Aho bigeze, Mafene mbaye Umuvugizi wa Perezida!

2
Iyi foto iragaragaza Perezida Kagame n'abaturage aherutse gusura mu Karere ka Ngoma, ntibagiwe n'itsinda ry'abayobozi bari bitabiriye uru ruzinduko. Aha na ho Perezida yagejejweho ibibazo byakagombye kuba byarakemuwe n'inzego zisanzwe zibana n'abaturage umunsi ku munsi. Mafene mbona birambiranye.

Igihe nakomeje kubika iki kibazo kirahagije. Aho mbika ibibazo hamaze kuzura. Meya, umwanya nabahaye ubu urahagije noneho ndaje, ndaje kandi ubu bitandukanye n’ubuvugizi ku rubyiruko nakoraga, ubu ngiye kuba umuvugizi wa Perezida. Ko muhembwa neza, ko mufite imodoka nziza, ko ibyubahiro byose nka Mafene mbibaha, ko mwegerejwe ubuyobozi…Meya; habura iki ngo Perezida aho ageze asanganizwe impundu zizira amarira y’abaturage?

Ubwo byatangira mu myaka yashize numvaga ko ari ishema, numvaga ko ari ibyiza kugira Perezida usanganira abaturage akabakemurira ibibazo biba byarabaye ingutu. Ni mu gihe kandi, hari uko bisa se? Hari utabyishimira se ahubwo? Gusa uko iminsi yagiye yicuma ni ko naje gusanga ikibazo kirenze uko mbikeka: Meya uravunisha Perezida, uramuha akazi kenshi kandi ku bibazo na we ufitiye ubushobozi bwo gukemura.

Aha ushobora kuba uri gusoma ibi ukavuga uti “Oya, Mafene nawe urakabya!” reka mbyemere kuko nawe ubaye ufite amashuri make nka Mafene watekereza nkanjye. Mafene mbeshye ko ndi inzobere mu miyoborere myiza se? Reka da! Nize ibyo kuyobora se? Byahe byo kajya ko mu gihe cyacu twigaga etide di miliye niba mbyibuka aho twafataga mu mutwe abaperezida bayobora Afurika, ibihugu n’imirwa mikuru yabyo!

Gusa nubwo nize gutya ubu nzi gusoma kandi ibinyamakuru iho iterambere twaryegerejwe na tirifoni yanjye mpora ku binyamakuru. Niko, niba musoma amakuru, ni iki kivugwa cyane Perezida yasuye ahantu? Ni iki? ubwo wasanga muriye amagambo. Uvanyemo impanuro Perezida aha abaturage, hari ikindi cyikubira inkuru bitari ibibazo by’Abaturage? Ngaho abanze kwishyurwa, ngaho abo mwimye ibyangombwa ngaho akarengane, ngaho, ngaho na polisi yariye amafaranga y’Abaturage!

Ibi ni iki? Perezida ibi byose azabivamo se? Nako burya numvise ko ibyo twumva mu binyamakuru ari ibyo muba mwahisemo cyane ko ngo hari ababuzwa kubaza ibibazo byabo. Ibi mbyumva bivugwa sinabihagazeho da! Gusa burya ibivugwa kandi bikakuvugwaho ushatse wabikurikirana ukabimenya! Iyo ni impanuro Mafene ntanze ku buntu. Niko Meya, ngo burya hari n’abaturage bafungwa iyo mwumvise ko Perezida azaza mu karere kanyu?

Niba ucyibaza kubyo Mafene ndi kuvuga ndongera nkohereze mu binyamakuru by’aha mu Rwanda kandi urabisangamo. Ubu kandi Meya ndakuzi wasanga wakwicara uti ‘Mafene erega ntabwo mba mbizi nanjye mbyumva mu binyamakuru nk’uko ubyumva!’. Icyo cyaba ari ikibazo gikomeye cyane kuri wowe Meya. Gute se kandi ubuyobozi bwaregerejwe abaturage? Gute? Si wowe se bwahawe nk’umuntu uba hafi y’abaturage? Meya rwose niba utamenya ayo makuru indi nama nakugira ni ukwicecekera naho ubundi naguteza Leta tugatora undi da!

Reka nikomereze, bwana Meya ntabwo nzi niba hari abandi bantu bihangayikisha ariko njye bihora bimbabaza iyo numvise buri munsi abaturage babwira Perezida ko ikigo iki n’iki kitabishyuye kandi baragikoreye mu karere kawe, yewe akenshi mu bikorwa by’amajyambere uba waranaherewe amanota mu mihigo. Ariko se reka nongere nkubaze, ushyize mu mihigo ko wakoresheje umuhanda uhuza akarere kawe n’akandi, ushyizemo ko wuzuye neza rwose…wenda wakiriye raporo ko umuhanda wuzuye ariko se Meya, ubwo koko mu makuru make wahawe nta n’ubwo ikibazo cy’abaturage batishyuwe wacyumvise? Cyangwa waracyumvise ubanza gushaka amanota kuko ari yo yihutirwaga kurusha ibibazo by’abaturage?

Nanjye umva ngo ndigiza nkana, Mafene naba umunyamashyengo. None se niba ntashyenga, Perezida wa Repubulika ndi kubariza iyo akubajije wowe Meya ibibazo nk’ibi usubiza ko utabizi cyangwa ko ikibazo ukizi ko ahubwo gikemuka uwo munsi? Cyangwa ko MINIKOMU yatinze gutanga amafaranga? Cyangwa ko… mbega za mpamvu zanyu nyinshi?

Bwana Meya dore wowe uri mushya, abagiye bo bari bamaze kumenya Mafene ko iyo abonye ikibazo anyurwa gikemutse. Kemura ibibazo by’abaturage kuko ni byo bikenewe kurusha ibindi. Nibataba ibyo, ikirego nzanakijyana mu rukiko kandi nzabashinja kuvunisha Perezida nitoreye.

2 Ibitekerezo

Tanga igitekerezo