Twige guteka crêpe, ikiribwa cy’ingenzi ku ifunguro iryo ari ryo ryose

1
Crepes (ifoto/internet)

Crêpes ni kimwe mu biribwa bikorwa hifashishishijwe ifarini (les patés), bishobora gufatwa ku ifunguro rya mu gitondo, irya saa yine, irya saa sita, irya saa cyenda ndetse n’irya nimugoroba.

Nk’uko bitangazwa na Mamissa Bageni umuyobozi w’igikoni muri Centre d’Acceuil Hosanna, ngo crepes zirimo ubwoko bubiri, bitewe n’ibyifashishwa (ingredients) bihari.

Ubwoko bwa mbere busaba ibintu bikeya kandi bihendutse, bishobora kuboneka no mu rugo rw’abantu batifashije cyane.

Ibikenerwa

1. Ifarini: ingano iterwa n’abantu ushaka gutegurira)

2. Amavuta: Makeya apimwa ku kiyiko bitewe n’ingano y’ifarini

3. Amazi: aringaniye

4. Vanilla (iboneka muri alimentation iyo ari yo yose)

Uko bikorwa

Ufata Ifarini ugashyiramo agasukari kakeya ukavanga, ugasukamo amazi ukavuruga bikaba nk’igikoma ariko kirekuye, ugashyiramo Vanilla, hanyuma ugashyiramo n’utuvuta dukeya upima ku biyiko bitewe n’ingano y’ifarini wakoresheje.

Iyo urangije kuvanga ubonye igikoma kidafashe kitanarekuye cyane, ushyira ipanu ku mashyiga. Ibyiza ni ukugira ipanu yabugenewe idafite indiba, ni ukuvuga imeze nk’iparato.

Iyo ipanu imaze kumuka, usigaho utuvuta dukeya, ugafata igikombe ukajya udahisha cya gikoma ugasuka ku ipanu.

Crepes zisaba umuriro mucye cyane kugira ngo zishye neza zidashiririye. Nyuma y’igihe gito, urayihindura, uruhande rwari hejuru rukajya hasi.

Crepe imwe, ihira iminota 3 cyangwa 4, iyo yatinze.

Ubwoko bwa kabiri

Ibikenerwa

1. ifarini

2. Amagi

3. Blue band cyangwa se margarine

4. Amata

5. Isukari

Uko bikorwa

Ufata ifarini, ugasukamo agasukari gakeya (abakunda nyinshi bashyiramo iyo bifuza), ugasukamo amagi (abiri cyangwa se arenze abiri bitewe n’ingano y’ifarini) wakoroze ukavanga, ugasukamo amazi, ugasukamo amata (1/2L), ugakoroga, hanyuma ukayaza blue band cyangwa margarne ugasukamo, ugakoroga kugeza igihe uboneye igikoma kirekuye, ari ko na none kidacitse cyane.

Iyo urangije, usiga utuvuta ku ipanu iri ku kariro gakeya cyane, ukajya usukaho cya gikoma cyawe, ugahindura mu kanya gato, nyuma y’igihe kitarenze iminota 3 cyangwa se 4 crepe imwe iba ihiye.

Nk’uko Bageni abivuga, ngo hari abafata indimu bakayirapa, bakayinyanyagiza kuri crepes zahiye kugira ngo impumuro n’uburyohe birusheho kwiyongera.

Hari kandi n’abahitamo kuzisiga Confiture, kuko na byo byongera uburyohe bwa crepes. Zishobora kuribwa zishyushye cyangwa zikonje, icy’ingenzi ni uko ziba zorohereye igihe cyose.

Crepe zibamo ibitera imbaraga, proteines, imyunyu ngugu n’ibindi.

Crepes zisizeho confiture y’inkeri (ifoto/interine
Crepes zisizeho confiture y’inkeri (ifoto/interineti)

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo