Abanyamisiri bakomeye ku bukerarugendo, ntibifuza ko igihugu cyabo kiba nka Libiya

    0
    Ibituro by’Abami bizwi ku izina rya Pyramids, bisurwa n'abakerarugendo benshi mu Misiri (Ifoto/Tuyisenge Leonard)

    Ubukerarugendo ni kimwe mu bintu ubukungu bw’igihugu cya Misiri bushingiyeho kuko bwinjiza amadovize atari make, ariko haribazwa niba impanuka y’indege (EgyptAir MS804) itaza gutuma umubare w’aba mukerarugendo uza kongera kugabanuka.

    Mbere yo gukurwa ku butegetsi kwa Perezida Hosni Mubarak mu mwaka wa 2011 n’impinduramatwara yaranze ibihugu by’Abarabu, ubukerugendo bwinjizaga ku mwaka Miliyari 12.5 z’Amadolari.

    Misiri kandi muri icyo gihe yasurwaga n’aba mukerarugendo Miliyoni 15 ku mwaka aho bazanwaga no gusura Ibituro by’Abami bizwi ku izina rya Pyramids, gusura ahantu ho kuruhukira hitwa Sharm el-Sheikh haherereye ku Nyanja itukura, Uruzi rwa Nil ruri mu murwa mukuru wa Cairo, Canal de Suez inyuraho amato manini ahetse ibicuruzwa avuye ku Mugabane wa Aziya yerekeje ku mugabane w’Uburayi na Afurika, Inzu Ndangamateka ya Misiri n’indi y’Abakristu n’ibindi.

    Uruzi rwa Nil mu murwa mukuru wa Cairo (Ifoto/Tuyisenge Leonard)
    Uruzi rwa Nil mu murwa mukuru wa Cairo (Ifoto/Tuyisenge Leonard)

    Uyu mubare w’aba mukerarugendo waje kugabanuka aho kuri ubu ugeze kuri Miliyoni 10 z’aba mukerarugendo ku mwaka aho binjiza Miliyari 9 z’Amadolari ku mwaka.

    Bimwe mu bintu bituma uwo mubare w’aba mukerarugendo ugabanuka, nyuma y’impinduramatwara yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Morsi ugifunzwe na n’ubu, indege y’u Burusiya yarashwe mu Kwakira umwaka ushize n’Intagondwa za Isilamu mu gace ka Sinai gaherereye mu Mujyi wa Sharm el-Sheikh maze abari bayirimo bari bagizwe ahanini n’aba mukerarugendo bose ntihagira n’umwe urokoka.

    Ikindi kibazo ni igihugu cya Libya gihana imbibi na Misiri kuri ubu gisa nk’aho gitegekwa n’Intagondwa za Islamu (IS). Iki kibazo na cyo kiri mu bituma umubare w‘aba mukerarugendo ugabanuka kuko bagira ubwoba bw’ibitero.

    Kuri ubu ariko iyo utembereye hirya no hino mu murwa mukuru wa Cairo, ku ruzi rwa Nili rukurura benshi, ku njyanja itukura, n’ahandi uhasanga umubare utari muto w’aba mukerarugendo bigaragaza ko ibintu byari bitangiye kujya mu buryo.

    Natembereye mu duce dutandukanye twa Misiri turimo Uruzi rwa Nil, Sinai mu gace Sharm el-Sheikh karimo Inyanja itukura, mu Ntara ya Hurghada na yo ifite ibyiza nyaburanga byinshi bikurura ba mukerarugendo, kuri Canal de Suez icamo amato manini ahetse ibicuruzwa bivuye ku Mugabane wa Aziya bigana mu bihugu by’Uburayi na Afurika n’ahandi, hose yahasanze ba mukerarugendo benshi.

    Nubwo ubona ubukerarugendo busa nk’aho bwongeye kuzamuka, igikomeje gutera impungenge ni impanuka y’indege ya EgyptAir MS804 yabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Gicurasi 2016 niba na yo itagiye gutuma ubukerarugendo bwari butangiye kwiyubaka busubira inyuma. Kugeza na n’ubu iperereza riracyakomeje ku cyateye iyi mpanuka.

    Guverineri Jeneral Ahmed Abdallah uyobora Intara y’Inyanja itukura ( Red Sea), isurwa n’aba mukerarugendo benshi mu kiganiro n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko ubukerarugendo ari kimwe mu bukungu Misiri ishingiyeho.

    Yavuze ko Misiri ari igihugu cya kabiri mu kwinjiza amadovize menshi ava mu bukerarugendo mu bihugu by’Abarabu nyuma y’igihugu cya Saudi Arabia. Ati “Nyuma y’ihirikwa rya Perezida Hosni Mubarak mu mwaka wa 2011, ubukerarugendo bwinjizaga Miliyari 12.5 z’Amadolari ku mwaka ariko ubu bwasubiye inyuma kuko bwinjiza Miliyari icyenda gusa”.

    Umwe mu ba mukerarugendo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasanze kuri Hoteli Kempinski yubatse ku Nyanja itukura ikunze gucumbikamo ba mukerarugendo benshi ukomoka mu Bwongereza, Steve, yavuze ko akiri iwabo yumvaga Misiri ari igihugu kirimo umutekano muke ariko nyuma yo kuhigerera yasanze ari igihugu cyiza.

    Avuga ko yashimishijwe no kwibonera amaso ku yandi Inyanja itukura. Ati “ Nayumvaga muri Bibiliya aho bivugwa ko Mose yakubise inkoni, Abisiraheli barambuka maze ingabo za Pharaon zitikiriramo. Biranshimishije kuko nyiboneye nanjye nzitangira ubuhamya.”

    Inyanja itukura ikurura ba mukerarugendo benshi (Ifoto/Tuyisenge Leonard)
    Inyanja itukura ikurura ba mukerarugendo benshi (Ifoto/Tuyisenge Leonard)

    Igihugu cya Misiri kigizwe n’abaturage barenga Miliyoni 90 urabona ko kuri ubu kirimo kongera ingufu mu kuzamura ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.

    Ikidashidikanywaho

    Mu gihe hagitegerejwe intandaro y’impanuka y’iyi ndege, abantu batandukanye baravuga ko niba iyo ndege yararashwe nk’igikorwa cy’iterabwoba, nta gushidikanya umubare w’aba mukerarugendo uzagabanuka kandi niba na bwo ari ikibazo tekiniki iyo ndege yari ifite na byo Leta ya Misiri izashyirwa mu majwi.

    Abaturage ntibazigera bemera ko igihugu cyabo kimera nka Libya

    Nafashe taxi mu murwa wa Cairo, ngenda aganira n’uwari uyitwaye uzwi ku izina Abdelahaziz. Mu bisanzwe njya kuva mu Rwanda abantu bambwiraga ko umwirabura mu Misiri ari ikizira ko ahohoterwa. Ibyo ariko si ko nabisanze kuko nabonye Abarabu bo mu Misiri badahohotera abirabura.

    Uyu mushoferi wantwaye ku ma pound 40 ( Frw4,000) yavuze ko babeshejweho ahanini n’aba mukerarugendo kuko ni bo bagenzi benshi bagira. Yavuze ko batari kwemera ko igihugu cyabo kiba nka Libiya ari yo mpamvu bagaragaje ko badashyigikiye Perezida Morsi washakaga kubasubiza inyuma ahubwo bashyigikira Perezida wa gatandatu uriho Abdel Fattah el-Sisi.

    Mu Cyongereza gike yavugaga kuko bose bavuga ururimi rwabo rw’Icyarabu, uyu mushoferi yagize ati “Urabona, tugomba gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuwubungabunga, ntitwakwemera ko igihugu cyacu kiba nka Libya, Oya. Ndizera ntashidikanya ko muzakomeza gusura igihugu cyacu kandi turabakunda kuko muri bene wacu”.

    Iyo utembereye mu gihugu haba mu murwa mukuru wa Cairo n’ahandi mu Ntara, ubona ahantu hafi ya hose haba ku mahoteli, ku nyubako za Leta, ku masoko, kuri za Metro ( inzira z’ikuzimu) n’ahandi, hose uhasanga ibyuma bisaka bifatanya n’imbwa zabihugururiwe.

    Hose kandi uhabona za Camera zifata amashusho zimanitse ahantu hafi ya hose, bigaragaza ko hari ingamba zafashwe mu gukaza umutekano.

    Ikindi gikomeye kandi, abaturage b’iki gihugu ubona bashyize hamwe ku buryo nta wabameneramo kuko benshi bakunze igihugu cyabo ko batakwemera ko gipfa nk’ibindi birimo Syria, Yemen, Libya, Irak n’ibindi.

    Tanga igitekerezo