Uko wakora salade wifashishije imboga za chou-fleur

0

Chou-fleur ni imboga ziri mu bwoko bumwe n’amashu, zifite ibara ry’umweru. Izi mboga ziraryoha iyo zatetswe mu buryo busanzwe, bikaba akarusho mu gihe ziteguye mu buryo bwa Salade.

Dore uko wategura salade ya chou-fleur nk’uko twabyeretswe n’uhagarariye igikoni muri Centre d’Acceuil Hosanna iherereye Kacyiri mu Mujyi wa Kigali, Mamissa Bugeni.

Ibikenewe

Chou-fleur: 1
Capa mandazi (umusemburo w’amandazi)
Ikirungo cya magi
Amavuta
Ifarini
Tonic
Uko bikorwa

Ufata chou-fleur ukayikuraho amababi, hanyuma ukayironga neza. Uyikatamo uduce duto, ukadushyira mu mazi yabize ku ziko.

Nyuma y’iminota itarenze 5, ukuramo za chou-fleur kugira ngo zidashya, biba byiza iyo zikucagurika. Ufata kandi ifarini nkeya, ugasukamo tonic, amajyi abiri akoroze, hanyuma ukavanga.

Ufata capamandazi nkeya (uyoza aho gufata h’ikiyiko), n’ikirungo cya magi hanyuma ukongera muri cya gikoma cyawe ukavanga. Iki gikoma kigomba kuba gifashe, ariko gisukika.

Iyo ugeze aho ngaho, uba ufite chou-fleur zitogosheje wakuye mu mazi wazitetsemo, ufite n’igikoma kigizwe n’ifarini, tonic, magi, capamandazi, ndetse n’amajyi.

Ushyira amavuta menshi ku ipanu (angana n’ayo gutekamo ifiriti) ukayatereka ku muriro uringaniye, ukajya ufata agace kamwe ka chou-fleur ugakoza muri cya gikoma, ugashyira mu mavuta, kamara guhindura ibara ukakarura.

Iyi salade ya chou-fleur itegurwa ihoze. Kugira ngo irusheho gusa neza, ushobora gushyiraho ka persile, poivron, igategurwa mu buryo bunogeye amaso bitewe n’umutetsi.

Tanga igitekerezo