Babaha akazi mukakanga ngo ni mu cyaro? Kuki atari njye Mafene wagahawe koko?

0

Mu minsi mike ishize inkuru nyinshi zicicikana mu binyamakuru byacu ku bakunda gusoma ni urubyiruko rw’Abanyarwanda boherejwe guhaha ubumenyi i mahanga hatari i Muhanga bakiga cyane yewe, u Rwanda tukigomwa byinshi maze abasore bagaruka akazi bahawe bati ‘ntitwajya gukorera icyaro!’ Mafene nabereyeho kubona. Nabanje guceceka kuko sinari nzi iyo bigana, ariko noneho ubwo maze kugira icyo mbitekerezaho, nanjye mureke ngire icyo nivugira. Naripfana gute? Ako kazi ubundi bakatwihereye ko natwe burya twakabasha?

Muti ‘ariko Mafene ko umaze iminsi utubwira ko ufite ak’ubukomvayeri ubwo urashaka akandi k’iki?’ Ayinya! Ubwo se urabuvuga ubuzi he? Ubukomvayeri si ikintu! Wari bwumve ubukomvayeri umuyobozi uyu n’uyu abuvugaho se? Bwari bwahangayikishe meya se? Ni nde bwahangayikishije? Ariko akazi k’ubuhinzi…Ubu tuzi ababyeyi n’abasogokuru bacu twakuze bakora…Aka kazi tuzi umuntu akora ariko ntabure guhaha ibyo ahinga abanze kugakora byababaje Perezida. Muzi icyo bivuga? Mafene nkeka ko atari akazi k’ubuhinzi aka tumenyereye cyane.

Mutumva mvuga ibi ngo mukeke ko wenda ubukomvayeri mbwanga! Reka reka ntawanga akazi kamutunze. Kereka nyine abana nka bariya numvise umusaza avuga ko bamubihirije..Wenda nyine wasanga barakuriye iyo mu bipangu cyangwa ibindi….wamenya ari iki? Reka nikomereze. Nkivuga ku bana banze akazi ubwo nari maze kubyumva aka gatwe kanjye katangiye kwibaza byinshi. Ni bya bibazo nkunda kwibaza nk’uko mubizi ariko nkabura ibisubizo.

Mafene nagorwa! Abantu boherezwa kwiga ahantu nko muri Isiraheli mu butaka bugatifu gutyo feke baza bakanga akazi? Abantu bigiye ku butaka bw’Imana ni ukuvuga ko nkurikije ibya wa mugabo washinze urukuta rw’Amasengesho n’amaganya mu Rwanda ku butaka buke n’amazi yavanye iyo…Na bo nahise nibaza ko bari baje kuba igisubizo cy’ubuhinzi bukorwa na benshi mu Rwanda ariko bugatunga bake.

Igisubizo? Mafene nawe wasetsa! Mbere yo kuba igisubizo se ku banyarwanda bose babanje bakaba igisubizo ku babohereje kwiga? MINAGIRI ya minisiteri ishinzwe ubuhinzi iti “Abana banyu banze akazi” Ubu erega nanjye ndimo kuko ni abana b’u Rwanda boherejwe nk’abacunguzi ku buhinzi mu Rwanda none banze gukora ibyo tubategerejeho. Niko sha nanjye Mafene reka mbabaze: Mushaka iki? Mushaka akazi ko muri Minisiteri cyangwa namwe mushaka kuzaba abaminisitiri? Abaminisitiri amagana n’amagana se bo babaho? Ikibazo Mafene nibaza!

Nkivuga ibyo kuba minisitiri n’akazi muri za minisiteri Mafene nanjye aba aba bana reka mbagarukire. Kera nari nzi ko umuntu uvuye kwiga i mahanga ahita aza mu Rwanda agahabwa akazi karyoshye! Sibyo se? Umpakanyije nababara kandi mbabaye naguha impamvu mvuze ibi. Niko ye; mu Rwanda ntidufite amashuri menshi yigisha iby’ubuhinzi? Ngaho za IZARI, ngaho ya yandi yo mu Ruhengeri na Butare …Mumbabarire nimba nibeshye kandi niho ubumenyi bwanjye bugarukira.

Abiga ubuhinzi muri aya mashuri yacu yo mu Rwanda bigira iki niba akazi kabonetse bisaba ko abagakora ari abavuye kwiga muri Isiraheli? Aya mashuri yacu se ho ntibigisha? Nanjye ndibaza! Kereka niba babapfunyikira amazi mu byo bigishwa naho ubundi numvaga kiriya kibazo kitaragombye kubaho. Akazi karabuze nanjye Mafene ndagashaka none ngo mwabuze abo mushyira mu myanya y’abize ubuhinzi?

Nkimara kumva inkuru y’aba bana nahise ntekereza byinshi. Wowe ufashe abana bo mu mujyi mu bipangu ubundi ukabohereza kwiga ubuhinzi tuzi neza ko muri Kigali bukorerwa ku Mulindi n’i Nyarugunga gusa. Aba bana se bazabukora gute disi batarabubonye? Buriya iyo haza gufatwa abana bakuranye ibitekerezo n’ibyifuzo by’uko bazaba abahinzi ntangarugero ntibari kuba barasabwe kujya gukora ka kazi ahubwo bari kubyisabira.

Akazi kabaye imbonekarimwe namwe mwa bapeti mwe murakanga. Gusa nakwisabira ko niba barakomeje mwanyibwirira cyangwa mugashaka abize bari iyo mu byaro badafite akazi ubundi…Amahugurwa y’iminsi icumi ntahagije se umuntu agihita akamenya ubundi kagakorwa? Byaba inyungu ku mpande zose!

Tanga igitekerezo