Bwana Meya, amazu mwadusezeranije ari he ko ibura ryayo riri kundwaza? – Mafene yashobewe!

0
Meya w'Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba (Ifoto/Ububiko)

Nshuti zanjye, ubwo nandika ibi ndi mu rujijo rw’ibintu nahuye na byo muri iki cyumweru gishize. Ubu sinzi uwo nakwerekezaho cyane ko ndi kugenda ibirometero n’ibirometero nshaka aho nakwita iwanjye. Nyamara nubwo niruka amasigamana nshaka inzu…Meya yavugiye inshuro nyinshi kuri radiyo na televiziyo ko amazu agiye kuboneka ku bwinshi muri Kigali…Bwana Meya, amazu ari he?

Iby’ukwezi kwa mbere ntabwo biba byoroshye. Ibaze ko abagabo biba byakwamye none Mafene ngo ni we wishoboye! Muransetsa cyane. Muribuka ubushize ubwo nandikaga mbabwira ko nshaka kwegera umugabo unkodesha inzu nkamusaba niba yanyihanganira nkazamwishyura nyuma y’itariki nsanzwe nishyuriraho?

Ibi ngo nabikoraga ngo mbashe kuyarundanya ubundi ntangire kubaka akazu gato nabamo iyo mu Bugesera. Ni ko byagenze naramwegereye maze nkimukoza igitekerezo agurukira hejuru! Mu ijwi rimeze nk’iy’umuntu uriwe n’inzuki ati: “Ntibishoboka! Ariko mukeka ko umuntu avana he amafaranga asora, ubu si mu kwa mbere? Ubu se ukeka ko iki gisenge kidakenewe gukorwa?” Erega aho ibyo gusana inzu byaje ari uko nsabye gusonerwa kwishyura!

Uyu mugabo yanze kumbera imfura kuva twatangira kubana. Ubwa mbere yongeje amafaranga ngo arashaka gushyira porutaye ku rupangu, ntimubyibuka? Nabuze uko ngira ndayamuha none ubwo namubwira ibyo kunyihanganira icyumweru kimwe… ngo imisoro no gusana ni yo yari impamvu yo kutanyemerera.

Kumbwira gutya iyo biza kuba bihagije, kunyihanganira byo byari kuba akarusho! Icyantunguye ni uko ubusabe bwanjye bwaje guhindurwamo inama yo kongera amafaranga.

Umugabo yikojeje hirya agaruka hino maze amaze gutuza…atangira kumbwira ukuntu aterwa impuhwe n’imyenge iba mu gisenge cy’inzu ko yifuza kugura amabati mashya ndetse agashyiramo parafo nshya. Ibi byose, ngo bizatuma kuyo nishyuraga yongeraho ibihumbi 20 ku kwezi. Ibaze nawe, narabyemeye ariko ku mutima twari twamaze kunaniranywa.

Ingaruka zo kutumvikana kwacu zabaye ko andasa ijambo nkeka ko nta muntu nzaribwira nimara kubaka amazu nkajya nkodesha abandi. Yagize ati “ngufitiye igisubizo gito wa gasore we. Ufite ibyumweru bibiri kuba umaze kumpa inzu yanjye niba utemeye ibyo nkubwiye.”

Nubwo numvise ari ikibazo cyiyongereye mu bindi binyongerera amahirwe yo gusubira i Nyamagabe ku ivuko, nishyizemo akanyabugabo niyumvisha ko iminsi mibi yashize. Ibi ni byo kandi. Wowe se, Mafene ubu ndarya akawunga nkiguriye! Ugira ngo se hari uko bisa? Ntabwo byanciye intege cyane ko nzi ahantu henshi muri Kigali nk’umuntu uhora azenguruka. “Nzashaka inzu yanjye kandi ni ukuri nzayibona. Nziza ndetse iruta iyi ifote imyenge ku mabati.” Uko ni ko nibwiraga.

Umunsi wakurikiye ntabwo rwari urugendo rwa Mafene gusa. Ntimubona ko ari itangira ry’amashuri? Umusore umwe ngo na we yari afite gahunda yo gushakira barumuna be bazaza kwiga i Kigali inzu i Nyamirambo. Ni uko dufatanya umuhigo w’inzu.

Ubwo twari turenze mu Gitega natangiye gutekereza ko twagashakiye i Gacuriro kuko ariho numvaga Meya avuga ko amazu menshi ariho azubakwa. Igitekerezo nkigejeje ku musore wanjye ni bwo yansetse we! Yaransetse ngeze aho ndamwinuba ni uko arangije ndamubaza nti: “Mu byo mvuze se ni iki gisekeje?” Umusore yambajije niba njya nsoma amakuru maze mubwira ko ahubwo njya nandika mu kinyamakuru.

Kwiga buriya rero ni byiza. Ubwo nari ntangiye kwiyemera ngo nandika mu kinyamakuru umusore yarambwiye ati: “Hari ukwandika no gusoma. Iyo uba usoma uba uzi ko Gacuriro amazu yubakwamo aturwamo n’umugabo agasiba twe.”

Reka tuzinjire Biryogo hafi ya Ka Kigali: Biryogo…dore ko ari binini nzazenguruke ngere ku nzu hari icyapa cyanditseho ngo “Aha hari ibyumba bikodeshwa”. Uhmmm! Ugira ngo sinari nsubijwe? None se ko nashakaga inzu y’icyumba kimwe ni ukubera iki ntafata kimwe ngo nzajye nibera kuri etaji rwose njye ndeba Nyamirambo….kugeza kuri stade rejiyonali? Aha, ni bwo natangiye gutekereza ko Meya burya yavugishaga ukuri. Kubaka amazu manini ubundi ba Mafene tugafatamo ibyumba. Iki ni ikintu nakunze pe!

Nateye intambwe nsa nk’ushaka kwinjira ni uko mbona umukobwa wakoraga isuku hafi aho ni ko kumwegera nti: “Ibi byumba byanyu mubikodesha angahe ku kwezi?”Aho kugira ngo ansubize umukobwa yaranyitegereje guhera ku nkweto zanjye zitagaragara nk’izihenze rwose kugeza ku mutwe nogosha maraho umusatsi! Ni uko mu kajwi gatuje arambwira ati “Ubu se wabasha kwishyura hano koko? Kereka niba ari undi uri kuyishakira!”

Ijwi rituje nari nagize ngo ni ukunyishimira di! Naho, ni ukunca amazi nk’uko basigaye babivuga! Isoni zaranyishe ntabarwa na mushuti wanjye w’umunyeshuri wahise umasubiza ati “Ese ubundi ubwiwe n’iki ko nta mafaranga afite? Wowe mubwire ayo mukodesha ibindi ubireke.”

“Hano haba amadeparitoma! Imwe ikodeshwa amadorali 150 ku kwezi.” “Yampay’inka! Amadeparitoma?! Natangariye ku mutima! Ubwo ayo madorali uyashyize mu manyarwanda ni angahe ra….uhmm uziko yenda kugera ku bihumbi birenga 100 di?”

Nigiye hirya gato nsa nk’uri kubitekerezaho ariko ukuri ni uko nari ndi gukwepa. Ibaze nawe Mafene nabaye mu nzu y’ibihumbi 100 ! Harya nishyura angahe ? Bwana Meya, iki ni cyo gisubizo kirambye ku macumbi wakomeje kuvugira mu makuru ? Niba ari iki, ukaba uziyamamaza, nta cyizere ko nzagutora pe! Kereka niba mu kwiyamamaza uzanzanira igisubizo gihamye kandi cyumvikana ku buryo uzakemura ikibazo cy’amacumbi ya ba Mafene apana ay’abakire.


Soma: Mafene ababajwe n’icyemezo cya Meya w’umujyi wa Kigali cyo kurasa abajura

 

Tanga igitekerezo