Inkweto yahawe na Haruna zitumye ayobora ba rutahizamu mu Rwanda-Amateka ya Muhadjiri

0
Inkweto Hakizimana Muhadjiri yahawe na mukuru we Haruna Niyonzima zikamukundisha umupira zitumye ubu ayoboye ba rutahizamu mu Rwanda (Ifoto/Internet)

* Hakizimana Muhadjiri avukana na Haruna Niyonzima na Sibomana Abdul

* Ni umukinnyi wo hagati wabuze gato ngo agaragare muri CHAN 2016

* Inkweto yahawe na mukuru we ni zo zatumye ashyira ingufu mu mupira w’amaguru

* Yagarukiye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ubu arashaka kwiga indimi gusa

* Ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya 2015/16

* Akundana n’umukobwa w’umunyezamu mu ikipe y’igihugu y’abagore

Hakizimana Muhadjiri ukinira Mukura Victory Sport ni mwene Nyirabakara Saidath na Hakizimana Fadhil akaba umuhererezi mu bana 12 barimo bamwe bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Yavutse tariki 18 Kanama 1994 (afite imyaka 22), mu murenge wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yize amashuri abanza ku Giporoso mu mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayiga mu ishuri rya ESIG Gisenyi ahamara imyaka ibiri, naho umwaka wa gatatu awiga ku kigo cy’Ababatisita cyo ku Gisenyi.

Guha umwanya munini umupira w’amaguru byatumye adakomeza kwiga dore ko Etincelles FC y’iwabo yatangiye kumwitaba akiri muto.

Uyu mukinnyi yaganiriye n’umunyamakuru Sikubwabo Damas w’Ikinyamakuru Izuba Rirashe maze amubwira byinshi ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru.

IR: Watangiye ute umupira w’amaguru?

Muhadjiri: Nari umufana wa bakuru banjye ariko mu muryango w’iwacu twakuze dukunda gukina umupira. Nabitangiye ubwo nari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ubwo ikipe y’igihugu yazaga mu mwiherero i Rubavu muri Serena. Harimo ba Karekezi Olivier, Jano Witakenge ndetse na Haruna mukuru.

Uwo munsi Haruna yanzaniye inkweto zo gukinana ubwo mfata icyemezo cyo kuba natangira gukina nk’uwabigize umwuga.

Haruna Niyonzima ukinira Yanga Africans ni mukuru wa Muhadjiri, ari na we wamuhaye inkweto zo gukinana bwa mbere (Ifoto/Mpirwa E)
Haruna Niyonzima ukinira Yanga Africans ni mukuru wa Muhadjiri, ari na we wamuhaye inkweto zo gukinana bwa mbere (Ifoto/Mpirwa E)

Natangiye gukora imyitozo cyane, ku buryo zasazaga Haruna agahita ampa izindi. Hashize igihe haza kubaho gutoranya abana bagombaga kujyanwa muri Academy ya APR, mva i Rubavu ari njye ufite amanota ya mbere muri barindwi bari batoranyijwe.

Twaje i Kigali gukomeza imyitozo ariko nagize uburwayi sinakora imyitozo ku buryo bukwiye maze baza kunsezerera nsubira i Gisenyi ariko sinacitse intege kuko nakomeje imyitozo.

I Rubavu hashinzwe ishuri ry’umutoza Radjabu arampamagara angira Kapiteni nyobora abana bagenzi banjye mu gihe cy’kingana na mezi atatu.

Sogonya Hamissi bita Cyishi watozaga Etincelles FC yaje kumpamagara ariko ntabwo nabonye umwanya uhagije wo gukina kuko hahise hazamo abakinnyi bakuru barimo Ntaganda na Uwimana Abdul bari bavuye muri APR FC.

Nakinaga iminota 20 nkageragezaga kuyibyaza umusaruro, bityo mu mikino yo kwishyura muri shampiyona nibwo nabonye umwanya uhagije wo gukina maze ku bw’amahirwe Kayiranga Baptiste watozaga Kiyovu ambwira ko anshaka nubwo naho ntagize amahirwe yo gukina kuko nakinaga ku mwanya umwe Djabil Mutarambirwa.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2012 nibwo Kanyakore Gilbert Yaoundé yaje gutoza Kiyovu angirira icyizere mba umukinnyi ubanza mu kibuga uhoraho nza kwigaragaza cyane ngurwa n’ikipe ya Mukura nubwo icyo gihe na Rayon Sports yanyifuzaga.

Umwaka wa mbere ntiwagenze neza kuko nahise mvunika nyuma nsubirayo dore ko ntari meranye neza n’umutoza mukuru Okoko.

Ni gute utumvikanaga n’umutoza wawe icyo gihe?

Umutoza Okoko we yumvaga ko kuba naraje gukina mfite imvune ntari mfite ubushake bwo gukina, Nanjye birambabaza nza gufata icyemezo cyo kwitahira sinigeze ngira umutima wo kwihangana.

Ndashimira umuryango wanjye kuko nageze mu rugo bakanyicaza bangira inama ko ngomba gusubira ku kazi nkakurikiza ibyo bambwira. Nahise ngaruka muri Mukura umutoza turaganira ambwira ko mfite impano nkwiriye kuzamura. Kuva icyo gihe nabaye umukinnyi uhoraho mu ikipe yanjye ya mukura kugeza n’uyu munsi amasezerano yanjye n’ikipe akaba asigaje amezi atatu.

Nta na rimwe urahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi?

Nagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ubwo umutoza Johnny Mckinstry yahamagaraga abakinnyi 32 bagombaga kujya mu mwiherero bitegura irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda muri uyu mwaka nyuma ariko sinakomeje, kuko naszerewe mu ubwo batangazaga 23 bazaryitabira.

Ubu noneho nongeye guhamagarwa bwa kabiri mu bakinnyi bazajya mu mwiherero wo kwitegura gukina n’Ibirwa bya Maurice mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyo mu 2007 (CAN 2017) giteganyijwe kubera muri Gabon.

Ufite icyizere se ko mu bakinnyi 18 umutoza azajyana mu Birwa bya Maurice cyangwa bisaba nk’umunsi wa mbere uhamagarwa?

Ibyo byose bigenwa n’abatoza ariko nanjye mfite icyizere kuko maze igihe nitwara neza nkaba ari jye umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona. Mfite ibitego 9 mu mikino 15 ariko ibi ntibihagije kuko binsaba no gukora cyane mu mwiherero.

Muhadjiri amaze gutsinda ibitego 9 mu mikino 15 akaba ari we umaze gutsinda byinshi muri shampiyona y'uyu mwaka wa 2015/2016 (Ifoto/Ububiko)
Muhadjiri amaze gutsinda ibitego 9 mu mikino 15 akaba ari we umaze gutsinda byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2015/2016 (Ifoto/Ububiko)

Kuki wahisemo gukina hagati mu kibuga?

Nkiri muri Academy yo ku Gisenyi, umutoza Radjabu yampinduriye umwanya nakinagaho kuko nari nsanzwe nkina ku ruhande rw’iburyo ambwira ko ngomba gukina hagati kuko ariho najya nkoresha ubwenge bwinshi ndetse nkanihuta.

Biturutse kuri bakuru banjye ko ari wo mwanya bakinagaho ndetse bamwe bagikinaho n’ubu nanjye sinazuyaje nahise ntangira ubwo kugeza ubu numva ari wo mwanya unyuze mu kibuga.

Abantu bo mu muryango wawe bakibarizwa mu mupira w’amaguru ni bande?

Hari Haruna Niyonzima ukinira Yanga yo muri Tanzania, Bizimana Djihad we ni umwana wa mushiki wanjye akaba akinira APR FC. Sajati Niyonkuru uvukana na Djihad akinira Etincelles na Ramazani Niyonkuru na we ni umwana wo kwa mushiki wanjye akina muri Musanze .

Muhadjiri ni Nyirarume wa Bizimana Djihad ukinira APR FC (Ifoto/Ububiko)
Muhadjiri ni Nyirarume wa Bizimana Djihad ukinira APR FC (Ifoto/Ububiko)

Abandi tuvugakana batakibarizwa mu mupira w’amaguru ni Sibomana Abdul ubu uba muri Amerika na Singirankabo Depite wakiniye Marine FC ari we Visi Perezida wa Kigali Coach.

Iyo wumva bakuru bawe bakina ku rwego rwo hejuru nka Haruna, utekereza iki wowe?

Bintera imbaraga ndetse n’ishema kandi nanjye uko ntekereza ndifuza gutera ikirenge mu cyabo kandi na bo iyo tuganira baba banyizeza kumfasha.

Ni bande ushimira bagufashije kuva ukiri muto mu mupira w’amaguru?

Eh! Mbere na mbere ndashimira Haruna kuko ni we wateye intambwe ya mbere mu kumpa ibikoresho bizamfasha mu kwiga umupira w’amaguru n’umuryango wambaye hafi ungira inama kugeza n’uyu munsi.

Abandi nshimira cyane ni abatoza banzamuye by’umwihariko Kanyankore Yaoundé wangiriye icyizere kidasanzwe kuko iyo twabaga tugiye gukina n’ikipe mbere yo kujya mu kibuga yarambwiraga ati “genda ukine ibikurimo ndetse n’ibyo ushaka” nyuma akaza kunkosora aho nabaga nakoze amakosa .

Kuva watangira gukina ni uwuhe mukino wakubabaje ndetse n’uwagushimishije?

Oh! Ubwo nakiniraga Kiyovu twakinnye na Rayon Sports muri shampiyona idutsinda 3-0 birambabaza cyane kuko wari wo mu mukino wa mbere ukomeye nari nkinnye mbanje mu kibuga.

Uwanshimishije ni uwo twanganyije na Rayon Sports ibitego 2-2 kuko mbere y’umukino nari nabwiye Bakame ko mutsinda igitego aranseka cyane. Twababanje 2 barabitwishyura, njye natsinze icya kabiri.

Ikindi kintu cyanshiminshije ni uko ubwo Mukura nkinira yararaga ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona, ntazabyibagirwa ku buryo iryo joro naraye nishimye n’umuryango wanjye nkabagurira koko.

Ni abahe bakinnyi wemera aho mu Rwanda?

Nemera cyane imikinire Buteera Andrew kuko akina ibintu nkunda cyane kandi ku mwanya duhuriyeho. Undi ni Celestin Ndayishimiye kuko iyo turi kumwe mu kibuga mba numva isaha n’umunota dushobora kugira impinduka.

Ugira inshuti y’umukobwa?

(Araseka cyane)! Ibyo ni ngombwa se? Ariko ntacyo da. Yitwa Ingabire Judith nawe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya AS Kigali no mu kipe y’igihugu akaba akina nk’umunyezamu.

Mwahuriye mu mupira w’amaguru se?

(Arongera aramwenyura) Hoya twahuriye mu buzima busanzwe numva ndamwishimiye na we biba uko! Ubu tumaranye imyaka itatu.

Ingabire Judith urinda izamu ry'ikipe y'igihugu y'abagore ni we mukunzi wa Muhadjiri (Ifoto/Ububiko)
Ingabire Judith urinda izamu ry’ikipe y’igihugu y’abagore ni we mukunzi wa Muhadjiri (Ifoto/Ububiko)

Tanga igitekerezo