St Valentin: Uko yizihijwe mu bahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda

1
Amafoto y’abakundana bazwi mu Rwanda, yafashwe kuwa 13 Gashyantare (Ifoto/Irakoze R.)

Umunsi w’abakundana wasize abahanzi bo mu Rwanda n’ibyamamare bongeye kwerekana mu ruhame ko bakundana, bifotoza basohokanye mu mahoteli n’utubyiniro tugezweho muri Kigali.

Abo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabashije kugeraho, bagaragaje ko bagikundana benshi bifotozanya bari kumwe n’abakunzi babo berekana ko bishimanye kuri uyu munsi ngarukamwaka.

1. Derek na Teta Sandra

Sandra yishimiye gusohokana na Derek (Ifoto/Irakoze R.)
Sandra yishimiye gusohokana na Derek (Ifoto/Irakoze R.)

Wari umwanya mwiza kuri Sandra Teta na Derek kongera kwereka abantu ko urukundo rwabo rukiri rwose, by’umwihariko ku munsi nyirizina w’abakundana. Bombi bari basohokanye mu kabyiniro kitwa Deep Club aho Derek yagombaga kuririmba mu birori Miss Sandra yahateguye byo gufasha abantu kwizihiza St Valentin.

Amasaha menshi bamaranye muri iki gitaramo, Miss Sandra ntiyatandukanaga na Derek. Derek na we yashyiraga akaboko ku rutugu rwa Sandra bakanyuzamo bakanasomana, basangira ibyo kunywa n’ibyo kurya.

2. Platini na Diane

Platini yatahanye n’umukobwa bakundana witwa Diane (Ifoto/Irakoze R.)
Platini yatahanye n’umukobwa bakundana witwa Diane (Ifoto/Irakoze R.)

Platini ntakunda ko hagira umunyamakuru umufotorana na Diane. Yewe na Diane iyo abonye umunyamakuru, ahita atangira kwitotomba avuga ko yugarijwe atabaza Platini ngo aze amukize ‘paparazzi’.

Kuri uyu munsi Diane yari yaje aherekeje umukunzi we, aho bagombaga kuririmba muri bimwe mu bitaramo bikomeye byateguwe muri Kigali. Nyuma y’ibi bitaramo, ahagana saa cyenda n’igice z’igicuku, Platini yakije imodoka atahana n’uyu mukobwa Diane.

Diane ni umukobwa mushya Platini yasimbuje uwitwa Rozy bakundaniye cyane i Butare, aho bombi bari abahanzi biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

3. Dj Pius n’umugore we Ange

Dj Pius n’umugore we hamwe n’inshuti zirimo Charly na Nina muri Kaizen (Ifoto/Irakoze R.)
Dj Pius n’umugore we hamwe n’inshuti zirimo Charly na Nina muri Kaizen (Ifoto/Irakoze R.)

Mu gitaramo cyaraye kibereye muri Kaizen, Dj Pius yaririmbyemo ariko yari yaje aherekejwe n’umugore we Ange Umulisa babyaranye umwana w’umuhungu muri 2014.

4. Boubu n’umugore

Boubu yasohokanye n’umugore we mu kwizihiza St Valentin (Ifoto/Irakoze R.)
Boubu yasohokanye n’umugore we mu kwizihiza St Valentin (Ifoto/Irakoze R.)

Byinshi mu bitaramo bikomeye bibera muri Kigali, Mushyoma Joseph, uzwi ku izina rya Boubou akunze kubigaragaramo ahugiye mu kazi. Kuri iyi nshuro ariko Boubu yagaragaye muri Hotel des Mille Colline by Kempiski ari kumwe n’umugore we, aho bari bajyanishije mu myenda yiganjemo ibara ry’umukara.

Boubou ni we uyobora East African Promoters itegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nkunga ya Bralirwa.

5. Olivis na Miss Vanessa

Miss Uwase yicaye ku bibero by’umuhanzi Olivis yita inshuti ye magara (Ifoto/Irakoze R.)
Miss Uwase yicaye ku bibero by’umuhanzi Olivis yita inshuti ye magara (Ifoto/Irakoze R.)

Uyu munsi wagize igisobanuro gikomeye ku mubano w’umuhanzi Olivis wo mu itsinda rya Active na Vanessa Raïssa Uwase, wambaye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2015.

Kuri iyi nshuro bari basohokanye mu kabyiniro ka Deep Club i Remera, aho bari barateguye igitaramo bagombaga guhuriramo n’abakunzi babo.

Miss Uwase uheruka kubwira Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Olivis ari umwe mu nshuti ze za hafi yumva yisanzuraho kurusha abandi, agira ati “Olivis ni umwe mu nshuti zanjye za hafi, bigannye iyo nzira [yo gukundana] ntacyo byaba bitwaye, wenda igihe nikigera akaba ari we uri hafi ubwo ni we bizagenda neza.”

Icyo gihe, yongeyeho ko Olivis ari we nshuti ye imuba hafi imwumva kurusha izindi agira ati “Olivis mukundira ko ari umuntu wumva, kandi turahuza mu bitekerezo cyane, hari inshuti yawe iba ikumva kurusha izindi.”

Bombi, Olvis na Miss Uwase, bari basanzwe bashyira kuri interineti amafoto yabo bari kumwe n’abasore b’abahanzi b’inshuti ze. Ariko kuri iyi nshuro, yahisemo gukoresha ubundi buryo ngo agaragaze ubucuti bwe na Olivis.

Kuri uyu munsi w’abakundana, bari bafatanye agatoki ku kandi, bicaranye, bongorerana amagambo mu matwi bikagera aho umwe yicara ku wundi ubona bishimanye nk’uko amafoto abigaragaza.

Igitekerezo kimwe

  1. Ko numvise ngo Mike ntajya yemera ko uyu mukunzi we mushya bamufotora nkaba mbona mwamufotoye ubwo muramukira? Ahahha ejo bundi hari radiyo numvise bavuga ngo ibyabo ni amabanga ntibifuza ko bijya muri media. Ntimumukiza pe

Tanga igitekerezo