U Rwanda mu bihugu biri kwiga uko mu 2025 nta nzara izaba ikirangwa ku Isi

0
286

U Rwanda ruri kwiga uko harushaho kunozwa ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi, ngo Isi igere ku ntego yihaye y’uko mu 2015 nta nzara izaba ikihabarizwa.

Ibi biri kwigirwa i Kigali mu nama ihuza ibigo 15 bihuriye mu ihuriro mpuzamahanga bishinzwe gukora ubushakashatsi mu buhinzi, yabaye kuri uyu wa 5 Mata 2016.

Ibi bigo 15 bigize iri huriro birimo 4 bikorera mu Rwanda, ari byo CENTRO Internacional de la Papa (CIP), IITA Research Nourish Africa, CIAT – International Center for Tropical Agriculture na World Agroforestry Centre.

Muri iyi nama ibi bigo 4 byize aho bigeze bikora ubushakashatsi, imikorere yabyo no kwigira hamwe uko byarushaho gukorana mu cyo byise “The National CGIAR Site Integration Consultation Meeting”.

Ibi bigo byiyemeje gukorana mu cyo byise ‘Consortium of International Agricultural Research Centers”, bisobanuye ‘Ihuriro ry’ibigo mpuzamahanga bikora ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi (CGIAR)’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Tony  Roberto Nsanganira, avuga ko iyi nama u Rwanda ruyihuza no kurebera hamwe ibyo rumaze kugeraho mu bushakashatsi mu buhinzi mu buryo bwo kuzamura umusaruro.

Nsanganira, Umunyamabanga muri Minagri (Ifoto/Irakoze R.)
Nsanganira, Umunyamabanga muri Minagri (Ifoto/Irakoze R.)

Uyu munyamabanga yongeraho ko iyi ari gahunda y’Isi yose yahereye mu bihugu 15 birimo n’u Rwanda, kandi ko bizafasha igihugu kumenya imbogamizi gihura nazo mu by’ubushakashatsi ngo zivugutirwe umuti urambye.

Yagize ati “Twe nk’u Rwanda turifuza kuzamura ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi kuko twe nyuma y’amahano yabaye muri iki gihugu ya Jenoside byari nko gutangira bundi bushya ibintu byose, n’ubushakashatsi byari ukubaka inzego ariko uyu munsi turishimira ko izo nzego ubu ziriho kandi zifite n’ibyo zagezeho mu buryo bwo kugira ngo habe uyu munsi hari ibihingwa bitandukanye byagiye byinjizwa muri gahunda yo kuzamura umusaruro mu buhinzi ndetse no mu bworozi ariko ni izira ikomeza kuko twifuza gukomeza kuzamura umusaruro kandi ubushakatsi bukazakomeza kubigiramo uruhare runini.”

Yongeraho ati “Iyo rero duhuye nk’uku nguku n’ibi bigo biduha umwanya mwiza ngo tunabagaragarize nka Leta aho tubona tugifite byinshi tubona tugomba kugeraho tukabereka ibyo twifuza bakora bikatugeza ku ntego twihaye vuba, harimo nka ‘Compact 2025’ nayo yo ku rwego rw’Isi igamije ko nta nzara izaba ikirangwa ku Isi n’abantu bakomeza kwiyongera.”

Uretse Leta, iyi nama inarimo imiryango mpuzamahanga, abikorera n’Ibigo by’abaterankunga.

Muri bo harimo umuryango wa USAID, aho Malick Haidara, uyihagarariye mu Rwanda avuga ko biyemeje gukorana n’iri huriro mu bijyanye no kongera umusaruro w’ibijumba batanga Miliyoni 4 z’amadorali (mu manyarwanda ni 3,089,480,000RWF), ndetse no mu bindi bikorwa by’ubuhinzi.

Haidara yabwiye Izuba Rirashe ko USAID bafite intego yo kugabanya ubukene mu Rwanda, hongerwa umusaruro, ati “twishimira cyane umusanzu dutanga muri uru rwego kuko uhuza n’intego twihaye, kandi turateganya tuzakomeza gukorana nabo mu myaka itatu, ine iri imbere.”

Kantengwa Speciose uko mu kigo cy’ubushakashatsi cya IITA, we ashimangira ko iyi nama igiye kubaha imbaraga zo gukemurira hamwe ibibazo rusange byadindizaga kongera umusaruro.

Yabwiye Iki Kinyamakuru ati “Ubundi ibi bigo by’ubushakashatsi byakoreraga mu gihugu kandi tugakorana na kiriya kigo cy’ubushakashatsi cya RAB ariko noneho buri kigo kigakora mu buryo bwacyo tudafatanyirije hamwe, iyi nama yadufashije guhuriza hamwe ingufu tukazajya twigira hamwe ibibazo biri mu gihugu noneho n’ibisubizo bibonerwe hamwe.”

Iyi nama yafashije gutegura gahunda zizibandwaho mu kuzamura umusaruro no guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo inzara, imirire mibi n’ihindagurika ry’ikirere.

Bose hamwe biyemeje gufasha Isi kugera ku ntego, bagaca burundu inzara hibandwa ku bushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi (Ifoto/Irakoze R.)
Bose hamwe biyemeje gufasha Isi kugera ku ntego, bagaca burundu inzara hibandwa ku bushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi (Ifoto/Irakoze R.)

Tanga igitekerezo