Haruna yatangiye imyitozo muri Yanga

0
Nyuma y'ukwezi Yanga isheshe amasezerano agahabwa imbabazi, Niyonzima Haruna yatangiye imyitozo (Ifoto/Internet)

Nyuma yo guhabwa imbabazi, kapiteni w’Amavubi Niyonzima Haruna yakoranye imyitozo ya mbere na bagenzi be muri Yanga kuri uyu Gatanu mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe yo muri Tanzania yeguye.

Tariki ya 17 Ukuboza 2015 nibwo Yanga Africans yasheshe amasezerano ya Niyonzima Haruna aregwa imyitwarire mibi no guta akazi.

Ubwo amakipe yatangaga amazina y’abakinnyi bazakina imikino nyafurika y’amakipe yabaye iya mbere iwabo, Niyonzima Haruna yari ku rutonde Yanga yatanze muri CAF.

Ikinyamakuru Salehjembe cyo muri Tanzania cyanditse ko abakinnyi n’umutoza Hans van der Pluijm bakiriye neza Niyonzima Haruna mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu mu gihe biteguraga umukino wa Friends Rangers mu gikombe cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ku Cyumweru.

Niyonzima Haruna yakoranye imyitozo kandi na Sina Jerome wahoze akinira Rayon Sports na Police FC.

Umwe mu bayobozi bagize uruhare mu gusesa amasezerano ya Niyonzima Haruna, ni Dr Jonas Tiboroha wari umunyamabanga mukuru, wasezeye ku mirimo ye nk’uko byemejwe na Dailynews.
Haruna 2 Niyonzima yasubiye mu myitozo, Yanga yirukana umunyamabanga wayo wari watangaje iseswa ry'amasezerano ya Niyonzima Ifoto Internet Haruna 2 Niyonzima yasubiye mu myitozo, Yanga yirukana umunyamabanga wayo wari watangaje iseswa ry'amasezerano ya Niyonzima Ifoto InternetIki gitangazamakuru kivuga ko nubwo Tibiroha avuga ko yasezeye ngo yite ku mirimo yindi afite muri Kaminuza ya Dar Es Salaam, hari amakuru avuga ko nyuma yo gutangaza gusesa amasezerano ya Niyonzima abandi bayobozi batabyakiriye neza.

Isaac Chanji ushinzwe amarushanwa muri Yanga avuga ko basabye Tibiroha gusezera cyangwa akirukanwa. Tibiroha yabaye umunyamabanga mu Kuboza 2014.

Muri shampiyona, Yanga Africans ya mbere inganya amanota 39 na Azam FC umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Migi abarizwamo izasura Coastal Union tariki ya 30 Mutarama 2016 mu gihe muri CAF Champions League izakina na Cercle de Joakim yo mu birwa bya Maurice.

Tanga igitekerezo