BURERA: Ibyo abaturage basaba abayobozi mu nzego z’ibanze bari hafi gutorwa

0
Ukwezi kw'imiyoborere myiza ni kimwe mu byo Abanyaburera basaba abayobozi bazatorwa muri Gashyantare kongerera ingufu kubera ko ngo bacyemurirwa ibibazo byinshi binyuze muri uko kwezi(Ifoto/Umurengezi R)

Abaturage mu ngeri zinyuranye hirya no hino mu Mirenge 17 y’Akarere ka Burera barifuza ko abayobozi mu nzego z’ibanze bari hafi gutorwa mu mihigo yabo bazibanda ku gucyemura ibibazo bizitira iterambere n’imibereho yabo abayobozi babanje basize badacyemuye.

Muri rusange abaturage b’Akarere ka Burera, mu bitekerezo batanga bagaragaza ko bayobowe neza n’abayobozi babo bacyuye igihe ku rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge(Abajyanama) kugeza ku Karere kuva ubwo abenshi batangiraga manda yabo mu mwaka 2006.

Mu byo abo baturage bagaragaza ko bishimira bagejejwe n’abayobozi babo bacyuye igihe harimo ibigo mderabuzima byabegerejwe hirya no hino mu Mirenge mu rwego rwo gushyigikira imibereho myiza yabo, Uruganda rw’ amata rwa Cyanika na gahunda zitandukanye mu buhinzi zirimo ikoreshwa ry’amafumbire mu buryo ‘bukomatanije’ byatumye iterambere ryabo rizamuka.

Burera nk’Akarere kakunze kumvikanamo ibibazo by’ubuharike abaturage bavuga ko bashima ubuyubozi bwabo muri manda irangiye kuba ngo bwarabafashije gucyemura bene icyo kibazo binyuze mu nteko z’abaturage cyo kimwe n’ibindi byagiye bivuka bigishamikiyeho.

Mu butabera kandi Abanyaburera ntibahisha kugaragaza ko bashima ubuyobozi bwabo kuba bwarashyikirije ubushinjacyaha bamwe muri bagenzi babo biyise ‘Abarembetsi’ batunda bakanakoresha ibiyobwabwenge aho bigaragazwa n’buyobozi bw’Akarere ka Burera ko aba Barembetsi batsinzwe ku cyigero kiri hejura ya 80%.

Mu miyoborere myiza abaturage b’Akarere ka Burera bavuga ko kugira uruhare mu bibakorerwa ari kimwe mu byo bishimira bagezeho muri manda y’abayozi babo irangiye.

Manirakiza Theogene, umuturage twasanze ku cyicaro cy’Umurenge wa Rugarama yatubwiye ati “Ntibyari bimenyerewe ko umuturage nkanjye wo mu birunga(utuye mu gice cy’ibirunga) atanga ibitekerezo ku itegurwa ry’ingengo y’imali kandi bigahabwa agaciro; rwose abajyanama b’Umurenge bagiye  baza tukabaha ibitekerezo.”

Ibyifuzo by’Abanyaburera muri manda ije

Abaturage b’Akarere ka Burera hari ibyo basaba abayobozi babo bazatorwa muri Gashyantare uyu mwaka bikubiye mu nkingi enye za guverinoma, kubera ko ngo bitakozwe n’abayobozi bacyuye igihe muri manda irangiye.

Mu bukungu

Mu cyiciro cy’ubukungu abaturage benshi babashije kuganira n’iki kinyamakuru bahurije ku kuvuga ko abayobozi bazatorwa bazashyira imbaraga mu kunoza ubuhahirane, aha abo baturage bashyira mu majwi umuhanda wa kaburimbo ‘Musanze-Cyanika’ umaze igihe kinini warangiritse kandi udasanwa.

Ngaruyehe Celestin, umuturage wo mu Kagari ka Rwasa mu Murenge wa Gahunga, agira ati “Uyu muhanda wa kaburimbo rwose bazatubabarire batwumve usanwe; twahereye kera tubisaba ariko ntibyakozwe, abayobozi bacyuye igihe nta gisubizo gifatika bigeze baduha kandi uyu muhanda udufatiye runini.”

Mu bukungu kandi, Abanyaburera bahuriza ku kwifuza koroherezwa kubona inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure ku gihe kandi badahenzwe kubera ko ngo bakunze guhura n’icyo kibazo bafata nk’ikibadindiza mu iterambere ryabo.

Abahinzi bo mu Karere ka Burera barasaba abayobozi bazatorwa kwita kubabonera inyongeramusaruro n'imbuto z'indobanurure kugihe mu rwego rwo kubafasha kwihuta mu iterambere(Ifoto/Umurengezi R)
Abahinzi bo mu Karere ka Burera barasaba abayobozi bazatorwa kwita kubabonera inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanurure kugihe mu rwego rwo kubafasha kwihuta mu iterambere(Ifoto/Umurengezi R)

Nyirahategeka Felicite, umuhinzi wo mu Murenge wa Cyanika agira ati “Jye icyo nsaba abayobozi bacu tuzatora, nyabuneka muzadufashe muducyemurire ikibazo cy’amafumbire; arahenze kandi ntatugeraho kugihe, ibyo bituma tuteza neza tukadindira mu iterambere nka twe tubeshejweho n’isuka.”

Abanyaburera bifuza ko amashanyarazi akomeza gukwirakwiza aho batuye mu giturage nk’uko byari byatangiwe n’abayobozi bacyuye igihe(Ifoto/Umurengezi R)

Benshi mu batuye hirya no hino muri Burera bagaragaza kandi ko bifuza guhabwa amashanyarazi kubera ko ngo bafite imishinga myinshi izitirwa no kuba aho batuye hataragera amashanyarazi.

Ntibifuza ‘utubindi tw’abunzi’ mu butabera

Abaturage benshi mu Karere ka Burera bahuriza ku gusaba abayobozi bazatorwa guharanira guca ibyiswe ‘utubindi tw’abunzi’, ibyo ngo ni inzoga abaturage bacibwa n’abunzi iyo bafite ikibazo bifuza gucyemurirwa.  Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko bifuza impinduka mu mikorere y'abunzi(Ifoto/Umurengezi R)Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko bifuza impinduka mu mikorere y’abunzi(Ifoto/Umurengezi R)

Dusinguzumukiza Filimini, umuturage wo mu Murenge wa Kagogo agira ati “Abaturage hasi turapfukiranwa, sinzi ahubwo niba hejura babimenya; uba ufite ikibazo wakigeza kubunzi bakagira bati ‘zana akabindi kabunzi’ ubwo baba bagusaba akantu, iyo utagatanze barakureka ukajya wirirwa usiragira mu nzego z’ubuyobozi.”

Dusinguzumukiza akomeza avuga ko “Abo bayobozi bashya badufashe rwose badushyirire Abunzi bacu kumurongo kuko hari ubwo badakora akazi kabo neza bitwaje ko badahembwa.”

Mu rwego rw’ubutabera kandi Abanyaburera basaba abayobozi bazatorwa guhashya ikibazo cy’ibiyobyabwenge byinjizwa mu karere kabo n’Abarembetsi kubera ko ibiyobyabwenge bibahungabanyiriza umutekano.

Imanishimye Edson, umuturage wo mu Murenge wa Kinoni, agira ati “Abo bayobozi bashya jye icyo mbasaba cyane ni ugucyemura ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’abarembetsi babikwirakwiza, yego aba bayozi bacu basoje manda ntako batagize ariko kandi abashya iki kibazo bazagishyire mu by’ingenzi bazacyemura.”

Mu mibereho myiza

Abaturage b’Akarere ka Burera baganiriye n’iki kinyamakuru by’umwihariko urubyiruko bagaragaje ko banyotewe no kubona siporo n’imyidagaduro byabo bitezwa imbere kubera ko ngo basigaye inyuma.

 Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rwo rwifuza gufashwa gukora siporo no  kwidagadura mu buryo bworoshye(Ifoto/Umurengezi R)
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rwo rwifuza gufashwa gukora siporo no kwidagadura mu buryo bworoshye(Ifoto/Umurengezi R)

Abasore n’inkumi twaganiriye ntibahishe kugaragaza ko babona umuyobozi bwarabibagiwe muri manda irangiye.

Tuyishimire Angello, umusore wo mu Murenge wa Gahunga ufite imyaka 19 avuga ko “Rwose urubyiruko twasigajwe inyuma; nta bibuga tugira, nta ma-salle y’ibitaramo, abana bafite impano ntibafashwa kuzibyaza umusaruro(…)ndisabira abayobozi tuzatora kwita ku kibazo cy’imyidagaduro muri Burera.”

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Burera nabo basaba kongerwa ubumenyi no guhabwa ibiborohereza akazi kabo nk’uko byagiye bigarukwaho n’abo twaganiriye.

Mu miyoborere myiza

Mu kiciro cy’imiyoborere myiza abaturage b’Akarere ka Burera bahuriza ku gusaba ko gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza kwakomeza kongererwa imbaraga kubera ko ngo kubafasha kugaragaza ibibazo baba bafite bikabonerwa umuti.

Abanyaburera kandi basaba bamwe mu bayobozi b’Imidugudu n’Utugari gushyira imbere kubakorera kuko ngo akenshi baba bigiriye mu mirimo yabo ihabanye n’ubuyobozi baba baratorewe n’abaturage.

Ukwibishaka Sebasitiriyani wo mu Murenge wa Gahunga, agira ati “Hari abagitifu b’Utugari na ba Mudugudu twabuze; ubashaka aho bakore ntubabone rwose abashya bazikubite agashyi tujye tubabona uko tubakeneye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bucyuye igihe bugaragaza ko magingo aya abaturage 23% ari bo bari munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe ngo bari 57% muri 2011, amashanyarazi afitwe n’Abanyaburera bagera kuri 24% naho amazi meza afitwe n’abangana na 92%.

Tanga igitekerezo