Mu Rwanda, ni ryari umuntu yamburwa uburenganzira afite mu gihugu?

0
Si byiza gutegereza kumenya amategeko iyo yakugonze

Mu gice twahariye gusobanura amategeko, tugiye kurebera hamwe ibijyanye no kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu.

Twifashishije itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, mu mutwe wa II, Ingingo zihariye ku bihano bimwe na bimwe.

Ni mu cyiciro cya 7, kivuga ku ‘Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu ‘.

Ingingo ya 66: Igisobanuro cyo kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu

Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu ni:

1° Gukurwa cyangwa kubuzwa icyitwa umurimo cyose mu butegetsi bwa Leta;

2° Kubuzwa uburenganzira bwo gutora, bwo kwiyamamaza, bwo gutorwa no muri rusange kubuzwa uburenganzira bwose umuntu afite mu gihugu bwerekeye politiki n’ubwo kwambara impeta z’ishimwe;

3° Kutemererwa gutanga ubuhamya nk’umuhanga, nk’umutangabuhamya mu byemezo no mu manza, uretse kuba yatanga amakuru;

4° Kutemererwa kuba mu bagize inama y’umuryango, umwishingizi, gushingwa ibintu, gusimbura umwishingizi, kureberera abadafite ubwenge buhagije, uretse gusa kubigirira abana be bwite;

5° Kubuzwa uburenganzira bwo gutunga intwaro, kuba umusirikare, umupolisi cyangwa undi ushinzwe umutekano, kuba umuyobozi, kuba umwarimu cyangwa kugenzura abanyeshuri, kuba umuganga, umucamanza, umushinjacyaha cyangwa uwunganira abandi mu manza;

6° Kubuzwa uburenganzira bwo gutunga uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga;

7° Kubuzwa gutanga sheki, gukoresha ikarita iguhesha amafaranga cyangwa urupapuro ruvunjwamo amafaranga;

8° Guhezwa mu masoko ya Leta;

9° Kubuzwa gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse;

10° Kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu mahanga;

11° Kubuzwa indi mirimo imwe n’imwe yavugwa mu ica ry’urubanza.

Ingingo ya 67: Igenwa ry’igihano cyo kwambura uburenganzira umuntu afite mu gihugu

Nta muntu ushobora kwamburwa icyarimwe uburenganzira bwose umuntu afite mu gihugu keretse ku bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu.

Usibye ku bakatiwe igifungo cya burundu, kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu ntibishobora kurenza igihe cy’imyaka makumyabiri (20).

Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu bishobora guhagarikwa, gukurwaho cyangwa kugabanywa nk’uko bigenda ku byerekeye igihano cy’igifungo.

Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu, bishobora kuvanwaho iyo uwakatiwe yagiriye igihugu akamaro gahebuje cyangwa yaritangiye gutsura amajyambere y’abaturage.

Ingingo ya 68: Iyamburwa ry’uburenganzira umuntu afite mu gihugu ku wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu cyangwa icya burundu cy’umwihariko

Igihano cy’igifungo cya burundu cyangwa icya burundu cy’umwihariko kijyana no kwamburwa ku buryo buhoraho uburenganzira bwose umuntu afite mu gihugu nk’uko buteganywa mu ngingo ya 66 y’iri tegeko ngenga.

Kaburame Desire, w'imyaka 27, wo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, uheruka gukatirwa gufungwa burundu y’umwihariko n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo runamwambura uburenganzira bwose afite mu gihugu, ahimijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 7
Kaburame Desire, w’imyaka 27, wo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, uheruka gukatirwa gufungwa burundu y’umwihariko n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo runamwambura uburenganzira bwose afite mu gihugu, ahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 7 (Ifoto/Irakoze Richard)

Ingingo ya 69: Ingingo rusange

Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu no gutangaza igihano cyatanzwe bishobora gutangwa bikongerwa ku gihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze imyaka itanu (5).


 

Ese hari ikindi kigutera amatsiko ku mategeko wifuza ko twazababwiraho ubutaha? Niba gihari twandikire kuri izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo