Kwibuka 22: Ibaruwa Mafene yandikiye Abanyarwanda

0

Ndabasuhuje nshuti zanjye kandi nkomeza kubihanganisha muri ibi bihe twibuka Abanyarwanda, inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imyaka ibaye 22 twibuka, imyaka ibaye 22 hari abenshi muri twe Isi yashaririye, byongeyeho, imyaka ibaye 22 hari benshi bakibaza icyo babereyeho. Gusa ikirenzeho imyaka ibaye 22 hari abakiri mu buzima bw’icuraburindi.

Mu cyumweru gishize nabahaye ibaruwa nandikiye Abayobozi. Kuri uyu munsi ku nshuro ya 22 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari byinshi nibuka cyane. Ndabyibuka neza umwaka ushize ubwo twibuka ku nshuro ya 21 havuzwe byinshi byaba bigiye guhinduka mu mibereho y’abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuvuga imibereho mutumva ibyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, ahubwo ndashaka banyarwanda mwumve n’agahinda gakomeje gushengura imitima y’ababyeyi babaye incike, abana babaye imfubyi. Nkanjye Mafene, umuvugizi w’urubyiruko nicare ntegereze amakuru abapfakazi ba Jenoside basaba Abanyarwanda kubaba hafi? Ntegereze kumva ko imfubyi zabuze icyo zireresha barumuna bazo kandi imitungo yabo ifite abayishimiramo?

Ikibazo cy’ubushomeri gisangiwe n’urubyiruko rwose. Iki niyo mpamvu ntari bugitindeho. Ariko kandi, kuba mu bushomeri nta Papa, nta Mama, nta so wanyu, nta nyokorume ni ikibazo gihetse ikindi. Iyi niyo mibereho y’urubyiruko rwacitse ku icumu ahenshi iyo mu ntara usanga rubayemo. Ndeke kuvuga ako abenshi usanga barabaye ababyeyi imburagihe se ? ndakeka ko namwe muzi ko bahari benshi.

Ese namwe mwarabibonye ? Ese namwe mwabonye ko hari abana bakomeje guheranwa n’agahinda gaturuka ku ngaruka za Jenoside na Jenoside ubwayo ? Mukora iki ? Uyu mwana niba abaho nta mufasha, nta bufasha, yakagombye kugobokwa n’imitungo iwabo bamusigiye. Uko mubizi se, hari icyasigaye inyuma koko ? Gacaca yatanze ubutabera ndetse yishyuza ibyangijwe, ndabyumva, ariko n’ubwo mbyumva mpora nibaza….ni bangahe bamaze kurihwa mu buryo bufatika ? Ese kurihwa kuriya ko kurahagije? Mubona nta kibura?

Ibi mutaza gukeka ko ndi kubibaza abayobozi. Oya. Kuri yi nshuro iki kibazo ndikukibaza Abanyarwanda aho tuva tukagera. Birahagije?

Ndibuka umusore nasanze mu Majaruguru wambwiye ko adashobora kwishima mu gihe aburara kandi azi neza ko hari abangirije imitungo y’iwabo batamwishyura. Kuri we, ngo umutungo aba abara ngo ni ibyo agomba kwishyurwa. Abakagombye kwishyura ntibishyura, Ese, hari icyo twaba dukora ngo bishyurwe ?

Hari umuhanga mu isanamitima no kubanisha abantu twaganiriye ambwira ko binshobokeye nazabaza raporo irambuye abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abacitse ku icumu. Nubwo ntumvise neza ibyo yavugaga kuko nyine ni umuhanga waganiraga na Mafene. Ariko naketse hari byinshi nawe yibazaga akaburira ibisubizo. Ibibazo bidafite ibisubizo se muzi ko biri mu bahanga gusa? Oya. hasi aha hari benshi bibaza byinshi.

Niba mutabizi reka mbarangire, nimurebe mu binyamakuru bitandukanye : Inkuru zirimo ni « Abacitse ku Icumu baratabaza » « Amacumbi ku bacitse ku icumu » Ese ibi bibazo kuki bidakemuka ? Imvura igiye gusanga inzu iyi n’iyi ituzuye…izi nkuru sizo tubonamo se? Mafene nanjye ndabaza cyane.

Reka dukomeze. Sinzi niba mubizi, ariko hirya no hino mu gihugu hari abana ubu bujuje imyaka 22. Aha ntabwo Mafene ndi kuvuga abana bose, ahubwo ndavuga abana bavutse nyuma y’uko ba mama babo bafashwe ku ngufu muri Jenoside. Waba warahuye n’umwe muri bo ? Wenda ntimurahura, njye Mafene narabasuye ndetse naganiriye nabo.

Mu Majyepfo y’u Rwanda hari abo nasanze baba mu ishyirahamwe. Ni abana bamwe biga mu mashuri yisumbuye, ni abana bahanganye n’icyo kuba umuntu bivuga. Nk’uko babimbwiye, uretse kuba ba mama babo barabanje kubabonamo imbuto z’ikibi ngo n’uburere bahabwaga bwari inkoni n’ibitutsi gusa. Aho bamenyeye uko bavutse, ntibifuje no kumenya abitwaga ba se ahubwo, hafi ya bose bagiye bafata amazina ya ba sekuru baba ari bo bita se. Kandi narabumvishe kuko inkuru yabo ari agahinda gusa.

Aka gahinda karabakurikiranye. Ba nyina ntaho babarizwa…muri make babaye abagore b’interahamwe n’ikimenyimenyi babyaranye nazo. Ikirenzeho, abana nabo ntibazi aho baherereye haba ku ishuri haba no buzima busanzwe. Ndabyumva bavutse nyuma ya Genoside ariko kandi tutabyirengagije aba bana ni imbuto zashibutse kuri iyi Jenoside. Bakeneye guhumurizwa, bakeneye gufashwa ndetse bagahabwa ubufasha bw’ibanze.

Mafene ubwo mbandikira iyi baruwa hari byinshi nshaka kubabwira, mvuge se ku bitandukanya n’abandi ngo kwibuka ni ibya bariya ? Muzave aha mujye mu kindi gihugu nibwo muzabimenya. Nuvuga ko uvuye mu Rwanda bazakubonamo abantu bakoze Jenoside na mbere y’uko bakubaza ko waba warayikoze.

Mvuge kubagize ingengabitekerezo ya Jenoside ibyo kurya byabo bya buri munsi ? Gupfobya Jenoside ari intwaro bitwaza? Mvuge iki? Ibyinshi murabizi kuko nimwe mubwira abana banyu ku mashyiga ibyo kanaka w’i Runaka ari byo. Ibyo simbibabujije ariko munyemerere mbabaze ikibazo kandi uzabishobora azansubize kuri mafene2020@gmail.com. Murashaka ko abana banyu bari gukura bazaba mu gihugu nk’icyo mwakuriyemo?

Igihe kirageze ngo twumve ko dukwiye gukorera hamwe maze tugahangana n’ingaruka za Jenoside. Ya mvugo y’Abanyaburayi ngo ushaka amahoro ategura intambara tukayitera ishoti ahubwo tukubaka amahoro yubakiye ku gufashanya no kubahana muri byose. Kandi, amahoro yubakiye ku iyubahwa ry’ubuzima.

Dukomeze duhumurizanye kandi dufashanye uko dushoboye.

Mafene.

Tanga igitekerezo