Umukinnyi Rwatubyaye Abdul umaze kubaka izina ni muntu ki?

0
Rwatubyaye Abdul wakoze amateka (Ifoto/Kisambira T)

Rwatubyaye Abdul umukinnyi umaze kubaka izina mu ikipe ya APR FC by’umwihariko mu mikino iyi kipe yakinnye itegurwa na CAF ubwo yazereraga Mbabane Swallows ku bitego bitatu yatsindishije umutwe, amateka ye niyo ikinyamakuru Izuba Rirashe kigiye kubagezaho.

Rwatubyaye  Abdul myugariro w’ikipe ya APR FC   ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi afite inzozi zo kujya gukina ku mugabane w’iburayi.

Rwatubyaye yumva afite inzozi zo gukina ku mugabane w’ibarayi  kuko yifuzwa n’amakipe yo hanze nka Standard de Liege yo mu Bubiligi.

Ubuzima bwa Rwatubyaye

Izuba Rirashe:  Wavutse ryari?

Rwatubyaye: Navutse tariki ya 23 Ukwakira 1996  mvukira mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali .

Izuba Rirashe: uvuga mu muryango w’abana bangahe ?

Rwatubyaye: mvuka mu maryango  w’abana batatu njye ndi umwana wa gatatu  abahungu babiri n’umukobwa umwe  tuvuka ku babyeyi yitwa  Moment Ally, mama ni  Uwimana Amina Queen.

Izuba Rirashe: Amashuri yawe wayize he?

Rwatubyaye: amashuri abanza nayatangiye mu mwaka wa 2004  nayatangiriye mu kigo kitwa Ecole maternelle Islamic mu Biryogo  gihererehe i Nyamirambo, niho nasoreje amashuri abanza nza gukomeza mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2010 aho natangiriye umwaka wa mbere mu ishuri ryitwa la Colombière ni naho nasoreje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013 nkomereza muri APE Rugunga mu ishami ry’amateka ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG)  ubu uyu mwaka nibwo ngomba gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.

Izuba Rirashe: Wavuga muri make amateka kuva watangira gukina umupira w’amaguru

Rwatubyaye: Natangiye gukina umupira w’amaguru nkiri mu mashuri abanza  ubwo nakinaga mu  ikipe  ya Cercle Sportif Kigali. Nakinnyemo igihe kinini cyane  ariko nza kuyivamo nerekeza muri Academy ya Vision  2020  nayo nakinnyemo igihe gito  mu mwaka wa 2009.

Haje  kubaho guhitamo abakinnyi bajya muri Academy ya APR icyo gihe yatozwaga na Andreas Spears nagize amahirwe yo gutoranywa  maramo imyaka ibiri n’igice  nyuma haza gutoranwa ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ubwo yagombaga guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika.

Nagize amahirwe yo gukina bwa mbere mu ikipe y’igihugu  ariko twaje gusezererwa na Bostwana kuri penaliti 6-5 hari mu mwaka wa 2012, mu mwaka wa 2013 nibwo haje kubaho gutoranya abakinnyi bajya mu ikipe y’Isonga  yakinaga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda  ariko sinamazemo igihe kinini kuko nahise nerekeza muri APR nkuru ngezeyo nasanze shampiyona igeze hagati ndetse icyo gihe APR yiteguraga kujya gukina Cecafa  ndetse n’amarushanwa ya gisirikare (military games )biba ngombwa ko  jye nahorezwa gukina iyo mikino ya gisirikare.

Nyuma tuvuyeyo hatoranwa ikipe y’igihugu yagombaga kwitabira amarushanwa  ahuza ibihugu bivuga igifaransa (Jeux de la Francophonie). Tugeze mu Bufaransa  jye sinabashije gukina kuko umuryango wanjye wahise unjyana mu zindi gahunda ikipe y’igihugu  irinda igaruka tutagarukanye.

Nyuma yaho muri 2013-2014 nerekeje mu Bubiligi ariko nari muri gahunda z’umuryango nubwo nanyuzagamo ngakina. Mu mwaka wa 2014 muri Gicurasi nibwo nagarutse mu Rwanda mpamagawe n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR. Naje  nsanga APR igiye kujya muri Cecafa  ndetse hari hagiye no kuba amarushanwa na none ya gisirikare yabereye muri  Zanzibar. Ubwo nagiye gufatanya n’abandi mu marushanwa ya  gisirikare tuvuyeyo ni nabwo nabonye ibyangombwa binyemerera gukina shampiyona   y’icyiciro cya mbere .

Naje kandi guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20  yagombaga guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika.

Rwatubyaye Abdul mu kiganiro n'Umunyamakuru wa Izuba Rirashe
Rwatubyaye Abdul mu kiganiro n’Umunyamakuru wa Izuba Rirashe

Nyuma yo kwitabira  amarushanwa mpuzamahanga  shampiyona ya 2014-2015 natangiye kuyikina ndi umusimbura  kuko shampiyona yarangiye nkinnye imikino ine gusa.

Shampiyona ya 2015- 2016 nibwo natangiye gukina mbanza mu kibuga ubwo natozwaga na Dusan, igihe APR yari igiye kwitabira Cecafa Kagame Cup aho yagarukiye muri ¼.

Imikino yose nayikinnye mbanza mu kibuga nyuma y’aho twaje kuva muri Cecafa umutoza Dusan aza kugenda haza Rubona Emmanuel  nawe abasha kungirira icyizere kuko imikino yose nabanzaga mu kubuga.

Byaje no gutanga umusaruro kuko yaje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yagombaga kujya mu mwiherero muri Maroc muri Nzeli  nyuma bagarutse bitegura umukino wa Libiya yabatsinze  ibitego 3-1 mu marushanwa yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2018  mu Burusiya.

Nyuma yaho nongera guhamagarwa twiteguraga Cecafa ihuza ibihugu mu Kuboza  umwaka ushize wa 2015 aho nakinnye imikino yose kugera ku mukino wa nyuma twatsinzwemo na Uganda, mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere nibwo twatangiye umwiherero wo kwitegura irushanwa rya CHAN  ndetse nza kugira amahirwe yo kuza muri 23 bakinnye iri rushanwa aho twagarukiye muri ¼ cyirangiza dusezerewe na Congo.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo twatangiye gukina amarushanwa ya CAF Champions League y’amakipe yabaye aya mbere iwayo tukaba twarasezereye ikipe ya Mbabane Swallows umukino wa kurikiyeho ubanza mu cyiciro gikurikiyeho twatsinzwe na Yanga yo muri Tanzania.

Rwatubyaye wigaragaje mu mukino wahuje APR FC na Mbabane Swallows (Ifoto/Kisambira T)
Rwatubyaye wigaragaje mu mukino wahuje APR FC na Mbabane Swallows (Ifoto/Kisambira T)

Rwatubyaye: hari mukuru wange  Sindayigaya Seiff  yakinnye muri As Kigali na Kiyovu ariko ubu yibera mu Buholandi umupira yarawuretse ndetse abazi papa wange nabo bambwiye ko yajyaga akina umupira w’amaguru mu makipe ya hano mu Rwanda.

Izuba Rirashe: ni uwuhe mukinnyi wemera mu Rwanda

Rwatubyaye:  ngikina muri Academy  najyaga nkurikira imikino ya APR nkumva narifuzaga gukina nk’abakinnyi babiri aribo Mbuyu Twite na  Kalisa Mao,  ariko ubu sinkifuza gukina ku rwego rwabo ahubwo numva inzozi zo gukina nka Sergio Ramos ukinira ikipe ya Real Madrid.

Izuba Rirashe: ni bande ushimira  bagufashije kuzamura impano yawe ?

Rwatubyaye : Mbere na mbere ndashimira abatoza bamfashije kuzamura urwego rwange barimo Tonny Madjaliwa yantoje mu ikipe ya Cercle Sportif Kigali (SCK) mu Rugunga , Bonny yantoje muri Academy ya Vision 2020 n’abandi bantoje muri Academy ya APR, Richard Tardy na Aloys Kanamugire bantoje  mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17,Mashami Vicent  wantoje mu Isonga  nyuma yaho yaje gusimburwa na Rwasamanzi Yves aba bose bamfashije mu kuzamura urwego rw’mikinire yange,Rubona Emmanuel nawe yabashije kungirira icyizere cyo kumbanza mu kibuga ishuro nyinshi ndetse nkanashimira abatoza b’ikipe y’igihugu barimo  Johnny McKinstry  na Jimmy Mulisa.

Rwatubyaye Abdul ikinira APR Fc (ifoto/Mutesi D)
Rwatubyaye Abdul ikinira APR Fc (ifoto/Mutesi D)

Izuba Rirashe :Ni uwuhe mukino wagushimishije kuva watangira guconga ruhago?

Rwatubyaye: umukino wa nshimishije ni uwo nabashije gutsindamo ibitego 3 njyenyine hari mu marushanwa ya “Caf Champions League” y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Izuba Rirashe: umukino wa kubabaje kuva watangira gukina  umupira w’amaguru ni uwuhe?

Rwatubyaye: ni umukino wanjye wa mbere nakinnye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17  ubwo twasezererwaga na Bostwana  kuri penaliti 6 kuri 5 hari mu marushanwa yo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika  hari mu mwaka wa 2012.

Izuba Rirashe: Umunsi wa mbere muhura na Perezida Kagame kuri wowe  usobanura iki ?

Rwatubyaye: umunsi duhura n’umukuru w’igihugu  wari umunsi udasanzwe kuko kuri njye bwari bwo bwa mbere jye nicaye ahantu perezida ari  ibi byaduhaye icyizere ndetse n’ishyaka ridasanzwe cyane mu irushanwa twarimo dukina  nubwo tutagize amahirwe yo gukomeza kuko twasezerewe muri ¼ cy’irangiza muri CHAN.

Izuba Rirashe : Iyo utari gukina uba uhugiye mu biki?

Rwatubaye : Nkunda kuba ndi kumwe n’umukobwa w’inshuti yanjye Umuhoza Daniella  tumaranye amezi atatu dukundana cyangwa se ndi kumwe n’ishuti zisanzwe.

Tanga igitekerezo