Mafene aragira inama meya mushya

5

Bwana meya nguhaye ikaze cyane nubwo iminshi ishize utangiye imirimo nyamara bitandukanye n’abandi bakubanjirije nta mpanuro nguhaye mu maguru mashya. Mu myaka yashize mbere y’uko utangira kuyobora abameya bari basigaye bantumira nanjye Mafene nkicarana na bo nkabungura inama! Ibi kandi byari bikwiye kuko inama zanjye zagiye zigaragara ko zibafasha cyane mu guha ijambo umuturage no kubaka ubuyobozi umuturage yiyumvamo.

Muti se ‘ko watwibagiwe bigenze gute ko Mafene? Uteyemo ute?’ Meya ntabwo nabiyibagije namwe murabizi ukuntu uyu mwaka gahunda zari nyinshi. Nyuma yo gutorwa kwanyu byari bikwiye ko nifatanya n’abandi banyarwanda maze tukibuka Abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ibi kandi byajyanaga no gukurikirana za nama za WEFU n’izindi turi gutegura kwakira.

Ejo bundi ubwo nari nicaye muri hiyasi ni bwo natekereje cyane ku mikoranire yanjye nk’umuturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze maze nibuka ko nta n’igitekerezo ndakugezaho bwana meya kuva watangira kutuyobora. Ubwo mbonye umwanya rero, reka mbere na mbere nkwifurize intsinzi kandi nguhe ikaze mu karere kacu.

Bwana Meya, uri Meya nturi umushumba, uje kuyobora Mafene n’abaturage ntuje kudutegeka. Meya ndabizi ko habayeho ihererekanyabubasha. Mafene nari nibereye hariya ubundi nkoma amashyi maze ndavuga nti “Uyu ni umuyobozi w’abaturage bishimiye kandi ndamwemeye.” Meya burya hari icyo utamenye: Ubwo nasohotse ni bwo natangiye kwibuka Meya watubwiye ko azatuzanira amashanyarazi none amaso akaba yaraheze mu kirere. Nizere ko nawe uje gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje.

Meya ejo bundi namenye ko ubu imihigo muyigeze kure. Nyabuneka ntuzipase muremure ngo nuwukurikira ugusige ubundi urenge ikibuga. Niba ari imihigo bwira ba Gitifu babaze ibyo abaturage bashaka kandi bumva bazakora ubundi bijye mu mihigo. Urashaka kuzavuga ko mituweli izatangwa ijana ku ijana hanyuma abaturage bakaba inzirakarengane zabyo? Urashaka kuzajya utegera abaturage mu nzira igana isoko ukabafata ngo ni uko batarishyura mituweli? Meya nkugiriye inama. Uzigire ku mateka y’abakubanjirije maze umenye icyo ukwiye guhindura.

Ndabizi bwana Meya nawe wabayeho umuturage. Wabonye aho isoko ryubakwa ariko rikabura abaritaha kandi nta mazi abarizwa kuri uwo musozi. Wabonye aho umuhanda ucibwa maze bikarangira wabaye igihuru kubera abaturage batawishimiye? Wabonye aho abaturage basabwa guhinga imbuto ahantu kandi bo bavuga batayishimiye cyangwa itera? Nyabuneka ugushaka kw’abaturage uzagushyire imbere. Uzajye ubabaza ibyo bashaka kandi bakeneye koko ubundi si ukubishyira mu bikorwa wive inyuma. Si yo mihigo myiza se?

Bwana Meya, ntabwo nakubwiye ukuntu meya wayoboye akarere kacu bwa mbere yambereye urugero rwiza rwa meya mubi ntifuriza akarere na kamwe mu Rwanda. Wamenye ko nigeze kuza gushaka icyangombwa aho maze nkamara ibyumweru 3 nsiragira aho kandi isinya ya Meya ari yo ibura gusa? Ubwo nari ndambiwe nicaye imbere y’umuryango we ndakwama. Mu kunyirukana yazanye lokodifensi ngo zimvane mu biro bye! Uribaza Meya? Uribaza kuba naritoreye umuntu wamfashe nk’ihene ishaje ugurisha utitaye ko yakubyariye imikumbi ufite? Uribaza umuntu wamfashe gutyo? Buriya nari narazinutswe kongera gutora ni uko nyine nk’umunyarwanda ako gukunda igihugu cyanjye katiburira…naho ubundi simba narongeye da!

Meya urakaza neza mu biro byawe. Ni wowe ubikoreramo ariko ni iby’abaturage; ibi nagira ngo mbikwibutse kuko rimwe na rimwe murabyibagirwa. Ubwo wasanga uri kwibaza impamvu mvuga ibi kandi uza mu gitondo ukicaramo wenyine, washaka kwiherera ntusohoke, dore ko ubu basigaye babubakira twa tuzu imbere mu nzu ku buryo udasohoka ibiro byawe amasaha yose!

Meya ntiwibuka ko washyizweho n’abaturage se? Niba atari na bo bagushyizeho ubwo uzambwira uko waje nituganira! None se Meya, ntuzi ko imisoro y’abaturage ari yo iguhemba? Ubwo rero, Mafene, Bizimana, Kayiranga na Gakwaya batuye kuri uwo musozi nuzajya ubabona uri muri ya modoka yawe nushaka ujye ubasuhuza kuko uhembwa amafaranga yabo: Ni bo baguhemba muri make.

Meya umuturage w’umunyarwanda ni uw’igiciro ni ko itegeko ryacu rivuga. Ntayobozwa inkoni ayobozwa itegeko. Dore usanze DASSO zaratojwe ubu ni zo zicunga umutekano. Nyabuneka jya ucishamo ubwire abo basore n’izo nkumi ko bagomba kubaha ikiremwa muntu. Inkoni, igitugu n’iterabwoba byabo babisige bijyane na manda zakubanjirije. Meya, uzibuke byinshi, uzakosore byinshi dore hari n’icyasha meya wakubanjirije yasize. Ubwo wasanga utangiye kwibaza uti ikihe?

Mafene nakubwiye ko nagutanze mu buyobozi reka nkubwire: Ibyo biro urimo niba nta meya wavuyemo adafunzwe ni ugushimira Imana. Icyo Mafene nzi ni uko utarafunzwe yegujwe kubera imyitwarire n’imiyoborere idahwitse cyangwa akanayivugwaho. Meya ndakwifuriza kuyobora imyaka utorewe yose ndetse tuzakongere n’indi. Ni byinshi ngusaba Meya ariko reka ndangirize kuri iki: Meya uzubahe iby’abandi kandi uyoborane ubutabera.

Nakomeje kumva abakama izo baragiye maze mu mafaranga yo kubaka umuhanda bagakuramo icya gatatu ubundi umuhanda abawukora bakawusondeka. Numvise abumva amarira y’abaturage barenganywa n’ibifi binini bituye muri ako karere kawe! Ni akumiro.

Meya uzambabarire Perezida nagaruka aho abaturage bazatonde umurongo bavuga ko wabafashije kubona amashanyarazi n’ibindi aho kuvuga ko bakugejejeho ikibazo ukaba utaragikemura. Uzambabarire rwose ntuzavugire mu ruhame ko ikibazo ukizi kandi ugikemura uwo munsi kuko Perezida abikubajije. Inama naguha ni nyinshi, buriya ni ahawe kuntumira ubundi tukaganira…Erega buriya mfite n’ibanga twakoresha akarere kakongera kwitwara neza mu mihigo! twicaye hamwe nzakubwira ibindi gusa ufite nawe icyo ushaka kumbwira wanyandikira kuri mafene2020@gmail.com

5 Ibitekerezo

  1. Mafene ndagukunda cyane, reka ngutume nabonye utumika bwangu. Uzambarize Mayor w’Akarere ka Musanze niba nawe yarateye mu rya Mayor yasimbuye Mpembyemungu wanze kwishyuriza abacitse ku icumu imitungo yabo yangijwe muri jenoside ?

  2. Mafene Mafene! Njye maze imyaka myinshi nkusoma ariko ibyo bakuvugabyose bakuveho! Mafene uri Umuntu w’umugabo! Isomo maze kugukuraho ni uko imiyoborere myiza ari uruhare rwa buri muturage. Ni wowe wenyine maze kubona wafashe iyambere ukandika ku bintu bitagenda neza mu nzego z’Ibanze. ntabwo njye Damas nk’umusomyi mbibonamo intambara cyangwa ko ukwiye imyanya muri Minisiteri. U Rwanda rukeneye abantu bavuga ibintu nk’uko. ahubwo reka nibarize, Mafene ni Komvayeri nk’uko abivuga? Mafene se ntiyize koko? Mafene niba ari ko biri…bakuveho uri umuhanga.
    Damas

  3. Mafane bazamugire umujanama muri minisiteri imwe cyangwa bamugire minisitiri turebe ko ibyo avuga bitazarangirira mu magambo. Nkunda gusoma inyandiko ze nkibaza bamuhaye ubuyobozi uko yayobora. Avuga ukuri byo, akebura abayobozi mu buryo bwiza, burimo ikinyabupfura cyinshi kandi butanga ingero zifatika z’amakosa akorwa, ariko harabandi bantu benshi nagiye mbona banenga, nabo bahabwa imyanya ngo bayobore ahubwo bagakoribirenze abo banengaga.

  4. Mafene nawe ashirika ubute. Yahereyekera abagirinama ahubwobazamugire umujyanamawabope. Inamabagiriye nibazikurikizazizabafashacyane. ariko ndakeka harabarikumuvumira kugahera ngwarabatamaje. Ibibazobya mafene biriho cyane/ avugiyebenshi nanjyendim

Tanga igitekerezo