Gasabo: Irondo ry’umwuga ryashimwe mu gucunga umutekano

0
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen (Ifoto/Mathias H.)

Akarere ka Gasabo kagaragaza  ko imikorere y’Inkeragutabara  zigize irondo ry’umwuga ari iyo gushimwa  mu mirenge yose ikagize.

Avuga ku kunoza akazi k’abakora irondo muri Gasabo, Umuyobozi w’aka Karere Rwamurangwa Stephen, yagaragaje ko ajya azenguruka nijoro ahantu hatandukanye agasanga badahuga.

Ari mu Murenge wa Kimihurura, Rwamurangwa yarawushimiye, agaragaza ko abakora irondo ry’umwuga nta kwirara, ati“Njya mpanyura ntunguranye ariko ugasanga abantu bose bari mu birindiro, bari mu birindiro. N’ahandi, n’uko niko ndi hano.”

Yakomeje agaragaza ko no mu yindi  mirenge irondo ry’umwuga  ritunganya neza akazi  rishinzwe mu kwicungira umutekano.

Yatanze  urugero rwo  mu Murenge wa  Kacyiru, aho mu minsi ishize bagize  uruhare mu guta muri  yombi abajura bari bitwaje intwaro.

Kuwa 7 Ukuboza 2015,  umujura yateze umumotari munsi gato ya Gare ya Kacyiru, mu gihe  yari amutwaye  bageze ahagana mu gishanga bahahurira n’abandi bari bacuranye umugambi, baniga umumotari  ngo bamwambure moto ye.

Polisi yasobanuye ko mbere y’uko  abandi bamotari bahagoboka gutabara mugenzi wabo, hari umunyerondo waje atabaye baramurasa arapfa.

Meya Rwamurangwa agaragaza ko bitaciye intege bagenzi be ngo ni uko mugenzi wabo arashwe,  bakomeje akazi  bafatanya  n’abandi  mu kubatesha.

Abo bakurikiranweho  kwibisha  imbuda, barafashwe, Polisi y’Igihugu yaberetse itangazamakuru.

Abaturage  nabo bagaragaza ko irondo  ry’umwuga rrigira akamaro gakomeye  aho batuye.

Byimana  Sixbert  ukodesha inzu  mu Murenge wa  Kimihurura,  yabwiye  Izuba  Rirashe  ko nabo babona ko aba basore bashinzwe irondo bakora, bigafasha mu kwicungira umutekanano kuko Polisi  itagera kuri buri rugo.

Yagize ati«Uretse ibyo  Meya yabashimaga, natwe turababona barakora, nubwo  n’ubusanzwe  umutekano  i Kigali uba ari wose, ariko  bariya  bakora irondo ry’umwuga badufasha  gukumira abajura baduca muri rihumye, bakaba  batwiba mu ngo.»

Uyu muturage ariko yaboneyeho no kunenga  bagenzi be usanga batishyura neza amafaranga  y’umutekano  aba yaragenwe  mu gace batuyemo, kandi  ariyo anavamo igihembo cy’abakora irondo ry’umwuga.

Yagize ati « Harimo aba bumva ko bitabareba, ugasanga niba ari umupangayi, aragora ushinzwe  kwishyuza  amafaranga y’umutekano.Yamugeraho  akamubwira ngo  azagaruke nko kuwa Gatandatu,  hagera, yamugeraho  akamubwira ko atarayabona, ugasanga  ntamworohereje. »

Irondo  ry’umwuga ni kimwe mu byahawe imgufu mu Karere ka Gasabo, mu Kwakira 2015   hanamuritswe  imodoka  zaguzwe  n’abaturage, buri Murenge  ukayigira. Iyi ikifashishwa mu irondo no mu kugenzura isuku mu Karere.

Izo modoka zigurwa, Meya  Rwamurangwa  yavuze  ko zavuye mu misanzu y’abaturage, kugira ngo  habeho irondo ry’umwuga  rifite ireme,  ku buryo zagera  byihuse ahabaye ikibazo. Imwe  imwe  ifite  agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni  15.

Bamwe mu bagize irondo ry’umwuga ryo mu Murenge wa Kimihurura(Ifoto/Mathias H.)
Bamwe mu bagize irondo ry’umwuga ryo mu Murenge wa Kimihurura(Ifoto/Mathias H.)

Tanga igitekerezo