Burera: Barashimangira uruhare rwa ‘DASSO’ mu iterambere barimo

1
Aha DASSO yari imaze guta muri yombi mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera uwo mubyeyi amaze kwinjiza mu Rwanda inzoga zitemewe za suruduwiri.jpg

Ubuyobozi n’abaturage mu Karere ka Burera beruye ko bafatiwe runini mu iterambere n’urwego rushinzwe umutekano rwa ‘DASSO’ mu myaka ibiri ishize bakorana.

DASSO cyangwa ‘District Administrative Security Support Organ’, ni urwego rushinzwe kunganira umutekano mu turere, rwashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 08 Nyakanga 2013, urwo rwego rwasimbuye urundi rwari ruzwi nka ‘Local defense’.

Burera nk’Akarere gakunze kugaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibibazo bishamikiye ku buharike, abaturage n’ubuyobozi bwabo barahuriza ku kuvuga biboneye uruhare rwa DASSO mu guhashya bene ibyo bibazo mu myaka ibiri bamaze bakorana.

Kimwe nk’ahandi mu gihugu, abashinzwe umutekana ba DASSO mu Karere ka Burera ubasanga muri buri murenge aho babana n’abaturage babafasha ahanini gukemura ibibazo by’umutekano, ubusanga kandi ku cyicaro cy’Akarere aho naho bakora muri ubwo buryo.

Dusingizumukiza Philimin, umuturage wo mu Murenge wa Kagogo; Umurenge mu myaka itatu ishize wahoraga wumvikanamo ibibazo by’umutekano muke kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yagaragarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe akamaro ka DASSO muri aya magambo…

“Ubusanzwe DASSO itaraza nta minsi itatu yashiraga utumvise ngo runaka yatemwe na kanaka kubera gusinda Suruduwire cyangwa urumogi, hari kandi imiryango myinshi yahoraga mu makimbirane kubera ibiyobyabwenge ariko ubu ikigaragara ni uko DASSO idufatiye runini kubera ko ibyo bibazo bitakigaragara.”

Dusingizumukiza yungamo ati “Icyo nk’abaturage dukundira ruriya rwego ni uko rutajya rwihanganira abishora mu biyobyabwenge; ubigerageje DASSO ziramufata agashyikirizwa amategeko, mbona kandi bakora kinyamwuga kuko ntitujya tugongana na bo hano iwacu.”

Uwambajemariya Florence, umuyobozi w’Akarere ka Burera, ashimangira ko ko aba-DASSO babafasha cyane cyane mu gukumira ibiyobyabwenge biva ahanini muri Uganda bikaza gucuruzwa mu Rwanda.

Ahamya kandi ko akamaro ka DASSO kagaragarira ‘mu buryo ishishikarira kugenzura uko gahunda abaturage bagenerwa zishyirwa mu bikorwa’ .

Uwambajemariya, umuyobozi w'Akarere ka Burera, ahamya ko Burera ifatiwe runini na DASSO(Ifoto/Umurengezi R)
Uwambajemariya, umuyobozi w’Akarere ka Burera, ahamya ko Burera ifatiwe runini na DASSO(Ifoto/Umurengezi R)

Meya Uwambajimariya yabwiye iki kinyamakuru ati “Aba-DASSO baradufasha cyane; turafatikanye cyane nk’ubuyobozi bw’Akarere, polisi n’ingabo mu gucunga umutekano. Badufasha cyane kurwanya ibiyobyabwenge cyane ko bikunze kugaragara mu Karere kacu.”

Bibukijwe ‘kutishongora’ kubaturage

‘Kwirinda kubangamira umuturage, kumwubaha no kumuha agaciro’ mu kazi bakora nibwo butumwa bw’ibanze bwongeye guhabwa abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Burera ubwo mu mpera z’icyumweru kirangiye hakirwaga abandi bashya 32 baje buzuza umubare wa 97 baba muri Burera.

Ba-DASSO bashya bo muri Burera batangiranye umukoro wo ‘kutishongora’ kubaturage(Ifoto/Umurengezi R)

Bosenibamwe Aime, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yabahanuye muri aya magambo…

“Ntabwo muje kwiremereza imbere y’umuturage. Ntabwo muje kwishongora imbere y’umuturage, ngo uzabone umuturage umubwire ngo ‘sha uzi icyo ndi cyo! Uzi aho mvuye! Amahugurwa nabonye warayabonye!

Guverineri Bosenibamwe yakomeje ababwira ati “Amagambo nkayo ngayo ntabwo ajyanye n’umuco w’imiyoborere y’igihugu cyacu. Twahisemo kubaha abaturge bacu. DASSO muzirinde guhutaza umuturage. Mugomba kuzafata umuturage nka shobuja. Umuturage ni zahabu mu Rwanda.”

DASSO mu iterambere rya Burera

Nk’uko bigaragara muri raporo igaragaza ibikorwa bya DASSO kuva uru rwego rwatangira imirimo mu myaka ibiri ishize, raporo yamurikiwe ubuyobozi bw’Akarere ka Burera iki kinyamakuru gifitiye kopi, miliyoni zisaga 48 niyo mafaranga uru rwego rumaze kwinjiza mu isanduka y’ako Karere.

Ariya mafaranga bisobanurwa ko yinjijwe binyuze mu mande yaciwe abirigisa imisoro n’abafatanywe amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge byafatiwe hirya no hino mu Mirenge 17 y’Akarere ka Burera.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo