Bahereye ku mafaranga 500 bageze aho bikemurira ibibazo ntawe bategeye amaboko

0
Abiyingoma Beline, umunyamuryango wa Koperative Isamaza (Ifoto/Umuhoza Gaudence)

Abagize Koperative Isamaza igizwe n’imfubyi za Jenoside mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Ngororero baravuga ko ubu bamaze gutera intambwe ibafasha kudaheranwa n’agahinda k’ubupfubyi bahereye ku mafaranga 500.

Bahereye ku mafaranga 500 mu mwaka wa 2008, abasore n’inkumi bagera muri 20 batangiye ari ishyirahamwe (Association) aho bamwe muri bo bigaga mu mashuri abanza abandi biga mu yisumbuye, none bageze ku rwego rwa koperative.

Kwizera Jean Pierre, uhagarariye Koperative Isamaza avuga ko babayeho mu buzima bugoye kuva Jenoside ikirangira dore ko muri aka gace hari mu ho jenoside yagize ubukana benshi mu bana bari basigaye batagira epfo na ruguru ariko nyuma y’uko bari bamaze kujya bahabwa amafaranga y’itiki bahabwaga na FARG bagatekereza kwihuza bakajya bizigamira, bongeye kubona igisobanuro cyo kubaho.

Agira ati “Twari dufite ibibazo by’ubukene bikabije, hari n’aho bamwe bajyaga ku ishuri nta n’isabuni bafite. Hageze igihe FARG itangiye kujya itanga itiki ku bigaga mu mashuri yisumbuye dutekereza ko twajya dupyetaho 500 tukizigamira tuzamukira kuri ayo.”

Uyu avuga ko aya mafaranga bayabikaga mu rwego rwo kugira ngo bajye bafasha bamwe muri bo bafite ibibazo byinshi kurusha abandi, aho muri 2009 ngo ari bwo Akarere ka Ngororero kaje kubona ko igikorwa bakora gikeneye gushyigikirwa batangira kubasabira ko baba Koperative.

Ati “Mu mwaka wa 2009 twatangiye gukomera, ubuyobozi bw’akarere buratwegera butwandikisha muri RCA, kugera muri 2012 twari dufite ubuzima gatozi.”

Kwizera avuga ko nyuma yo kuba Koperative babonye ko amafaranga 500 ntaho yazabageza, bajya noneho ku bihumbi 3000 kuri buri munyamuryango, dore ko bamwe muri bo bari batangiye kurangiza amashuri yisumbuye bakora ibiraka bakabasha kwinjiza amafaranga make.

Kuri ubu iyi koperative ikora ibikorwa bigendanye no gutunganya amajwi n’amashusho, n’ubworozi bw’amatungo magufi.

Ibi bikorwa ngo bituma nta munyamuryango wabo ubura uko abigenza mu gihe agize ikibazo kuko bageze ku rwego rwo kuba babaguriza mu gihe bakeneye amafaranga.

Kwizera akomeza agira ati “Ubu nta munyamuryango wagira ikibazo kimugonga ngo abure aho akura ubushobozi bw’ibanze, yego ntabwo tuyamuha ariko tubaguriza nta nyungu iriho bakagenda bishyura buhorobuhoro. Hari n’abo tuguriza biga muri kaminuza iyo bagize ibibazo ku ishuri kuko twumva ko nta mpamvu tugomba guheranwa n’ubukene kubera agahinda.”

Arenda kurangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza abikesha iyi Koperative…

Abiyingoma Beline, ni umwe mu banyamuryango ba Koperative Isamaza, uyu avuga ko nyuma yo gusigara mu muryango w’iwabo ari we na mukuru we, ubuzima butaboroheye kuko no kujya kwiga byamubereye ihurizo rikomeye ariko agakomeza guhangana n’ubuzima aho avuga ko yajyaga ku ishuri nta n’isabuni afite.

Ati “Ku ishuri najyagayo rimwe na rimwe nta n’umuti w’isabuni mfite, naba nakoze ishyano nkabona amavuta yaguraga 150 yitwaga jifu nkagenda nkajya ku ishuri, naragendaga nkayasangira na bagenzi banjye bari bafite ibibazo birenze ibyanjye. Mukuru wanjye twasigaranye imbere n’inyuma ni we washakishaga yagira Imana akambonera utwo tuvuta iyo twashiraga nyine twabagaho mu buryo umuntu adashobora gusobanura.”

Abiyingoma ngo yakomeje kwiga bimugoye , nyuma FARG iza gutangira kujya itanga itiki ari byo byamufashije gukomeza kwiga.

Akimara kurangiza amashuri yisumbuye yize bimugoye ntiyabashije gukomeza kwiga aho yahise ajya mu bikorwa bya Koperative yabo aho ari we wabikurikiranaga.

Akomeza avuga ko ubu ari mu mwaka wa nyuma w’icyiciro cya mbere cya Kaminuza aho abifatanya no gucunga umutungo wa Koperative, kandi ngo mu gihe cyose akeneye ubufasha mu masomo ntago iyi koperative izuyaza kumufasha, aho avuga ko aho ageze ari yo abikesha ahanini.

Koperative Isamaza kuri ubu bafite abanyamuryango bagera muri 42 barimo abiga muri kaminuza ndetse n’abarangije bakaba bageze ku mugabane shingiro w’amafaranga ibihumbi 10.

Kwizera uyobora iyi Koperative avuga ko ubu bageze ku mutungo usaga miliyoni eshatu, bakaba bateganya gukora undi mushinga ujyanye n’ibyo kwigisha imodoka mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere ndetse no gufasha abanyamuryango babo kugira ubumenyi ngiro biga kuko ngo bamwe barangije kwiga bakaba batagira akazi, abandi batarabashije kwiga Kaminuza bagorwa no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Uyu asanga ntawe ukwiye kwitwaza ko yabuze ubushobozi bwo kwikura mu gahinda ka Jenoside, kuko ngo kwishyira hamwe ari wo muti nyawo w’iki kibazo dore ko nabo bahereye ku bushobozi buto cyane kandi bakaba bizeye kugera aheza bazishimira.

Tanga igitekerezo