U Rwanda ruhangayikishijwe n’imirire mibi icyunamye ku baturage, by’umwihariko abana

0
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi aganira n’Umuyobozi w’Ikgo Mpuzamahanga cy’ubushakashatsu ku biryo (IFPRI), Shenggen Fan (Ifoto/Mathias H.)

Nubwo hashyizweho gahunda nyinshi zitandukanye zo kurwanya ubukene, u Rwanda ruhangayikishijwe n’inzara n’imirire mibi bikigaragara mu baturage.

Mu itangizwa ry’icyerecyezo gishya mu Rwanda gifite itego yo kurandura burundu inzara n’imirire mibi , Compact2025, hagaragajwe ko inzara n’imirire mibi mu gihugu bikiri ikibazo kigaragara.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, yagize ati“Dukurikije inyigo twakoze mu mpera z’umwaka ushize, 19 % by’Abanyarwanda bagenda bagira inzara, basarura bikongera bikamera neza, ariko ubona y’uko bikijegajega.”

Uretse abaturage muri rusange, Minisitiri Mukeshimana yagaragaje ikibazo gikomeye kiri mu mirire y’abana, ati “Ubungubu 38 % by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagaragaraho ikimenyetso cy’imirire mibi, naho 2% nabo baracyagaragarwahokunanuka cyane birenze urugero byerekana ko imirire iba itabaye neza cyane cyane mu gihe bakiri batoya.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine yeruye ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana gikabije (Ifoto/Mathias H.)
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine yeruye ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana gikabije (Ifoto/Mathias H.)

Itangizwa rya Compact2025 mu Rwanda ryahuje impuguke zitandukanye zirimo n’Umuyobozi w’Ikgo Mpuzamahanga cy’ubushakashatsu ku biryo (IFPRI), Shenggen Fan . Bose bakaba bateraniye i Kigali higwa uburyo n’ingamba zakwifasshishwa mu kurandura inzara n’imirire mibi mu baturage bitarenze mu mwaka wa 2015.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yavuze ko yizeye neza ko iki cyerekezo u Rwanda rwinjiyemo kizagera abaturage bose barwo nta nzara, nta n’imirire mibi bikibagaragaramo, dore ko n’ubundi hari hasanzweho gahunda zitandukanye zirwanya ubukene.

Minisitiri w’Intebe yagarutse kuri gahunda ya Girinka, agaragaza ko yagize uruhare runini mu kugabanya ubukene.

Umwaka ushize warangiye gahunda ya Girinka imaze kugera ku miryango 219,319. Naho abana 85 448 bahabwa amata ku ishuri.

Avuga no kuri iyi gahunda y’Inkongoro y’umwana, aho byibuze abana bahabwa amata ku ishuri byibuze inshuro ebyiri mu cyumweru, Minisitiri w’Intebe yasabye ko abaturage mu ngo bagurisha amata nyamara abana babo bayakeneye byahagarara.

Yanibukije ko n’akarima k’igikoni, kazwiho kugira imboga nako ari ngombwa nubwo hirya no hino mu gihugu usanga twaribagiranye.

Gahunda ya ‘Compact2025’ ntikireba gusa iby’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitereri y’Ubuhinzi yagaragaje ko hari n’ibindi bigomba kwitabwaho, birimo kuba abaturage banywa amazi meza, kandi n’isuku n’isukura bikajyana.

Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi iragararagaza ko kugira ngo inzara n’imirire mibi mu baturage bizashira, hifashishijwe guhuza neza ibikorwa by’abafatanyabikorwa benshi barebwa n’iyi gahunda.

Si u Rwanda rutangiranye na gahunda ya ‘Compact2025’, ruri kumwe na Bagladesh, Malawi na Ethiopia, ariko hitezwe ko nigenda igaragaza umusaruro izinjirwamo n’ibindi bihugu.

Minisitiri w’Intebe aganira n’Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga ‘IFPR’ (Ifoto/Mathias H.)

Tanga igitekerezo