Mafene nta modoka nkeneye, nyabuneka mungabanyirize imisoro ku biporezo!

3
Imisoro y'imodoka zishaje irazamurwa, ariko njye Mafene ndareba ibiporezo kuko izo modoka sinzi ko nzanapfa nziguze, njye ndeba ibindeba, igiti utazurira ntuta umwanya ukibara amashami

Hakora uwariye. Inda irimo inzara wasanga na yo iteza ibibazo nk’uko amatwi arimo urupfu atumva. Nimusanga ibyo nanditse hajemo ibindi….ntimukeke ibindi kuri Mafene. Akawunga gakomeje kuzamuka mu nzego, umuceri sinavuga, amavuta yo yabaye ay’abifite…Mafene nanjye aha nicaye nkomeje kwibaza aho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byurira kibuno mpa amaguru rizagarukira.

Muri iyi minsi nabonye mu binyamakuru inkuru zikomeye cyane ari imisoro ihanitse ku modoka zishaje zinjira mu Rwanda. Erega aho abantu banatanga ibitekerezo byinshi! Niko ye, reka mbabaze: Ni iki kibahangayikishije cyane mu byo mukenera mu buzima bwanyu? Rimwe na rimwe njya nkeka ko Mafene mba mu Isi y’Ibitekerezo yanjye nihariye. Uyu munsi ikibazo mfite si icy’imodoka, nifitiye amaguru bamwe mukunze kwita Rava2. Ikibazo kimbangamiye ni ibiryo.

Mu myaka 2 ishize kugura akawunga amafaranga 300 y’u Rwanda, ibishyimbo 200 ku kiro, umuceri 400, ibirayi munsi y’ijana bibaye amateka….Muri iriya myaka, Mafene nabonaga paradizo imbere yanjye. Wasanga musetse! Impamvu nta yindi, Mafene ubukire bwe, Mafene ibyishimo bye ni ibigiye mu nda. Mveho mbabeshye se? Kubaka itaji, kugura imodoka ibyo ntabwo biri mu nzozi!

Natangiye mvuga iby’imodoka mugira ngo ndi gutera urwenya. oya. Ba Nyakubahwa, mugira ngo umuturage w’i runaka akeneye imodoka z’abakire b’i Kigali se? Gute se? Wayigurishije miliyoni imwe se ukareba ko zidakomeza kwirunda i Kigali no mu mijyi aho abakorera amafaranga atubutse bari! Abaturage bakeneye ibyo bakenera buri munsi kandi nimbivuga gutya murahita mubyumva: ibiporezo.

Ibiribwa mubyite amazina yose mushaka ariko ni ikintu Mafene mpa agaciro kandi ntekereza ko namwe mwese mubibona gutyo. Ariko se niba mubibona, mubona Mafene ntarenganiramo koko? Hejuru navugaga ibiciro nahoze numva ko byaba ari byiza … ariko kandi hari icyo nibagiwe: ibicuruzwa n’ibiribwa bikorerwa mu Rwanda ni byo bihenda cyane.

Ubwo byatangiraga guhenda nabanje kwibaza ko ari umwimerere wacu ngendeye ku matangazo numvaga kuri radiyo bamaza imifariso, amarangi, n’ibindi. Uyu mwimerere watangiye kuvangira ibindi bicuruzwa biva hanze maze na byo amafaranga si ukuyazamura bashaka kujyanisha n’ibiciro basanze. Njye ndashaka mumfashe, ni gute umutobe, amata, umuceri, ifu y’ibigori n’ibindi byinshi byiyongeraho hafi 60 ku ijana by’agaciro kabyo mu myaka 3 gusa? Niba nkabije kandi munyomoze!

Mwo kabyara mwe mwagabanya ibiciro by'ibiporezo? Mubishyire kuri make twirire nyabuneka, amagara aca mu kanya
Mwo kabyara mwe mwagabanya ibiciro by’ibiporezo? Mubishyire kuri make twirire nyabuneka, amagara aca mu kanwa

Hari umutobe uba mu gakarito ka litiro imwe najyaga nywugura amafaranga 800 kugeza ku gihumbi. Uyu munsi, muri karitsiye akaduka nawuguriragamo ejo bundi ubwo ninjiyemo nywushaka nishyuye inoti ya 2 bangarurira ibiceri 4 nti “Muranyibye!” umukobwa udafite n’imyaka 20 yaranyitegereje arangije ambwira ko amafaranga banyiba atari yo yabafasha gushinga supamaketi! Nararuriye ndarumira gusa ku mahirwe umugore warimo yahise ambwira ko ibintu byose byuriye.

Ibintu byose birurira n’ibyo tweza tugatunganyiriza mu Rwanda? Ubwo muraje mumbwire ngo lisansi yarazamutse! Ariko namwe! Yarazamutse iramanuka, irongera irazamuka yewe n’ubu numva ngo yaramanutse. Ese aho imanukiye ko akawunga katavuye kuri 600 ngo gasubire kuri 300 ku kiro? Mafene ibi biri muri bimwe bimbera amayobera nka yayandi numva matagatifu.

Ukuri ni uko niba dushaka ko abaturage bakora bagateza imbere igihugu dukwiye kuborohereza kukubona ibyo kurya. Mugabanye imisoro niba ari yo ibitera. Mutere inkunga abahinzi duhinge byinshi niba ari byo bibitera. Ariko, mureke kungurisha agace ka litiro k’amata yo mu Rwanda ku mafaranga 500 igiciro kingana n’amata ava iyo za Buganda.

Ibi biroroshye. Umwaka ushize ntimwibuka ko nagiye muri Kenya? I Nairobi muri supamaketi ninjiyemo ngura aya mata ari mu gashashi ya mililitiro 500 amashilingi 20 ya Kenya. Nushaka uvuge ko ari 150 y’u Rwanda! Ko dufite aborozi, ko dufite Minisiteri na ba Minisitiri bazo, ni gute ibintu dukenera nk’ibi byose bikomeza guhenda gutya koko?

Mu myaka yashize, nabwirwaga ko ukwinjira kwacu muri EAC byavugaga uguhenduka kw’ibicuruzwa biva muri uyu muryango. Uyu munsi, imyaka ibaye imyaka nkomeje gutegereza iri gabanuka. Aho kugabanuka, umuceri wabaye umuceri, akawunga kanjye ko kabaye akandi ubu ngo karya umugabo kagasiba undi. Mwa bagabo mwe namwe bagore, mwagabanyije ibiciro by’ibiryo koko ubundi maze imodoka n’ibindi binyabakire mukabihenda? Mujye mundeka mvuge mba numiwe!

3 Ibitekerezo

  1. Uwampuza na Mafene nkamureba mu maso gusa. Niba hari umuntu uzi gusesengura ibintu ni Mafene. Usibye ko rimwe na rimwe ashyiramo ubuturage ariko avuga ibintu ukumva ni ukuri kuzuye. Uwamunyegereza tugasangira akabyeri pe, kumubona byonyine byanshimisha.

    • Pascasie uzi ukuntu buriya Mafene umwandikiye kuri mafene 2020@gmail.com mwahura ubundi mukungurana ibitekerezo? Abandi twarabonanye, nawe uzanyandikire kandi nkeka ko ushatse wantuma da! eh, nibagiwe kukubwira, duhuye ninywera amazi na Fiesta gusa! akabyeri wapi! Urakoze cyane kandi

Tanga igitekerezo