Bwana Rucagu Boniface, akira ubutumwa bwihutirwa bampaye ngo nkuzanire

0
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface (Ifoto/Interineti)

Mu minsi yashize nababwiye ko muri siberi kafe bamfunguriye imeli, nubwo nishyuye ijana ubu iri kungeza ku musaruro ufatika. Inyankiko ikurikira ni ibaruwa nandikiwe n’umugabo Shalom wantumye ku Mutahira w’Intore! Nawe wakwandikira Mafene kuri mafene2020@gmail.com

Muvandimwe Mafene uraho! Mbere na mbere umwaka mushya muhire wa 2000 na kangahe harya? eh na 16! Erega imaze no kuba myinshi na yo! Kuyibara ntibyoroheye abatarize nkange.

Ntatinze reka ngusangize ibintu bibiri maze iminsi nitegereza nkabura igisubizo, uzansobanurire cyangwa umbarize abajijutse kundusha wowe njya mbona ugerageza ukagera aho njye ntabashije! Harya ye ntuheruka mu itorero ry’abanyamakuru i Nkumba? Buriya rero nagutanze kujyayo mbese ndi umusaza mu itorero ujye unyubaha!

Ubu ndakuzi amatsiko yawe nagutindiye! Niba wibuka neza iyo bavuze ngo Intore ntiganya basubiza ngo iki? Reka nkwibutse barasubiza ngo ishaka ibisubizo. Aka gasiroga nagasamiye hejuru Shalom kubera ibibazo bindembeje nti nibura mbonye umuti w’ubutindi maze ibisubizo bigwire nk’abandi bahungu! Aho nari nicaye abo twari kumwe babonaga mbyinisha intebe ntibamenye impamvu naho Shalom nari ndiho nicinya icyara ko nanjye ngiye kubarizwa mu bifite kubera ibanga nibiwe n’ababizi!

Ubundi ubusanzwe nkunda gutekereza neza nicuye! Hariya rero uko wahabonye kubera kuryama unaniwe ugwa agacuho ukabyutswa n’ifirimbi ya ba bahungu yo mu ma saa kumi ngo mujye kuri mucaka. Bo umenya bataryama mba nkuroga!

Kubera akamenyero ko kubyuka hakeye byabanje kuntonda nafata agatotsi nkarota bampagaze hejuru ngo tugende. Ubwo rero ijoro rya kabiri nagize ntya nshigukira hejuru nyamara amasaha ntiyari yakageze ni bwo rero ngarutse kuri rya jambo ngo intore ntiganya ishaka ibisubizo. Iri jambo naritinzeho umwanya ariko birangira nsanze rifutamye mu myumvire yanjye.

Uti bite se kandi? Dore ingingo zanjye nawe uzane izawe tujye impaka twumve uri mu kuri. Buriya intambwe ya mbere yo gukemura ikibazo ni ukubanza kumenya ko ufite ikibazo. Mbwira ukuntu wakemura ikibazo nawe utazi ko ufite ikibazo Mafene we?

Muri make njye mbanza kuganya mu mutima ku bw’ubw’icyo mbuze nagira n’amahirwe nkabona uwo nganyira noneho igisubizo kikaza hanyuma. None se ko nzi ko aho nguherukira wakundaga fanta ya fiyesita, ubwo watinyuka ukajya mu kabari nta nyota uganya koko? Unagiyeyo byaba ari ingeso gusa kandi ndibuka ko wigeze gufata ingamba zo kuzigama duke kandi narabigushimiye ni icyemezo cya viziyo!

Mafe, waba waravukiye i Mahanga nkanjye? Uribuka ukuntu iyo twabaga duhuye twasukaga amaganya y’ukuntu turi mu buhungiro, mu buzima bubi kandi ntacyo twacumuriye igihugu cyacu. Ntakubeshye iyo nabaga maze kubona uwo nganyira ubuzima mbayeho numvaga nduhutse! Ubwo se kuganya si byiza Mafene we?

Ariko se wa mugani iyo duhugira mu kuganya gusa ntihagire ikindi gikorwa hari icyo twajyaga kugeraho ra? Oya twari butahire ibyo di! Ni yo mpamvu inama nyunguranabitekerezo zagiye ziba ngo turebe uko dutaha. Ndibuka ko iya nyuma ari yo navugiyemo ko nemeye gutanga inkoko yanjye n’amagi yayo na biswi nari nahawe nk’impunzi.

Ntubicire ifudika rero inkoko n’amagi yayo wongeyeho biswi bitanzwe n’umwana w’impunzi biraruta kure ubu miliyari itanzwe mu kigega agaciro na ba baherwe nawe uzi muri Kigali y’ iki gihe. None se Mafe? Iyo tutaganya ngo inama zikorwe tukamera nk’abagashize ubu njye Shalom simba ndi umuboyi mu cyaro cya Mitiyana? Ubwo se kuganya warangiza ukinyara mu isunzu ni bibi? Uzambarize Rucagu impamvu we atabibona nkanjye?

Burya se wari uzi ko ndi n’umujyanama w’ubuzima Mafene we? Ubu bampaye na tirifoni da! Ndatirifona nkatanga raporo y’ubuzima ku kigonderabuzima!! Ndakomeye rero ntunyitiranye! Abaturage baranyubaha!

Ahahah reka ndekere aho kukurondogorera ndabizi ntukunda indondogozi ahubwo nkwibwirire ko igihe batwigishaga gufasha abahuye n’ihungabana kubera jenoside, dokita yatubwiye ko umuti wa mbere ufasha uwahungabanye ari ukumureka agasuka amaganya ye ukamwumva witonze.

Yatubwiye ko ari bibi kumupfukirana no kumubuza kuvuga ibyamubayeho. None Rucagu ngo Intore ntiganya??? Intore se si umuntu nk’abandi? Muganga ati intambwe zo gufasha umuntu wahuye n’ibibazo nka Shalom n’uwabuze abe yakundaga ni ukumureka, akaganya agasenyuka mu mutima kugira ngo hanyuma azanzamuke atore agatege abashe kujya mbere naho Rucagu we ati si byo.

Ubwo se ari Rucagu ari na muganga nzemere ibyande? Abo nafashije kuvura ihungabana nsubire kubareba mbabwire ko bambeshye nanjye nkababeshya? Muganga ko yansobanuriye impamvu duhora twibuka jenoside yakorewe Abatutsi ari ukugira ngo muri uwo mubabaro n’amaganya tuhakure imbaraga zo kubaho arabeshya!!! Yewe n’aho yaba abeshya izi nama ze zatumye dufasha benshi bari bamerewe nabi ubu baraho bari kwiteza imbere naba umugabo wo kubihamya!

Nkwitumire rero kuri Rucagu nabonye ujya uvugana n’abayobozi uzamubwire uti intore Shalom arashaka ko uhindura ya siroga tukajya tuvuga ngo intore ntiheranwa n’amaganya ishaka ibisubizo. Nakunanira ntakumve uzitahire iki gitekerezo nzakigeza ku ntore izirusha intambwe nadusura iwacu ku mudugudu ndabizi we azacyumva vuba.

Amahoro nshuti yanjye Mafene!

Tanga igitekerezo