Mafene ngo nkodeshe ubutaka narazwe na ba Sogokuruza?

0
Iyi karita irerekana uburyo ubutaka bupimwa

Nongeye kubasuhuza nshuti zanjye. Mu minsi ishize nibwo nasomaga amakuru Nyakubahwa Minisitiri Kaboneka avuga ko ikibazo cy’ubutaka mu banyarwanda kijyanye n’itangwa ry’ibyangombwa byabyo. Ibi narabyemeye nk’ikibazo ariko nanone, Mafene ntabwo njya niburira, ikibazo cy’ubutaka mbona ari kirekire kurusha uko tubikeka.

Mu myaka yashize ubwo nacaga ubwenge umukecuru yambwiye ko ubutaka dutuyemo ari ubukode, ubukode bwa Sogokuruza wabusigiye Sogokuru nawe wabugabanije abana be umubyeyi wanjye nawe yari arimo. Uyu munsi, ubu butaka butarandikwa kuri Mafene buri ku mazina y’umukecuru wanjye ngendeye ku mpapuro nasomye mu minsi yashize.

Ibi byose nta kibazo kirimo kabone n’iyo cyaba kirimo nakwihangana kuko ibibazo birarutanwa. Bwana Minisitiri namwe mwese bireba, igipapuro mwahaye umukecuru ngo asinyire ubutaka bwacu mwanditseho ko Leta imukodesheje ubutaka mu gihe cy’imyaka ntibuka neza….

Maze kubisoma ntabwo nabyumvise neza ahubwo naje kubyumva nyuma. Nyuma yo gukodeshwa ubutaka namenye ko buri mwaka tugomba kwishyura umusoro w’ubukode. Nkimenya ibi, nitereye hejuru nibaza ibyo ari byo birancanga. Narebye ku gipapuro mbona ngo amafaranga y’ubukode ni 0.Nk’undi wese, murumva ko nishimye cyane!

Nagiye kureba umukozi ushinzwe ubutaka ku murenge ngo musobanuze ukuntu twakodeshejwe ubutaka bwacu maze ambwira ko nkwiye kubanza kwishyura imisoro y’ibirarane turimo. Mwibaze namwe, ngo niba ntuye ahagenwe ibikorwa ibi n’ibi…ngomba kwishyura ubukode bw’ubutaka.

Ibi nakomeje kubitekerezaho bintesha umutwe ariko fayinari naje kumva neza ko ibi bibazo ntakomeza kubyirengera njyenyine. Ng’Iyi mpamvu nahisemo kubariza aha. Niko ye, nimungire inama, ubu ko nahawe umurage w’ubutaka nawo wavuye ku bukonde bw’abakurambere, bene Mafene nzabaraga iki? Nzababwira ngo mbaraze ubutaka nakodeshejwe na Leta? Ahubwo se mfite uburenganzira bwo kuraga ikintu nkodesha?

Iby’ubutaka ni birebire. Ibyakozwe ni byiza byo kubutwandikaho pe! Byagabanije amakimbirane yabwitwazaga. Ariko nimureke mbaze, iyo bwandikwa maze uyu musoro wabwo mukareba uburyo mwawugenza koko? Ibaze ko ubu bibaye imyaka 3 umukecuru atarishyura iyi misoro. Ubwo muzi ayo amaze kugeramo, ibihumbi 160 n’imisago. Aya azava he koko? Ubu se murashaka ko azagurisha ubutaka yasinyiye ko akodeshejwe na Leta?

Bwana Minisitiri numvise ko mwasabye ko abadepite badufasha muri iryo tegeko [ry’ubutaka], hakabamo ubwinyagamburiro kuko uyu munsi uko rimeze rijishe, ntabwinyagamburiro burimo. Ibi ndi kubisoma mu kinyamakuru kimwe narishimye cyane. Nanjye nahise mbona ko unyumva, ko wumva amaganya yanjye, nta rwinyagamburiro mfite pe! Ubu se mvuze ko nanyazwe ubutaka narazwe na data naba mbeshye? Mbarize he? Ko aho ngeze hose bavuga ko ari gahunda za Leta. Nkore iki ko ngomba kuzishyigikira cyane?

Ikibabaje ni uko iyi gahunda ishobora kuba ari nziza ariko, kuba ntarayisobanuriwe bikaba ari byo biri kungiraho ingaruka. Ndabeshye?

Mubintu mwavuze nemeranije namwe inshuro nyinshi cyane rwose. Kereka niba ibi binyamakuru byarababeshyeye ariko ngo mwaravuze muti “Ibibazo byose bigenda bizenguruka biragaruka ku kintu cyitwa ubutaka, niryo pfundo. Ubutaka niwo wa mutungo twese Abanyarwanda duhuriyeho.” Ugira ngo se warabeshye? Wapi pe. Nanjye ubu ikibazo cy’ubutaka nicyo mfite hano ariko kandi…Ubu butaka ni umutungo wanjye gute mu gihe hari umuntu uwunkodesha?

Munyihanganire si ugushyanuka ariko mfite ibibazo byinshi. Ni gute nkodesha ibyanjye ntaranyazwe? Ni gute? Njye ndashaka ibisobanuro kandi munsobanurire cyane kuko nkeneye kumenya. Ni ubutaka bwanjye cyangwa ni ubutaka bwa Leta ntujwemo? Hari icyizere ko ubu butaka nshobora kuzabubamo igihe kirekire nta nkomyi se? nanjye ndibaza gutya.

Umukecuru amaze imyaka 3 atishyura ubukode, namara imyaka 10 harya ubwo agaciro kabwo kazaba kagishoboye kwishyura uyu musoro? nyuma bizagenda gute se? ubwo ntibizaba nk’ibyo numvise ko abacuruzi bamwe bahitamo guta ibintu muri MAJERWA kubw’imisoro baba babona iruta ayo bazakuramo maze bakemera guhomba make?

“Dukwiye gushyiraho amategeko na gahunda z’igihe kirekire, zishobora kuba igisubizo kugira ngo twebwe uyu munsi ibyo duhura nabyo, abazadukomokaho be kuzahura nabyo cyangwa bazahure nabyo ari bike.” Ibi byose uko byakabaye nimwe mwabyivugiye nanjye nkomye amashyi cyane.

Mafene nkeneye amategeko na gahunda ziba ibisubizo ku bibazo mpura nabyo, Nkeneye gahunda zizaba ibisubizo kubazakomoka kuri Mafene niba nzagera aho nkabona umukobwa. Nibyo pe, ndazikeneye cyane pe. Kandi uko mwabwiye abadepite gushyiraho ibi, nimwongeraho ko na buriya bukode n’imisoro yabwo bivaho, Mafene nzagushimira cyane.

Nibyanga kandi, Mafene nzategereza ko Umusaza wacu aza kwiyamamaza umwaka utaha maze urebe ukuntu nzabimwisabira. Azampakanira se? wapi: Igisubizo kuri we nzi ko nzakibona.

Tanga igitekerezo