GAKENKE: Abahinze ibigori baramarwa impungenge ko batazabura isoko

1
Hamwe mu hahinzwe ibigori mu Murenge wa Gakenke muri gahunda yo guhuza ubutaka(Ifoto/Umurengezi R)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buramara impungenge abahinzi b’ibigori muri ako Karere ko batazabura isoko ry’umusaruro w’ibigori bahinze muri iki gihembwe cy’ihinga cya ‘2015 A’ nk’uko byagenze mu ihinga ryabanje.

Ibigori ni kimwe mu bihingwa by’ibanze byagenewe guhingwa mu Mirenge 19 y’Akarere ka Gakenke muri gahunda yo guhuza ubutaka aho gihingwa k’ubuso bw’ubutaka bwa hegitari ibihumbi 14.

Muri Kanama 2015, mu Karere ka Gakenke humvikanye ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umusaruro w’ibigori, icyo gihe abahinzi bibumbiye mu makoperative abiri akomeye ahinga ibigori batakaga ibihombo batewe nuko toni zisaga 200 z’ibigori byabo zariho ziborera mu buhunikiro bw’ayo makoperative.

Abahinzi mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke  ihigwamo ibigori barabara  ibyumweru bibiri gusa ngo batangire gusarura ibigori bahinze kubwinshi gusa bagaragaza impungenge zo kuzongera kubura isoko, icyakora ubuyobozi bw’ako Karere burabasaba ‘gushyira umutima hamwe’ ko ngo ikibazo cyabaye kitazongera kubaho.

Aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Hagenimana Denys, umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubuhinzi, yagaragaje ko hafashwe ingamba ‘ku gihe’ zigamije kubonera abahinzi b’ibigori isoko ry’umusaruro hagamijwe kubarinda kugwa mu bihombo.

Ibura ry’isoko ry’umusaruro w’ibigori ryumvikanye muri Gakenke muri Kanama umwaka ushize byagaragajwe ko ryatewe n’ukudahana amakuru neza kw’abahinzi n’ikigo cy’igihugu cyita kubuhinzi(RAB).

Ahereye kuri ibyo, Hagenimana avuga ko ingamba ya mbere yafashe ari uko abahinzi bo mu Karere ka Gakenke batazongera kugurisha umusaruro wabo RAB ko ngo ahubwo bazitabaza amasoko asanzwe babifashijwemo n’ubuyobozi.

“Ikibazo cyo kubura isoko ry’umusaruro w’ibigori ntabwo cyizabaho uyu mwaka, tuzafasha abahinzi kugurisha umusaruro wabo mu masoko asanzwe” uko ni ko Hagenimana avuga aho akomeza ashimangira ko hari gukorwa ibiganiro n’inganda zitandukanye zitunganya ibigori kugira ngo zizagure ibyahinzwe muri Gakenke aho ngo ibyo biganiro bigeze ahashimishije.

Ati “Turi mu biganiro n’inganda zitandukanye hamwe n’abandi bafatanyabikorwa muby’ubuhinzi hagamijwe kubonera abahinzi amasoko y’umusaruro, abahinzi b’ibigori bashyire umutima hamwe ntabwo bazongera kubura isoko.”

Bizeye umusaruro ushimishije

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Gakenke babashije kuganira n’iki kinyamakuru bahuriza ku kuvuga ko biteguye gusarura umusaruro mwinshi kandi ushimishije kubera ko ngo bubahirije amabwiriza yose bahawe n’inzego zibaha inama mu buhinzi bwabo.

   Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke bahamya ko biteguye umusaruro mwinshi kandi mwiza(Ifoto/Umurengezi R)

Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke bahamya ko biteguye umusaruro mwinshi kandi mwiza(Ifoto/Umurengezi R)

Nyiragukura Triphonie, umuhinzikazi wo mu Kagari ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke, ubwo twamusuraga mu murima we w’ibigori yagize ati “Umusaruro uzaba mwinshi, nk’uko ubibona ibigori byanjye bimeze neza kubera ko nabyitayeho uko nshoboye, ndateganya kuzabona nibura toni ebyiri kuri hegitari.”

Ngilimana Aloys, undi muhinzi w’ibigori wo mu Murenge wa Gakenke, yungamo ati “Umusaruro rwose uzaba mwinshi amaso nawe araguha gusa wenda ikibazo nuko twazongera kubura isoko, nk’abahinzi ntako tutagize ahasigaye ni aha Leta ni udushakire amasoko w’ibi bigori.”

Baributswa guhunika

Mu gihe abahinzi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke bemeza ko biteguye kubona umusaruro mwinshi, ubuyozi bw’ako Karere bubahamagarira kwibuka guhunika ibigori byabo kugira ngo bizabagirire akamaro mu gihe kizaza.

Mu buhunikiro bwa koperative 'Twihangire Imirimo' imwe mu makoperative ihinga ibigori mu Karere ka Gakenke(Ifoto/Umurengezi R)
Mu buhunikiro bwa koperative ‘Twihangire Imirimo’ imwe mu makoperative ihinga ibigori mu Karere ka Gakenke(Ifoto/Umurengezi R)

Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubuhinzi agira ati “Abaturage ni bibuke guhunika umusaruro wabo kugira ngo nahagira wenda ikibazo kivuka uzabarwaneho mu iterambere ryabo rya buri munsi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwubatse ibigega bihunikwamo ibigori hirya no hino mu Mirenge ihingwamo icyo gihingwa mu rwego rwo gufasha abahinzi kurushaho kwiteza imbere babungabunga umusaruro wabo.

Magingo aya harabarurwa bene ibyo bigega bine biri mu Murenge wa Mugunga, Busengo, Kamubuga na Gakenke.

Abahinzi b'ibigori bo mu Karere ka Gakenke bubakiwe ubuhunikiro hafi y'imirima yabo mu rwego rwo kubasha kubungabunga umusaruro wabo(Ifoto/Umurengezi R)
Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Gakenke bubakiwe ubuhunikiro hafi y’imirima yabo mu rwego rwo kubasha kubungabunga umusaruro wabo(Ifoto/Umurengezi R)

Amakuru atangwa n’Akarere ka Gakenke agaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2015A umusaruro rusange w’ibigori wari hagati ya Toni 3 na Toni 4.7 kuri hegitari y’ubutaka buhingwaho icyo gihingwa hirya no hino muri ako Karere.

Twitter: @Umurengezis

Igitekerezo kimwe

  1. Ni byiza iyo abahinzi bahinze bakabona aho bashyira umusaruro wabi bituma batinuba mu ihinga rikurikiyeho kuko agahimbaza umushyi kaba mu nsi y’ingasire

Tanga igitekerezo