Abanyarwanda barasabwa guha agaciro igihe n’amafaranga bakoresha urubuga Irembo

1
Koresha urubuga Irembo ubashe kubona serivisi zinyuranye za Leta utagombya gusanga abayobozi ku biro ngo baziguhe

Leta y’u Rwanda irasaba abaturage gukoresha urubuga www.irembo.gov.rw bakabona serivisi zitandukanye za Leta batagombye kuva aho bari.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha umuturage kuba yabona gahunda akeneye ya leta bidasabye ko ava aho ari.

Unyuze ku rubuga Irembo ushobora kubona serivisi zirimo nko kwiyandikisha gukora ikizimini cy’uruhushya  rwo gutwara ikinyabiziga, icyemezo cy’amavuko, icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, visa, guhinduza icyemezo cy’ubutaka n’izindi.

Ni muri uru rwego, guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 kugeza kuri 19 Gashyantare, hatangijwe gahunda yo gushishakiriza abantu gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa kabiri, abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga, RwandaOnline Ltd n’izindi, bakaba bahuriye hamwe ngo harebwe uko bwashyirwamo ingufu.

Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga, ikigo cy’imiyoborere myiza, ikigo RwandaOnline platform ltd n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, ni byo byatangije icyumweru cyiswe eGovermnent kigamije gushikariza abaturage gukoresha uburyo bwa Irembo.

Urubuga rwa Rwanda Online, ni rwo kandi rwashyizeho urubuga rwa Irembo.gov.rw, aho abaturage bashobora kubona serivise za leta batagombye kwirirwa ku nzego z’ubuyobozi.

Impamvu nyamukuru y’iki cyumweru, ni uguhuza abayobozi mu nzego za leta, abikorera, abafite ibigo by’ikoranabuhanga n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, aho baganiriye ku buryo icyerezo u Rwanda rufite mu bijyanye n’ikoranabuhanga muri 2020 cyagerwaho.

Muri iki kiganiro Prof. Shyaka uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere yavuze ko ibihugu bimeze neza biba bifite imiyoborere myiza kandi biba biteye imbere mu ikoranabuhanga, bityo iyi gahunda ikazafasha mu guteza imbere serivise kandi mu buryo bwihuse, binafashe mu gukemura ibibazo byugarije abantu.

Yasabye kandi Abanyarwanda gukoresha Irembo kuko bizafasha mu kuzigama igihe no kuzigama amafaranga.

Minisitiri Jean Nsengimana ushinzwe ikoranabuhanga na we yasabye abanyarwanda gukoresha aya mahirwe ya Irembo yabagenewe, avuga ko bizafasha abaturage na bamukerarugendo bashaka gusura u Rwanda.

Yagize ati “Ubu noneho dushobora kubona gahunda za leta tutagombye kuva aho turi tujya ahandi, gahunda ya Irembo iratanga icyerekezo cyiza ku Rwanda, ibi kandi bizafasha abaturage kubona serivise bashaka mu buryo bworoshye biciye kuri interineti.”

Naho Richard Kerby umujyanama muri aka karere ushinzwe iby’ikoranabuhanga, we yavuze ko iyi gahunda u Rwanda rwatangije, izakomeza kurufasha muri gahunda nziza rufite yo guha abaturage serivise nziza.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo