Menya gutegura isupu y’inyama z’inka n’imboga

1

Inka ni itungo ritanga inyama ziryoha kandi ziribwa n’abantu benshi mu Rwanda.

Hari uburyo bwinshi bwo gutegura inyama z’inka hifashishijwe amavuta, ariko na none ku bantu batayakunda hari ubundi buryo bwo kuzitegura zitogosheje na bwo zikaryoha.

Ubwo tugiye kuvugaho, ni uguteka isupu cyangwa se umufa w’inyama z’inka hamwe n’imboga. Ni amakuru dukesha urubuga www.cuisineaz.com

Ibikenewe

Inyama z’inka, iyo ari ijari (inyama y’ukuboko) biba byiza cyane

Puwaro 2

Puwavuro 2

Ibitunguru 3 binini

Celeri nkeya

Ikirungo cya girofle (Kiboneka muri za supermarket, iyo kidahari nticyabuza guteka)

Akayiko gato k’ikirungo cya Poivre, na cyo kiboneka mu ma supermarkets

Garama 500 za karoti

Uko bikorwa

Fata imboga uzikatemo uduce dutoya tutarengeje cm 2. Karoti zo zisaturemo kane, hanyuma uzicemo na zo uduce twa cm 2.

Kata bya bitunguru byose, hanyuma uminjiremo ikirungo cya girofle

Fata isafuriya nini, ushyiremo inyama z’inka wabanje gusukura, hanyuma woroseho za mboga n’ibirungo, uminjagireho umunyu, ikirungo cya poivre, hanyuma usukemo amazi urengeze gatoya.

Tereka ku mashyiga, ubirekereho mu gihe cy’amasaha atatu. Nyuma y’aho, bikureho ubitereke hasi, niba ukeneye inyama zo kurya zikonje zikureho.

Nurangiza, ongera utereke ku ziko hanyuma ifunguro uritegure rishyushye.

Isupu cyangwa se umufa w’inyama z’inka ni mwiza ku mubiri kuko nta binyamavuta byinshi biba byongewemo, cyangwa se ngo zihindurwe.

Iyo unyweye umufa, uba uhaye umubiri wawe ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, imyunyungugu itandukanye n’izindi ntungamubiri nyinshi umubiri ukenera.

Igitekerezo kimwe

  1. HARYA IMBOGA ZITEKWA AMASAHA ATATU ZIKABA ZIKIRI IMBOGA KOKO. OYA NJYE NDABIHAKANYE IMBOGA WAZONGERAMO NYUMA NIBURA IMINOTA 30. KANDI RWOSE IZO MBOGA ZITEKWA UMWANYA MUTO KUGIRANGO ZIGIRE UMUMARO WAZO. HANO UMUNTU YABA ARIYE IBIKATSI BY’IMBOGA RWOSE MURATUBESHYE.

Tanga igitekerezo