Kwibuka 22: Ibaruwa ifunguye Mafene yandikiye abayobozi

0
Abana barimo kureba imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiga ayo mateka mabi yaranze igihugu cyabo n'isomo bayakuramo (Ifoto/Kisambira T)

Muraho neza banyarwanda nshuti zanjye. Mafene ndagarutse. Ibikubiye muri iyi baruwa si ubutumwa bugenewe abayobozi gusa nawe munyarwanda Mafene ndakwibutsa byinshi nshobora kuvuga uyu munsi cyangwa se ukazabusoma mu ibaruwa y’ubutaha.

Muti Mafene kandi uje n’amabaruwa! Na Pawulo yandikiye Abefeso n’Abakorinto n’abandi bose kandi izi baruwa tuzisoma buri munsi cyangwa ku cyumweru kadi atari twe zandikiwe…ntibigutangaze ko mu minsi izaza nanjye wasanga ubutumwa nk’ubu nandika buri mu bitabo bikomeye.

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda twinjire mu bihe twibuka icuraburindi, ishyano ryatugwiriye ku nshuro ya 22. Aha, ndavuga Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo wasanga utangiye ngo wowe uri iki… ngo bireba bamwe wowe ntibikureba!

Birakureba kurusha uko ubikeka kuko uretse ko niba ubasha gusoma aya magambo yanditse mu kinyarwanda hari uburyo bumwe cyangwa ubundi uhuye n’aya mateka, amateka agaragaza ko jenoside ari icyaha cyibasira inyoko-muntu, ni ukuvuga umuntu aho ava akagera. Abazungu nabo birabareba…wowe ntibikureba gute kandi uri umunyarwanda?

Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 hari byinshi dukwiye kongera gutekerezaho. Ndavuga twe nk’urubyiruko. Erega mutabaho sinakwandika! Muti uzira abakuru kandi nawe ariho ugana? Oya, siko bimeze. Ahubwo, buri gihe mpora ntekereza ko ibyinshi bibi twijanditsemo nk’urubyiruko akenshi twabishishikarijwe n’abakuze ariko abategetsi bakongeza umuriro. Uyu munsi ni bande biri kugiraho ingaruka? Ubu se wahakana ko ibyabaye byose, ibibazo dufite nka ba Mafene atari ingaruka z’imiyoborere mibi?

Uyu munsi imyaka itatu irashize Mafene mbaha ibitekerezo byanjye mukabisoma.Bamwe mwarabishimye abandi muraseka..ariko icy’ingenzi nibaza ko hari n’abakuyemo akabando kazabafasha kuba Abanyarwanda babereye u Rwanda.

Abayobozi by’umwihariko nagiye mbaha ubutumwa. N’ubwo ari ubutumwa bwavuye kwa Mafene, sinigeze menya niba barabubonye. Iyi niyo mpamvu mu minsi nk’iyi, ibaruwa nari nabandikiye nongeye kuyiboherereza kuko iyo bataba abayobozi, Mafene mwumva uyu munsi ntabwo mba ndi uyu, wasanga mba ndi umucuruzi cyangwa umuhinzi wabigize umwuga.

Muraho neza Bayobozi nkunda!

Birashimishije kuba ubu Mafene mbandikira nk’Abayobozi bitandukanye n’uburyo nari kwandika mu myaka yashize mvuga nti Muraho neza Bategetsi nkunda!

Imyaka ibaye 22 njye nka Mafene ndara amajoro ntasinzira, indiri yanjye ari ishyamba. Muri icyo gihe, ibyifuzo byanjye byabaga ari ukubaho bwa kabiri kuko ubwa mbere bwo nabonaga bwari bwananiraye. Buri munota wose, wabaga ufite icyo usobanuye ku buzima bwanjye nka Mafene.

Nk’Urubyiruko, nk’umujeni ntazi neza icyiciro ndimo kuko numvise ko imyaka yahinduwe niba ndi igikwerere simbizi, amatwi n’amaso byanjye bimaze guhaga urwango, ubugome ndetse n’indi mirimo mibi ya kimuntu. Ubwo nari mfite imyaka 11 gusa namenye agace gato k’ukuri ku bantu, aho inshuti ihinduka umwanzi, umuturanyi agahinduka umugome.

Ibi nibyo nasangiye na benshi mu rungano rwanjye kandi tutarigezege tubisaba. Nk’uko mubizi, ibi byavuyemo Igikorwa cya kinyamanswa twambaye nk’Abanyarwanda mu kinyejana cya 20. Ndavuga Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 aho abana b’u Rwanda basaga miliyoni baburiye ubuzima.

Uyu munsi nka Mafene, kuba narabashije gutera umutaru nemera ko ntari intwari wenda ngo mvuge ko nirwanyeho, iyo abasore n’inkumi bari bafite umutima utabara bataza ngo bitange ndababwiza ukuri ko iyi baruwa mutaba muri kuyisoma. Ibyo bakoze, nibyo rimwe na rimwe nibuka nkumva ndi mu gihugu gifite agaciro.

Ibyo nanditse mbyanditse nk’umuntu wishyizeho ngo mbe umuvugizi w’uru rubyiruko rwose mubona hirya no hino, ndavuga abo mu Gisekuruza cyanjye cyarazwe inshingano z’Ababyeyi aho kuragwa amatungo n’imitungo nk’uko byahozeho mu gihe cy’Abakurambere.

Iyo tuza kuragwa izi nshingano dukuze ntacyo mba mvuga kuko nzi ko ukuze aba agomba guhangana n’inshingano z’ubukure. Ikibabaje, ni uko izi nshingano twazihawe tutazishaka ku myaka n’ubunararibonye bike twari dufite nyuma yo kubura ababyeyi,n’abandi bagombaga kuba batwitaho maze tukishimira impuhwe za kibyeyi.

Ntibitangaje ko ejo bundi ubwo nari nicaye ahantu byatumye ku myaka yanjye 32 umusaza anyita Rubyogo. Kandi ntabwo namugaya kuko yavuze ibyo yabonaga kuko nanjye ntitaye ku bukure bwanjye, ngaragara nk’umwana w’imyaka 16. Abo tungana bo bavuga ko nakuze mpimana, abandi bakavuga ko nagwingiye.

Ng’ubu ubuzima bwacu bwa buri munsi, twe urubyiruko ruhora rutekereza ibyo rugaburira n’ibyo rwambika barumuna barwo ndetse n’abakecuru b’Abapfakazi kubera ko ababyeyi n’abagabo babo bigendeye inshingano zabo batazisoje. Ubu ni ubuzima bwacu, kandi guhera mu ntangiriro z’ibi byose, umuryango nyarwanda watwigishije ko tugomba kwishakamo ibisubizo nta gutegereza ak’i Muhana. Niyo Mpamvu ntabandikiye nsaba amafaranga nk’uko bamwe babikeka ko Mafene mu ncabari ze aribyo yakora.

Mwaba mwakomeje kwibaza icyo mbabwira? Ok, mureke ntangire. Mafene Nkunda Politiki, ariko nanga Abanyapolitiki. Ibyambayeho byose bikamviramo gukura gutya, ni ingaruka zo kugira abanyapolitiki babi bayikiniramo ku bw’inyungu zabo n’imiryango yabo gusa. Hanyuma rero kuri mwe bayobozi mutuyobora, Aho kugira ngo numve ibyo mumbwira rimwe na rimwe mba ntumva neza, nzajya numva ibyo mumbwira ndetse bimwe mbikore ariko ntabwo nzigera mbita inshuti zanjye.

Niba ndi ishami ryashibutse ku muryango wuzuye urwango, namwe ntabwo nzabura kubabwira ko mwashibutse mu ifumbire mbi. Kubahuka abakuru si umurage nahawe, oya. Simbatutse, ahubwo ndavuga ko abo mwasimbuye babasize icyasha kugirango mucyikureho bizabasaba gukora mukatwibagiza inzozi mbi zaranze ubuzima bwacu bwose. Twe, batubereye urugero rwiza rw’abayobozi babi Isi yose idakwiye kugira.

Ubu muzi ko kugeza uyu munsi inshuti zanjye nyinshi zinseka ngo maze kugira imyaka 32 ntarazana umugore? Yego ni byo. Ibi simbikora kuko nanze ishema ryo kwitwa umutware mu rugo, ahubwo, ni uko ngomba gufasha abo bana baba abo tuva inda imwe ndetse n’abandi bamfata nk’umuntu ukomeye uba iyo I Kigali. Ndakeka ko mwese mvumva ko izi ubundi zagombye kuba inshingano za Papa, ariko nyine, ntawuhari!

Iyi mibereho niyo buri munsi ituma nibaza icyo kuba umuyobozi w’ejo hazaza muhora mutubwira bivuga. Ese mukeka ko ibi bishoboka nta bufasha twaba duhawe uyu munsi? Iby’ejo bibara ab’ejo, kandi amavuta y’Umugabo ni ayamuraye ku mubiri. Mbere yo kunteganyiriza ejo, banza umfashe mbeho uyu munsi.

Ni uko rero Bayobozi bacu,nimudufashe kuba abo mushaka ko tuba bo. Bijye mu bikorwa bive mu nyandiko n’amagambo.. Niba atari ibyo, icyizere cy’umuhanda w’Iterambere igihugu cyacu kitubwira ko kidutegurira kiri kuyoyoka. Mafene ningira imyaka 50 bambona bakanyita Rubyogo, harya ubwo nzaba ngana he?

Murakoze cyane.

Yari Mafene, umuturage wanyu mwiza.

Tanga igitekerezo