Rulindo: Umushinga LWH-RSSP wahinduye ubuhinzi buba ubwa kijyambere

1
Umuyobozi wa banki y'isi areba bimwe mu bihingwa abahinzi bahinze bakeza( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Abaturage bo mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo bishimira ibyo bamaze kugera ho mu buhinzi bwabo nyuma yo gukorana n’umushinga LWH-RSSP

Aba bahinzi bavuga ko ubu bamenye gukoresha ifumbire mu kongera umusaruro wabo ndetse no gukoresha uburyo bugezweho bwo gufata neza ubutaka bahingaho.

LWH-RSSP ni umushinga  wa minisiteri y’ubuhinzi ufasha abaturage kuzamura  ubuhinzi bwabo ukaba uterwa inkunga na Bank y’Isi.

Mu buhingwa aba bahinzi bo muri uyu murenge   bahinga higanjemo ibigori ndetse n’ibishyimbo.

Bamwe muri aba bahinzi batangiye gukorana n’uyu mushinga bavuga ko ubuhinzi bwabo bwateye indi ntambwe kandi n’imibereho y’imiryango yabo igahinduka muri rusange.

 Umuyoozi wa banki y'isi ashimira abaturage aho bagejeje mu kwiteza imbere( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Umuyoozi wa banki y’isi ashimira abaturage aho bagejeje mu kwiteza imbere( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Habakubaho Innocent ni umwe mu bahinzi bo mu murenge wa Buyoga,site ya Muyanza ,yagize ati “ Ubundi njye nahoze ndi umushoferi watagisi ariko umushahara wanjye wari muke cyane ,sinavaga aho ndi mu iterambere,nyuma naje kwigira inama yo kwinjira mu buhinzi nkorana n’uyu munshinga ,ubu ubuzima bawajye bwarahindutse ,nateye imbere mu buryo bwose kandi umuryango wanjye ubayeho neza.”

Mbere yo gutangira gukorana n’uyu mushinga wasangaga imirire mibi mu bana n’abagore iri hejuru ndetse n’ubukene bwaribasiye bamwe.

Binyuze muri LWH ndeste no mu buhinzi buvuguruye ,ubu mu murenge wa Muyanza imirire mibi yaragabanutse ,amatsinda yokuzigama no  kugurizanya ariyongera ,gufata neza ubutaka biba inshingano za buri wese n’ibindi byinshi by’ingirakamaro ku baturage.

Hartwig Schafer (hagati ) n'umuyobozi w'akarere ka Rulindo baha abana amata ( Ifoto Mukamanzi Yvette)
Hartwig Schafer (hagati ) n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo baha abana amata ( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Umuyobozi w’ungirije wa Banki y’Isi Hartwig Schafer we ashimira abaturage ubwitange n’umurava bakorana kugirango biteze imbere ndeste bazamure igihugu cyose muri rusange.

Hartwig Schafer yagize ati “ Banki y’Isi ntabwo yakora ayonyine idafatanyije n’abahinzi nkamwe ndetse na guverinoma y’u Rwanda yo ifasha abahinzi kugera ku musaruro urambye ndetse no kurwanya ubukene mu duce dutandukanye tw’igihugu,ntabwo ifasha imiryango yanyu gusa ahubwo ni igihugu cyose muri rusange,kandi ikabafasha gutegura ejo hazaza heza habanyarwanda.”

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine ashimangira ko gufatanya n’uyu mushinga bizafasha abaturage kuzamura ubukungu bwabo ndetse no gutegura ejo hazaza heza.

 Umuyobozi wa banki y'isi areba bimwe mu bihingwa abahinzi bahinze bakeza( Ifoto  Mukamanzi Yvette)

Umuyobozi wa banki y’isi areba bimwe mu bihingwa abahinzi bahinze bakeza( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Minisitiri Mukeshimana ati “ turi munzira yo guca ubukene mu gihugu binyuze mu buhinzi bwa kijyambere ndetse no kumenya gufata neza ubutaka,kuko ubutaka butafashwe neza nta musaruro uhagije waboneka ku bahinzi ndetse n’igihugu muri rusange.”

LWH ifite gahunda yo kuhira ubutaka ndetse no gutegura imirima neza ku buryo ubasha kubika amazi igihingwa kizakoresha  hakoreshejwe imvura y’umwimerere kuri hegitari 1,511  ndetse ubutaka bugera kuri  hegitari 1,100 buvugururwe hakoreshejwe kuhira imyaka ku buryo busanzwe.

Mu murenge wa Buyoga ,muri site ya Muyanza abahinzi basimburanije ibihingwa mu murima ( ibigori n’ibishyimbo) ku buryo bavuye ku musaruro wa toni 0.7 kuri hegitari bakagera kuri toni 4 kuri hegitari ku bigori.

Naho ibishyimbo umusaruro wavuye kuri toni  0.6 kuri hegitari ugera kuri toni 3 kuri hegitari.

Mu murenge wa Buyoga kandi 50% by’ubutaka bwari burumbye bwahinduwe ubutaka butanga umusaruro (Buvuguruye)

Umushinga WLH ufite gahunda yo gukora uburyo bwo gufata amazi y’imvura hakoreshejwe ibidendezi binini(dam) azajya yifashishwa mu gihe cy’izuba mu rwego rwo korohereza abahinzi mu mirimo bo ya buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa Bank y'Isi na Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi ,n'umuyobozi w'akarere ka Rulindo hamwe n'abahinzi bakorana n'umushinga wa LWH ( Ifoto Mukamanzi Yvette)
Umuyobozi mukuru wa Bank y’Isi na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ,n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo hamwe n’abahinzi bakorana n’umushinga wa LWH ( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo