Rulindo: Bakuwe mu manegeka, hehe n’ibiza bitunguranye

0
Ahagaze imbere y'inzu ye ( ifoto mukamanzi yvette)

Abaturage bo mu Murenge wa Rusiga bimuwe mu manegeka barabyinira ku rukoma ko batazongera guhura n’ibiza bitunguranye kuko ubu babonye aho kuba heza.

Bavuga ko bimuwe aho bari batuye nyuma y’uko basenyerwaga amazu n’amazi ya hato na hato, ibiza bigatwara abantu abandi ugasanga baba hanze.

Aba baturage nyuma yo kwimukira mu mudugudu wiswe Ikirenga, bavuga ko ubu bagiye guhangana no gushaka icyabateza imbere kugira ngo barusheho kubaho neza.

Aba bubakiwe bahoze batuye ahitwa Rebero hazwi kuba ko hazonzwe n’ibiza mu karere aka Rulindo.

Abahatuye  bahoranaga impungenge z’uko bashobora kubura ubuzima n’ibyabo bitewe n’imiterere yaho.

Imwe mu mazu yagenewe abaturage bari batuye mu manegeka (Ifoto Mukamanzi Yvette)
Imwe mu mazu yagenewe abaturage bari batuye mu manegeka (Ifoto Mukamanzi Yvette)

Sinteruye  ni umusaza w’imyaka 82 y’amavuko. N’ibyishimo byinshi yagize ati “Izi nzu ni impano duhawe ikomeye, twabaga hanze, abandi bakarara mu mazi, imvura yagwaga nkarara mpagaze hanze  ntinya ko inzu yangwaho ku bw’amahirwe nkabona ntiguye bugacya ariko nagendaga nkavuga nti ‘ndasanga amazi yayitwaye’ kuko nari ntuye hagati mu mazi.”

Mukakimenyi we yagize ati “Ubu tuvuze ngo si aho badukuye ntitwaba tubeshye kuko  twabaga mu mazu ashaje hejuru y’imikingo abandi mu mazi mbese ku buryo isaha n’umunota wajya kumva ukumva ngo inzu irahirimye kandi ihirimiye abantu.”

Inzu zubakiwe iba baturage, imwe ifite ibyumba 3 n’uruganiriro, hakiyongeraho igikoni n’ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

 Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo n'umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu bareba ko izi nzu zakorewe ubwiherero bwujuje ibyemezo (Ifoto Mukamanzi Yvette)

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu bareba ko izi nzu zakorewe ubwiherero bwujuje ibyemezo (Ifoto Mukamanzi Yvette)

Usibye kuba aba baturage barakuwe mu manegeka, bizoroha kubageza ho ibikorwaremezo ndetse no kwivuza bizaborohera nk’uko bakomeza babitangaza.

Mukeshimana yagize ati “Ubundi ahantu twari dutuye ni nk’aho twari twenyine kuko wabonaga ibikorwa remezo wagira ngo tubihejweho, ariko ubu twegereye ikigo nderabuzima , amashuri, amazi, ndetse batubwiye ko n’umuriro bazawuduha.

Abayobozi bo basaba abatujwe muri aya mazu kuyafata neza kugira ngo bayabemo igihe kirambye nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus.

Kurara ahagaze acunganwa n'amazi byatumaga arushaho gusaza (Ifoto Mukamanzi Yvette)
Kurara ahagaze acunganwa n’amazi byatumaga arushaho gusaza (Ifoto Mukamanzi Yvette)

Uyu muyobozi kandi abasaba gukomeza gushaka ibyabateza imbere bahinga ibihingwa ngengabukungu kuko ari byo bizabazamura mu iterambere byihuse.

Kangwagye ati “Ibihingwa ngengabukungu ni bimwe mu bizabafasha kwizamura mu iterambere kuko niba mutuye heza mugomba no kubaho neza muri byose.”

Akomeza agira ati “Mugomba kwita ku bikorwa byabagenewe kuko ni mwe ba nyirabyo kandi ni mwe bifitiye akamaro, aho mwari mutuye nti mwari mufite ubwinyagamburiro kuko mwahoranaga impungenge z’uko amazu ashobora kubahirimaho, ariko ubu muratuje kandi mugomba kujya mutekereza cyane kuko ubuyobozi tubari hafi kandi twiteguye kubafasha mu bikorwa byose bibazanira ibyiza.”

Umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Rulindo aganiriza umwe mu baturage uko yiyakiriye nyuma yo kuza mu nzu nshya (Ifoto Mukamanzi Yvette)
Umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Rulindo aganiriza umwe mu baturage uko yiyakiriye nyuma yo kuza mu nzu nshya (Ifoto Mukamanzi Yvette)

Nubwo aya mazu yubatswe hari ibitarakemuka neza nko gushyira umuriro w’amashanyarazi mu mazu ariko umuyobozi w’aka karere avuga ko kuba abaturage babonye aho baba bakinze umusaya ari intambwe ikomeye ko nibisigaye byose nabyo bizakorwa mu minsi ya vuba.

Aya mazu yubatswe mu murenge wa Rusiga, yubakirwa imiryango 32 yari ituye mu manegeka.

Umushinga wo kubaka aya amazu watwaye miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abayobozi basura abaturage mu mudugudu w'Ikirenga batujwemo (Ifoto Mukamanzi Yvette)
Abayobozi basura abaturage mu mudugudu w’Ikirenga batujwemo (Ifoto Mukamanzi Yvette)

Tanga igitekerezo