Ibintu 5 wamenya kuri Miss mushya wa ‘ISAE Busogo’

0
Umumararungu Zouena, Miss wa UR-CAVM 2016 (Ifoto/Irakoze R.)

Umumararungu Zouena, w’imyaka 21, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya CAVM wa 2016, mu cyahoze ari ISAE Busogo bimwe mu byo abantu bamwibazaho nibyo mugiye kugezwaho.

Zouena yabaye nyampinga mu marushanwa yabereye muri UR-CAVM Auditorium i Busogo mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni mwene Sezirahiga Sadiki na Umumararungu Marie Claire Hadija. Avuka mu muryango w’abana icyenda, ariko hasigaye batandatu.

Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yacyigiye muri Groupe Scolaire de Butare, icya kabiri acyigira muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi. Iwabo ni i Nyamirambo, ariko ubu atuye Kabeza hafi y’ishuri, kuko yiga mu ishami rya Rubirizi, i Kigali.

Umumararungu yambitswe iri kamba rya Nyampinga wa UR-CAVM ahize abandi bakobwa barindwi bari kumwe muri aya marushanwa, bari baje guhatana baturutse mu mashami agize iri shuri ari Busogo (Musanze), Rubilizi (Kigali), Nyagatare na Huye.

Muri ibi birori Aaliyah Usanase yambitswemo ikamba ry’igisonga cya mbere, naho  Ariane Nyirangango agirwa igisonga icya kabiri, Laurence Byukusenge aba Nyampinga w’igikundiro, mu gihe Amizero Igihozo Lise Janviere we yabaye nyampinga uzi kwifotoza neza kurusha abandi.

Umumararungu yasimbuye Tumugire Denise wari umaranye iri kamba imyaka ibiri.

Ibintu bitangaje kuri we

1.    Ntiyakundaga iby’aya marushanwa

Kimwe mu bintu bitangaje kuri uyu mukobwa ni uko atakundaga ibijyanye n’amarushanwa ya ba Nyampinga ku buryo bwari ubwa mbere ayitabiriye, nabwo akavuga ko yayagiyemo yikinira.

Kwambikwa iri kamba rya Miss UR-CAVM 2016 kuri we byaramutunguye cyane. Avuga ko atari asanzwe yitabira amarushanwa ya ba Nyampinga, kandi atanabyitagaho cyane.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, yagize ati “mvugishije ukuri kuri njyewe nta munsi n’umwe nigeze nicara ngo numve ko nshobora kuba miss, abakobwa benshi barabikunda bakabikurikirana, ariko njye nta n’ubwo nabikurikiranaga cyane, igihe rero nafashe gahunda yo kubijyamo ni uko abantu benshi bambwiraga ngo wabikora, ngo wabikora ndavuga nti reka mbigerageze ndebe, nti ko iyo umuntu se abigiyemo agatsindwa batamuhana’ nabigiyemo gutyo mvuga nti ntawamenya, mbona birakunze.”

2.    Yinjiye muri aya marushanwa nyuma y’abandi

Iyi mpamvu yo kwitinya yatumye Umumararungu Zouena yitabira aya marushanwa nyuma y’abandi bakobwa.

Yagize ati “Nta yindi mpamvu igaragara yatumye njyamo nyuma uretse iyo, yo kwitinyatinya, nasabye nyuma ko najyamo ntabwo nari nzi ko bashobora kunyemerera hanyuma baranyemerera mbonye banyemereye ndavuga nti nshobora gukomeza nta kibazo. ”

Nyampinga Umumararungu akimara gutorwa (Ifoto/Arap Jean D'Amour)
Nyampinga Umumararungu akimara gutorwa (Ifoto/Arap Jean D’Amour)

3.    Niwe wenyine wasubije mu Gifaransa

Mu gihe abandi bakobwa bahatanaga nawe bo basubije mu Cyongereza, Umumararungu we yahisemo gusubiza mu rurimi rw’Igifaransa, kimwe mu byo avuga ko yumva biri mu byamuhesheje amahirwe yo kwisobanura neza.

Uretse ururimi ariko, Umumararungu avuga ko yumva nta kidasanzwe gihambaye yarushije abandi, ahubwo ko abo barushanwaga abona hari byinshi yabungukiyeho kuko we yagiye mu marushanwa nyuma kandi atari asanzwe azobereye ibijyanye n’aya marushanwa.

4.    Ateganya gukundisha urubyiruko ibijyanye n’ubuhinzi

Ubuhinzi si ikintu umuntu akora ari uko yaburaniwe, ngiyi imyumvire mishya Umumararungu yifuza kuzana mu rubyiruko. Avuga ko yifuza gukundisha urubyiruko ibijyanye n’ubuhinzi (Agribusiness) bubyara inyungu.

Uretse ibi avuga ko anateganya gushyigikira gahunda y’Akagoroba k’Abakobwa katangijwe na ba nyampinga bamubanjirije muri iyi Kaminuza.

Azazana kandi gahunda y’agaseke izajya igoboka abakene muri iki kigo, ku buryo bazajya babona ubufasha bwa hafi bw’amafaranga batiriwe barenga iyi Kaminuza.

5.    Nyampinga si ukurata ubwiza, kuri we

Gutora nyampinga kuri Umumararungu ntibisobanuye gutora umukobwa uruta abandi mu bwiza. Kuri we ni ugutora uwahagararira neza abandi bakobwa ndetse wababera umuvugizi.

Agira ati “Miss ni umuntu baba batoye ngo abahagararire ntabwo ari ukugira ngo mumurebe muvuge ngo uriya niwe wabaye Miss wacu, ni mwiza, ateye atya […] ahubwo ni umuntu muba mwatoye kugira ngo abavuganire.”

Uretse ibi, nyampinga Umumararungu agira abakobwa inama yo kutitinya.

Agira ati“Abakobwa ntibitinye bakore icyo bagomba gukora kandi bashoboye kandi ikintu cyose ntabwo uzamenya ko utagishoboye cyangwa se wagishobora utakigerageje. Ndabahamo urugero kuri njyewe kuko najemo nyuma kandi nkabona abenshi bandusha cyane ariko nta wumenya iyo bwira ageze niyo mpamvu buri muntu akwiye kugerageza amahirwe ye igihe akiyafite.”

Ohereza
Inkuru iherukaMafene aragira inama meya mushya
Inkuru ikurikiraU Rwanda rwabonye imidali 5 mu mikino Nyafurika ya Taekwondo
Irakoze Richard yandikira ikinyamakuru Izuba Rirashe kuva muri Gashyantare 2015, akaba yaratangiye gukora itangazamakuru mu mwaka wa 2009. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru n'Itumanaho yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

Tanga igitekerezo