Mafene ababajwe n’indimi abayobozi bavuga

0
Ivangwa ry'indimi ni ikibazo mu Rwanda

Abakozi bakorekitinga imisoro bari hirya no hino mu ma porovensezi aho bari kumonitoringa uburyo ibiyemu mashine zikoreshwa. Ni calenge iri kompulexi kuri divelopumenti y’igihugu mu gihe abaturage batabaye involuvedi mubyo turi gukora. Niyo mpamvu iyi saveyi iri ugukorwa kugirango twesitabulishinge bajyeti ya sizoni itaha. Nk’Uko komishoni twashyizeho yabitangaje muri midiya zitandukanye hakenewe linkeji y’umuturage na savisezi ahabwa.

Banyarwanda, ibi si ibyo Mafene mpimbye ahubwo ni byinshi nagiye nandika ubwo nabaga numva amakuru kuri radiyo na tereviziyo. Burya, uko u Rwanda rutera imbere niko n’Ikinyarwanda gikura kugeza ubwo nsigaye nicara nkabura ibyo umuntu ari kuvuga kandi ari kuvuga mu Kinyarwanda.

Ikinyarwanda cyabaye ikinyarwanda, ba Mafene twarasigaye, kumva amakuru mu kinyarwanda birutwa no kumva ikinyabazungu kuko byo uba wumva ko ari abazungu bityo ntubyiteho. Aba bo, ikinyarwanda cyuzuye aya magambo nubu sindabasha kumva ibyo baba bashaka kumbwira. Mvuge ko ari nde wabivuze se? Ni abayobozi bose kuva kuri gitifu hasi kugezi kuri Minisitiri. Nyakubahwa Perezida wowe nturimo rwose.

Mafene buriya rimwe na rimwe muranseka ariko ndakurikira! Muribuka mu myaka ya 2000 kuzamuka gato? Perezida wacu yakundaga gushyiramo akantu yavugaga ngo so cyangwa na mishoni cyangwa imforumeshoni. Mafene sinshobora kuvuga ko ameze nk’abandi bayobozi. Wapi. Niba unyomoza reka nkwereke: Yari amaze imyaka myinshi mu buhungiro kandi iyo uri impunzi birumvikana ko n’ururimi bigorana. Ukurikije imyaka yamaze hanze, n’aho yarageragezaga. Aba bagabo bavukiye mu Rwanda bakahakurira, bakahiga, bakahaba kugeza n’ubu se bo biva he?

Mu mpamvu nyinshi nemera Perezida wacu rero, uyu munsi niwe Muyobozi wenyine uvuga ikinyarwanda cy’umwimerere, iyo Mafene mwumva ngira nti :”Uyu niwe muyobozi uzi abaturage be.” Abandi,, sinzi icyo navuga gusa ubu Mafene ndi mu gihirahiro. Niko, reka mbibarize: Mujya mutekereza ko ibyo mutubwira tutabyumva habe na gake? mujya mutekereza se ko abaturage muyobora abize bakaminuza ari mbarwa?

Ejo bundi ubwo nari nagiye kwifatanya n’abaturage bo mu mudugudu navukiyemo i Nyamasheke umushyitsi mukuru aba arakuziye aturutse i Kigali. Ndabyibuka umwe mu baturage yaranyegereye ati “Ese sha wa gahungu we, uriya muntu muraturanye iyo i Kigali?” Viye nawe wasetsa! Kigali ni nini nka Nyamasheke, yuzuye amazu nawe urambaza umuntu uvuye i Kigali!? nayo ni nini sana.

Nubwo namubwiye ibi hari ibyo nirengagizaga. Niwe muntu wari wambaye amataratara wenyine. We na Gitifu wacu, nibo bari bambaye amakoti akeye, niwe muntu wari wateguriwe ameza n’intebe yagombaga kwicaraho hariho igitambaro gisa n’ibendera ry’igihugu, birenzeho, niwe muntu twategereje isaha yose aho twagombaga gutangira saa munani nk’uko bisanzwe akahagera saa cyenda n’igice. Mbega muri make, yari afite ubumuntu buruta ubwacu.

Murabyumva namwe, kubona umuntu nk’uyu bivuga gutegerezanya amatsiko ibyo aba abazaniye. Nyuma y’uko Gitifu afashe ijambo rito cyane yahamagaye umugabo maze adukorera agashya. Yaratangiye ati: “Icyanzanye ni ukubabwira ko Jyenosayidi ayidewolojyi yanyu muyidisitoroyinga yose mu ma famili yanyu. So, Igihugu cyacu notoneli tuzi aho twavuye kandi tuzi na Fiyuca yacu. Muranyumva? igihe kirageze ngo buri wese arebe kandi amekinge shuwa ko neyiba we yitwara neza mu byo akora byose.” Abaturage barikirije ntegereza ko ahari n’ubaza ikibazo ndaheba, Barabyumvishe se?

Ntababeshye uyu mugabo niwe watumye ntekereza kwandika iyi nyandiko. Uyu mugabo niwe wanyeretse ko ibyo nakomeje kumvira kuri radiyo nkandika birenze kubibika. Nahise numva ko iki kibazo nkwiye kukijyana byashoboka na perezida akakimenya. Niko, abaturage batuye, batazi ishuri cyangwa bize IGA urabibwira ibinyabazungu mu kinyarwanda ukeka ko bumva iki?

Iyo bigiye gupfa rero ibyapa byose bijya mu ruzungu. Uzi gushaka ahantu handitse ibiro by’akagari ukahaheba bahu? Uzi gushaka ahanditse ibitaro bibakubera induru? Uzi gushaka ubwiherero rusange mu Mujyi wa Kigali bikaba nko gushakisha urushinge mu mumukungugu? Mwatwibutse ba Mafene ko natwe amateka yadusize inyuma ariko? Erega ntitwize!

Bwana Rucagu ubushize nakubwiye iby’umugabo wibazaga byinshi ku byo mukora. Ubu ngarutse ngusaba ko Ikinyarwanda kinoze cyakongerwa mu masomo ahabwa abayobozi mu ngando.

Abashinzwe ururimi bo sinzi icyo nabatuma kuko uretse ntibavuga bavuga, umugi wasimbuye umujyi biba gutyo….nyamara sindumva hari uwaho ubwira abayobozi kuvuga umwimerere w’Ikinyarwanda. Ibijya gucika bica amarenga! Iyi si intangiriro y’ugucika kw’umuco wacu se? Iyo uririmi rwapfuye haba hasigaye iki? Mafene sinize ariko ndakeka ko biba byanze.

Bwana Perezida wa Repubulika rwose si ugushyanuka ngo nandike nkubwira amafuti; uri urugero rwiza rwo kumenya no kumva ibyo abaturage bashaka. Twe ntitwize, twe twumva ikinyarwanda yewe burya n’agaswahili gake turakumva; ariko Icyongereza, Igifaransa, ibyo wapi. Abo bagabo n’abagore wazabatwibukirije ko ikinyarwanda ari ikinyarwanda n’izindi ndimi zikaba zo bakatubwira muri rumwe imvange zazo bakazireka?

Ndabashimiye cyane.

Tanga igitekerezo