Mafene ahangayikishijwe n’ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda

0
Abakunda inkweto n'imyenda bya Caguwa muramenyeshwa ko bigiye gucibwa mu gihugu ahubwo mukambara ibikorerwa mu gihugu imbere (Ifoto/Ububiko)

Umwaka mushya muhire nshuti zanjye!

Nyuma y’iminsi marariya imeze nk’indogano inyibasiye Mafene nongeye kubasuhuza mbibariza niba namwe ibiciro bikomeje kujya mu ntera nk’i Kigali aho ntuye. N’ubwo ibi nabivuze mu minsi yashije ntibimbuza kubigarukaho iki cyumweru cyane ko numvise ko Minikomu n’abashoramari bacu ngo bafite ingamba zikarishye zigamije kubihashya.

Mvuze ingamba ntimukeke ibindi, reka da! Ni twadushya twacu nk’Abanyarwanda tutajya twiburira. Mwaba mwarumvise medini rwanda? Niba mbyanditse nabi mumbarire ni aho icyongereza cyanjye kigera. Gusa, niba mutarabyumvise ngo iyi ni gahunda igamije guhashya itumizwa ry’ibintu hanze y’u Rwanda. Igikorwa cyiza cyane ku buryo Mafene nakuye ingofero ariko bitambuza kwibaza nti “ese ibyacu twikorera ni salama bizaduhaza?”

Kumva iki kibazo kuri bamwe muri mwe ndabizi byaba intambara ndende. Ariko reka mbasobanurire. Muribuka ubushize mbabwira ko ibiva i Mahanga aribyo ibiciro byabyo biri hasi ugereranije n’ibyo twikorera mu Rwanda? Yewe ndakeka rwose mubyibuka. Ejo bundi reka rero mbe nganira n’umujama ati uzi n’ikindi, gura amakoboyi menshi uyadepe kuko bagiye kuyahagarika kwinjira mu gihugu nka za modoka zishaje.

Ibiki? bayahagarika ngo bigende gute? Yabatwaye iki se ahubwo? Imodoka se n’imyenda bihuriye he? Ubwo se bayahagaritse Mafene nakwambara iki? Yego wenda reka mvuge ko Mafene najya nambara ya mipira baduha dutwara hiyasi ariko ntibavanaho ko ikoboyi nzayikenera. Maze kwibaza ibi…nibwo namubwiye ko ari kwiganirira maze anyumvisha akantu ngo ka Minisitiri avuga ko ibintu bya caguwa sinzi gutyo mbega by’imyenda ngo bashaka kubigabanya bifashisheje iby’iwacu.

Ng’uko uko natangiye gutekereza isoko ry’imyenda ryuzuyemo amakoboyi afite ya mpumuro iza mu myenda y’Abashinwa. Ng’uko uko natangiye kwibaza mafene njya gushaka inkweto bakambwira ko ngomba kwambara uruhu rwakaniwe mu Rwanda. Byaba ari bibi se? Ibaze nawe! Wa mugani wa wamusore ngo ni babujyi.

Uvanyemo iby’abashinwa n’ubushinwa numva ntashaka no kurota mu nzozi, ibyo kwambara ngo gukoresha ibikorerwa iwacu byo rwose byaba ari inyamibwa. Si byiza se? Cyangwa mwe mubyumva nkanjye. hejuru nababwiraga iby’imurikagurisha. Reka nzagushogosherere n’ahantu imurika ry’Abanyarwanda gusa gusa ryari riri kubera. Nyamara byari byiza rero. Buriya dufite ibyiza ni uko tutazi kubimurika. Ng’ibyo ibitanda, ng’izo intebe, ng’ayo amabati n’amakaro, ng’ayo amarangi..mbega byari byiza ku bwinshi.

Ubwo narabukwaga agakweto kadoze mu gitenge Mafene numvise ko ubwo gakorerwa iwacu kaba ari salama ariko ibiciro bihenduka kuko nta misoro n’amatike y’indege n’amato biba byatanzweho. Umukobwa mwiza rwose yananyakiriye nk’undi wese uri kumurika ibyo akora. Kandi byari mu gihe, muri ako kumba nari nisanzemo njyenyine wagira ngo abandi bari bamutinye. Naritegereje….fayinali mfata icyemezo agakweto ndagafata nti “Aka ni angahe?”

Uyu mukobwa utarigeze ambwira amafaranga anca amazi nk’uko abandi babigenza iyo ngiye kugura aho babanza kwitegereza inkweto zihengamye, ipantaro yacuye n’umusatsi wogoshwa rimwe mu kwezi….we ntiyazuyaje yahise anyereka agapapuro kari hejuru y’inkweto maze arambwira ati: “Zigura ibihumbi cumi na bitanu bosi!” nasimbukiye hejuru ngiye gutangara nibuka ndi kumwe n’inkumi maze ndiyumanganya. Gusa ibyo kwiyumanganya ntabwo byari kuvamo kuzigura.

Iyo ngiye ku itara ngura imiguru 3 y’inkweto nziza za caguwa ku bihumbi 15. Ntunseke, kuko niba ugura umuguru umwe wa 15 ni byiza kuri wowe, gusa icyo nakumenyesha ni uko munsi y’umukene haba undi kimwe n’uko hejuru y’umukire hahora uwundi. Ikibabaje rero nicyo nahereyeho mvuga mu marenga ntimwabyumva.

Bwana minisitiri rwose winteza abantu! Kubera sayizi yawe fureshi uragenda ukagura igitambaro bakakudoderamo ipantaro n’ishati ukambara ukaberwa. Iyo ugannye i Nyagatare muri rwa ruganda rukora inkweto z’inyarwanda iyo bakubwiye ko zigura ibihumbi 45 wumva ari sawa. Kandi ni mugihe, urazambara ukaberwa da!

None se nyakubahwa, niba ntabubahutse koko, Mafene uhembwa ihumbi senkanti azaguramo inkweto nkizo gute koko? Ahubwo se, n’uyu mubyibuho wanjye ntashidikanya ko amibe zinyiba amaraso nzafata ibitenge ndodeshemo ipantaro n’ishati ko ibitambaro numvise ko bihenda? Uti oya uzagure indi myenda! Iyihe ko kuva naca ubwenge imyenda nzi ari caguwa gusa?

Ba Mafene dukunda amakoboyi kandi ayo dukunda si amwe y’abashinwa pe! Oya, ariya ya caguwa burya aba ari fureshi. Ngaho mbwira rero, niba caguwa iri mu marembera tuzambara izihe koboyi? hari izo twaba twidodera se?

Ubu se murashaka ko Mafene nzajya nambara ipantaro Ronalido n’abandi basitari bambara baguze amadorali? Minisitiri yego rwose dutanga amafaranga menshi mu gutumiza iyi myenda, nanjye ndabyumva ko ari ikibazo kubukungu bwacu, kubihagarika nicyo gisubizo kirambye? Buri munsi mbibira akabanga ko ikibazo dufite atari icy’imyenda n’imodoka ko ikibazo ari icy’ibiribwa bihenda ariko wapi….mwanze kunyumva.

Aho gukora ibishoboka ngo ibiryo biboneke murataka imyenda? Imyenda yabatwaye iki? Ubu se sinzongera kwambara agakweto ka caguwa…tayari ubu wa munuko w’inkweto nshya ugiye kumbona nimba nabashije kuzigondera.

Turakora cyane ariko imibereho ntihinduka nimumbwire namwe: Ni uko Abanyarwanda tutazi kubaho neza? cyangwa ni uko ayo mbonye yose nyashora mu biryo bihenda kurusha inzu? cyangwa ni uko ayo mbonye ngomba kwigomwa byinshi ngo mbashe kubaho nk’undi muntu uba muri siti kandi nkwiye kuba i Nyamasheke? Kigali nituyisigira abitite ni nde uzoza imodoka? Ni nde?

Uyu mujyi ni uwacu twese, kandi dukwiye kuwubanamo neza. Uru Rwanda ni urwa twese kandi nta kabuza ruzahora rutemba amata n’ubuki ariko rwose ibyo gushaka kunsubiza ku isuka, isuka Mafene nasize ndeba…oya pe! Oya rwose mediin Rwanda niyongererwe ubushobozi maze twese tubashe guhaha. N’aho ubundi, ba Mafene karatubonye.

Tanga igitekerezo