Rulindo: Abajyanama b’Ubuzima bafatiye runini Abanyarulindo

1
Nyirabambari yandika umwirondoro w'umugore utwite muri porogaramu ya RapidSMS(Ifoto Mukamanzi Yvette)

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bavuga ko gukorana n’abajyanama b’ubuzima byagabanyirije kwivuza magendu.

aba baturage bavuga ko abajyanama b’ubuzima bagira uruhare runini mu kubungabunga ubuzima bwabo yaba ari bazima cyangwa barwaye.

Uwimbabazi Clementine wo mu murenge wa Base yemeza ko gukorana n’abajyanama b’ubuzima bituma abantu batarembera mu rugo, ndetse byaba ngombwa bagahabwa ubufasha bw’ibanze.

ngo bafatanya n’abaturage kwiga uburyo harwanywa imirire mibi mu bana aho bigisha gutunganya indyo yuzuye nk’uko Uwimbabazi akomeza abivuga.

Yagize ati “ ni byinshi abajyanama b’ubuzima batwigisha kandi bigirira ubuzima bwacu akamaro. Mbere wasangaga buri muntu akora ibye bikagera n’aho ajya mu baganga ba gihanga bakanasigayo ubuzima.”

Abajyanama b’ubuzima bagerageje gukangurira ababyeyi kujya bisuzumisha noi kwita ku buzima bw’abo bityo umuco wo kubyarira mu rugo uracika.

Abajyanama b’ubuzima bo bavuga ko uburyo bwa rapidSMS bwo guhaqnahana amakuru hifashishijwe telefoni ngendanwa ari kimwe mu byakuye mu kangaratete ubuzima bw’ababyeyi n’abana.

Nyirabambari Yagize ati “ubundi abaturage bamaze gufata umuco wo gukorana n’abajyanama b’ubuzima ,kuko iyo amaze kumenya ko atwite abibwira umujyanama w’ubuzima umwegereye noneho na we akajya amusura akanamwigisha gukurikirana ubuzima bw’uwo atwite.”

 Abagore bavuga ko gukorana n'abajyanaa b'ubuzima ari ingezi( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Abagore bavuga ko gukorana n’abajyanaa b’ubuzima ari ingezi( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Bakurikirana ubuzima bw’ababyeyi n’abo batwite  bate?

Muri RapidSMS, umujyanama w’ubuzima yohereza amakuru muri Minisiteri y’Ubuzima, nab o bakayohereza ku kigo  nderabuzima, hanyuma na cyo kikajya kureba umurwayi wagize ikibazo.

Ubu buryo bwatangiye mu mwaka wa 2009, bukoreshwa iyo hari umubyeyi ufite ikibazo akeneye kugera kwa muganga byihuse cyangwa akeneye ubundi bufasha bwihariye.

Abajyanama b’ubuzima bo bavuga ko ubu buryo bubafasha gukumira  imfu z’abana bapfa bavuka  n’ababyeyi  bapfa babyara.

Bavuga ko mbere rapidSMS itari yatangira gukoreshwa ababyeyi n’abana bakundaga gupfa cyane kuko nta hananahana ry’amakuru ryabaga ryahabaye bityo umubyeyi akaba yabura gitabara mu gihe inda imufashe adashobora guhita agezwa kwa muganga.

  Nngo ntawe ukibyarira mu Rugo ,ubuzima bwarahindutse kubera abajyana bubuzima( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Nngo ntawe ukibyarira mu Rugo ,ubuzima bwarahindutse kubera abajyana bubuzima( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Mukankusi ni umujyanama w’ubuzima wo mu murenge wa Tumba. Avuga ko RapidSMS itarabaho wasangaga kubyarira mu rugo bigihari ngo ariko ubu byaragabanutse kubera ko bahora bigisha Ibyiza byo kubyarira kwa muganga.

Jean d’Amour Manirafasha, umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo, avuga ko abajyanama b’ubuzima bashyiraho ibipimo by’ubuzima mu baturage.

Manirafasha yemeza ko abajyanama b’ubuzima bafatiye runini abaturage kuko usanga babigisha byinshi byagirira ubuzima bwabo akamaro kandi hari intera bimaze gufata muri rusange.

Ati “Abajyanama b’ubuzima bakora ibintu byinshi nko kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, kwigisha kuboneza urubyaro, gutanga imiti y’indwara zitandukanye, kwita ku babyeyi batwite kugeza igihe bazabyarira n’ibindi byinshi.”

Uyu muyobozi avuga ko ubu abaturage bahinduye imyumvire bitewe no gukorana n’abajyanama b’ubuzima bya hafi.

Ati “ubu abaturage ntibacyivuza magendu, ntibakibyarira mu rugo, imfu z’abana n’ababyeyi zaragabanutse byose tubikesha imbaraga n’ubwitange abajyanama b’ubuzima babishyizemo.”

 Manirafasha Jean d'Amour Ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo ( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Manirafasha Jean d’Amour Ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo ( Ifoto Mukamanzi Yvette)

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko nyuma yaho  abajyanama b’ubuzima bashyiriye imbaraga muri gahunda ya RapidSMS ubu kwipisha kw’abagore batwite bigeze kuri 95% mu mwaka wa 2015.

Mumwaka wa 2015 kandi kubyarira kwa muganga byari bihagaze kuri 98% mu gihe kuboneza urubyaro ubu bari kuri 60 ku ijana .

Ubuyobozi buvuga ko hari gukorwa ubukangurambaga bwimbitse ngo byibuze kubyarira kwa muganga bigere ku 100% kuko bifasha umubyeyi kumererwa neza ndetse n‘umwana agakorerwa ibyangombwa byose.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo