Miss Jolly arasaba Abanyarwanda gushyigikira Kundwa muri Miss Africa

0
Kundwa Doriane uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Africa 2016 (Ifoto/Irakoze R.)

Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 arasaba Abanyarwanda gushyigikira Nyampinga Kundwa Doriane agatsinda mu marushanwa arimo ya Miss Africa 2016.

Ni amarushanwa ari kubera muri Afurika y’Epfo, aho hagiye gutorwa Nyampinga uhagararira umugabane wa Afurika.

Kundwa ahanganye n’abakobwa 16 bo mu bihugu binyuranye bya Afurika harimo Namibia, Uganda (ihagarariwe n’abakobwa 2), Angola, Zambiya, Zimbabwe, Swaziland, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Liberia, Ethiopia, Afurika y’Epfo (ihagarariwe n’abakobwa 2), Lesotho (ihagarariwe n’abakobwa 2) na Nigeria.

Muri aya marushanwa, hashyizweho gahunda yo gutora kuri interineti unyuze ku rubuga rwa https://t.co/r7l7L5dbfP maze ugatora umwe mu bakobwa uha amahirwe muri iri rushanwa.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Mutesi Jolly yagize ati “Mureke dushyigikire umwamikazi wacu Kundwa mu marushanwa ya Miss Africa. Afite ibendera ry’igihugu cyacu, kandi intsinzi ye ni ishema ryacu. Nkwifurije amahirwe masa Kundwa. Wiyizere gusa, kuko urashoboye!”

 Mutesi Jolly avuga ko intsinzi ya Kundwa rizaba ishema ry’u Rwanda (Ifoto/Ububiko)
Mutesi Jolly avuga ko intsinzi ya Kundwa rizaba ishema ry’u Rwanda (Ifoto/Ububiko)

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Mutesi yavuze ko impamvu atari we waserukiye u Rwanda kandi ari we Nyampinga uriho ubu, ari uko kwiyandikisha muri aya marushanwa byabaye we ataratorwa bityo Kundwa akaba ari we wiyandikishijemo.

Yagiz ati “Ni ubwa mbere aya marushanwa agiye kuba, kandi kuyiyandikishamo byabaye umwaka ushize, kandi sinari nakambikwa ikamba.”

Mutesi Jolly avuga ko asaba Abanyarwanda bose gushyigikira Kundwa nk’Umunyarwandakazi ufite ibendera ry’Igihugu mu mahanga.

Yabwiye iki Kinyamakuru ati “Arashoboye ku giti cye natwe rero tumushyigikire tumutore, kuko gutsinda kwe ni itsinzi y’Igihugu.”

Biteganijwe ko iri rushanwa rizaba kuwa 30 Mata 2016, rikabera ahitwa The Lyric Theatre, Gold Reef City Casino, mu Mujyi wa Johannesburg, muri Afurika y’Epfo.

 Kundwa ahaguruka mu Rwanda ajya muri Miss Africa 2016 (Ifoto/Irakoze R.)
Kundwa ahaguruka mu Rwanda ajya muri Miss Africa 2016 (Ifoto/Irakoze R.)

Tanga igitekerezo