Irakoze R.)
Celestin Ntawirema umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion avuga imbogamizi bagihura na zo (Ifoto/Irakoze R.)

Mu ijambo rye, umuyobozi w’abateguye iki gitaramo cya Rwanda Cultural Fashion, Celestin Ntawirema, yagaragaje ko mu bijyanye no kumurika imideli hakirimo imbogamizi nyinshi by’umwihariko zishingiye ku kuba nta baterankunga bari babonekamo.

Yagize ati “Nta bushobozi buhagije bwari bwaboneka, abantu ntibarasobanukirwa iby’imideli, ariko nanone ibi bikorwa ntibigira abantu babishoramo amafaranga ngo birusheho kwaguka.”

Nta magambo menshi yavugiwe muri iki gikorwa, kuko imyambaro y’abahanzi b’imideli yasimburanwaga n’indi abantu bareba abayimurika babacaga imbere mu miziki igendanye n’ibyo bari kwerekana.

Hari harimo kandi imyambaro yo kumurikwa gusa nküfiyi (IfotoIrakoze R.)
Hari harimo kandi imyambaro yo kumurikwa gusa nk’iyi (IfotoIrakoze R.)


Abakobwa n’abahungu bamuritse imideli bari 13 aho kuba 25 bari baratoranyijwe.

Ibi byatewe n’uko bamwe ku munota wa nyuma bivumbuye bakanga kugaragara muri iki gikorwa, nyuma yo kunaniranwa n’abagiteguye ku ngano y’amafaranga bagombaga guhembwa.

Bo basabaga kuza guhembwa amadolari ijana, mu gihe abateguye igikorwa bo babahaga amadorali makumyabiri, nk’uko Celestin Ntawirema wateguye iki gitaramo yabiwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Ntawirema yavuze ko yagaye cyane abakobwa n’abahungu batoranyijwe bagombaga kumirika imideli ariko bakabyanga, avuga ko “abategura ibyo kwerekana imideli mu Rwanda batarabona abaterankunga bahagije bafasha uru rwego.”

Gusa yabwiye iki kinyamakuru ko ibi ntacyo byahungabanyije ku migendekere myiza y’igitaramo.

Iki gitaramo cyateguraga ikizaba muri Nzeri muri uyu mwaka wa 2016, cyo kizagaragaramo ibihugu bigera kuri birindwi.

Intego nyamukuru y’iyi RwandaCultural Fashion ni “Uguteza imbere umuco nyarwanda ujyanye n’imyambarire, no guteza imbere abahanzi bakora imyenda n’abayerekana ndetse no guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda rujyanye n’imyambarire”, nk’uko Ntawirema yabivuze.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga ijana.

Cyateguwe ahanini hagamijwe no kwereka abanyamahanga bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’Ubukungu bw’Isi World Economic Forum, aho hitabiriye abantu bagera kuri mirongo itatu bayiturutsemo.

 Mu bakobwa n’abahungu 25 bari baratoranyijwe hagaragaye gusa 13 ku bw’ikibazo cy’amafaranga (Ifoto/Irakoze R.)

Mu bakobwa n’abahungu 25 bari baratoranyijwe hagaragaye gusa 13 ku bw’ikibazo cy’amafaranga (Ifoto/Irakoze R.)

Tanga igitekerezo