GAKENKE: Miliyoni 500 mu guca akajagari mu bucuruzi bw’inyama

0
Hamwe mu hasanzwe hagurishirizwa inyama mu Karere ka Gakenke(Ifoto/Umurengezi R)

Akarere ka Gakenke kujuje ibagiro rya kijyambere ryubatswe hagamijwe guca akajagari mu bucuruzi bw’inyama, ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 500.

Iryo bagiro ryatangiye kubakwa mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo w’ingengo y’imali wa 2015-2016, ryubatswe mu Kagari ka Buheta kari mu Murenge wa Gakenke. Mu mafaranga ryuzuye ritwaye harimo umugabane w’abikorera bo mu Karere ka Gakenke ungana na 20% naho asigaye yatanzwe n’Akarere ka Gakenke.

Kansiime James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, yatangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ririya bagiro ryubatswe muri gahunda yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo bijyanye n’igihe mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwihuta mu iterambere.

Ati “Icyo tugamije ni uguca akajagari kagaragara mu bucuruzi bw’inyama, twubaka ubucuruzi bufatika bukorwa hacuruzwa inyama nziza kandi zujuje ubuziranenge.”

Ubusanzwe usanga hirya no hino mu Karere ka Gakenke abaturage babagira amatungo mu dusantere no kumisozi aho batuye, ahanini bigakorwa nta bugenzuzi bubaye; ibintu ubona ko bishobora gukururira ibibazo by’ubuzima abarya inyama ziba zabazwe zikanacuruzwa muri bene ubwo buryo.

Ubunyamwuga mu kubaga amatungo

Kubwa Kansiime, icyo Akarere ka Gakenke gashyize imbere ni ukwimakaza ubunyamwuga mu bucuruzi bw’inyama hagamijwe kurengera no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

  Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Gakenke ahamya ko icyigamijwe ari ukubaka ubunyamwuga mu bucuruzi bw'inyama(Ifoto/Umurengezi R)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke ahamya ko icyigamijwe ari ukubaka ubunyamwuga mu bucuruzi bw’inyama(Ifoto/Umurengezi R)

Kansiime avuga ko hirya yo kubaga amatungo mu buryo bujyanye n’igihe, ibagiro rya Gakenke rifite ubushobozi bwo gutunganya inyama zibyazwamo ibindi biribwa bya kizungu bitandukanye birimo ‘Sosiso’, ‘Boulette’ n’bindi.

Amatungo nk’inka, ihene n’andi matungu magufi yo murugo atandukanye nibyo bizajya bibagirwa mu ibagiro rijyanye n’igihe ry’Akarere ka Gakenke, inka ziri hagati ya 50 na 80 nizo zizajya zitunganyirizwa muri iryo bagiro buri munsi nk’uko bitangazwa n’Akarere ka Gakenke.

Kansiime agaruka kumikorere ya ririya bagiro, ashimangira ko ‘isoko rifunguye’ kuri buri wese uzifuza kugura inyama cyo kimwe no gushora imali ye muri ryo, aha anagaragaza ko Akarere ka Gakenke gafite gahunda yo kuryegurira abikorera ubwo rizaba rimaze kuzura neza.

Ni iyihe nyungu Akarere gafite muri iri bagiro?

  Igice kimwe cy'inyubako z'ibagiro rya kijyambere ryubatswe n'Akarere ka Gakenke(Ifoto/Umurengezi R)

Igice kimwe cy’inyubako z’ibagiro rya kijyambere ryubatswe n’Akarere ka Gakenke(Ifoto/Umurengezi R)

Usubiza iki kibazo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, yahishuriye iki kinyamakuru ko Akarere ka Gakenke kiteze byinshi bizazanwa n’ibagiro kiyubakiye aho ku isonga agaragaza imisoro rizajya ryinjiza.

Kansiime agira ati “Turateganya gurishyira[ibagiro] mu maboko y’abikorera no kuryegurira rwiyemezamirimo, icyo gihe rizatwinjiriza imisoro.” Na none “Turyitezeho kuzamura umusaruro w’ibikomoka kubworozi.”

Hari abatekereza ko bagiye kubukirwa imbehe

Hari abaturage bamwe basanzwe bakora ubucuruzi bw’inyama hirya no hino mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke babwiye iki kinyamakuru ko basanga ibagiro ryubatswe n’Akarere kabo rizahagarika burundu ubucuruzi bwabo.

Umwe mu bafite ibagiro mu gasantere ka Gakenke agira ati “Uburyo numva iryo bagiro rizakora buzatuma abakiriya baducikaho, kandi ubwo Akarere kazaba katubangamiye! Icyifuzo cyanjye ni uko harebwa uburyo wenda twajya dukorana na ririya bagiro; nko kuba twajyanayo inka ikabagwa twe tukagirisha inyama kugira ngo akazi kacu katazahagarara kandi ariko kadutunze.”

Agaruka kumpungenge abasanzwe bakora ubucuruzi bw’inyama muri Gakenke bagaragaza, Kansiime ababwira ko badakwiye kugira ikibazo kubera ko Akarere ka Gakenke gashyize imbere kubona isoko rinini.

Ati “Twe intego yacu ntabwo ari uguhaza abaza bagura ikilo(kg) kimwe, turashaka isoko rinini cyane; ibagiro ryacu riri kumuhanda munini turateganya ko n’abanyamahanga bazajya batugana bakatugurira.”

 Abaturage b'Akarere ka Gakenke bahamya ko bizeye kubona inyama a zujuje ubuziranenge kubera ibagiro rya kijyambere bubakiwe(Ifoto/Umurengezi R)
Abaturage b’Akarere ka Gakenke bahamya ko bizeye kubona inyama a zujuje ubuziranenge kubera ibagiro rya kijyambere bubakiwe(Ifoto/Umurengezi R)

Abaturage b’Akarere ka Gakenke twabashije kuganira bagaragaza ko bakiriye neza kuba ubuyobozi bwabo bwarahisemo kubakiza akajagari kaba mu bucuruzi bw’inyama, abo baturage bahuriza ku kuvuga ko ibagiro bubakiwe baryitezeho guteza imbere imibereho yabo.

Gifonogo Donasiyani, umusaza wo mu Murenge wa Gakenke, agira ati “N’ubwo akaboga[inyama] karyoha hari ubwo rwose umuntu ajya kugahaha wareba aho ukaguriye uburyo hari umwanda ugacyeka ko kari bugutere indwara, iri bagiro rero turitegerejeho kuduha inyama zuzuje ubuziranenge bityo n’imibereho yacu izaba myiza kurushaho.”

Mu mpanuro umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke aha abaturage abasaba kurushaho gufata neza ibikorwa remezo ubuyobozi bwabo bubegereza bumva ko ari ibyabo ari nako barushaho kumenyesha ubuyobozi ibindi bikorwa by’iterambere bifuza aho batuye.

Biteganyijwe ko ibagiro rya kijyambere ryubatswe n’Akarere ka Gakenke rizatahwa muri Kamena uyu mwaka.

Tanga igitekerezo