Rayon Sports yanganyije na Sunrise FC irara ku mwanya wambere

    0
    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports (Ifoto/Ngendahimana S)

    Ikipe ya Rayon Sports iraye ku mwanya wambere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

    Ni nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku bundi mu mukino wabereye i Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2016.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’ amanota 52 n’ibitego 33 irarusha APR FC iri ku mwanya wa kabiri ibitego kuko yo ifite ibitego 18.

    Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma, atangaza ko hakiri uburyo bwo kwitwara neza n’ubwo batabashije gutsinda uwo mukino.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports

    Ndayishimiye Eric bita Bakame, Manzi Thierry, Tubane James, Munezero Fiston, Imanishimwe Emmaneul, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Nshuti Savio Dominique ndetse na Ismaila Diarra.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Sunrise FC

    Itangishatse Jean Paul, Serumogo Ally, Ishimwe Issa, Mushimiyimana Regis, Hakizimana Francois, Kimenyi Jacques, Niyibizi Vedaste, Nkomezi Alexis, Musa Ali ‘Sova’, Bunani Jean d’Amour ndetse na Ndayisenga Saleh.

    Mu wundi mukino ikipe ya As Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-0.

    Ibitego bya As Kigali byatsinzwe na Sebanani Emmanuel kuri penaliti, Mwizerwa Amini na Twizerimana Onesme watsinze ibitego bibiri.

    Ni umukino wo ku munsi wa 24 wa shampiyona wahuzaga ayo makipe.

    Ikipe ya APR FC irakina na As Muhanga kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016.

    Imikino izaba ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016:

    Etincelles FC Vs Amagaju FC

    Mukura Victory Sports Vs Espoir FC

    Kiyovu Sports Vs Police FC

    Gicumbi FC Vs Rwamagana City.

    Tanga igitekerezo